• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Musabyimana Gaspard, maneko mukuru wa Habyarimana na Kayumba Rugema mukubiba urwango mu buswa bukabije ku bayobozi b’i Kigali
Maneko Gasapard Musabyimana na Kayumba Rugema

Musabyimana Gaspard, maneko mukuru wa Habyarimana na Kayumba Rugema mukubiba urwango mu buswa bukabije ku bayobozi b’i Kigali

Ubwanditsi 19 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Musabyimana Gaspard yari maneko mukuru wa Habyarimana aho yayoboye ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka,  kugeza nuyu munsi ntarabasha kwiyumvisha uburyo ingabo za Habyarimana zatsinzwe imyaka 26 irashize. Musabyimana wabarizwaga mu rwego rwari ruzwi nka SCR (Sesera (SCR-Services Centraux de Renseignements) Abanyarwanda bakaba bararwitaga SESERA. Ibyo gutsindwa kwa FAR bitanyuze maneko Musabyimana,  yabigaragaje mu bitabo yagiye yandika kuko nanuyu munsi aracyavuga ko FPR ari abagande, ibi niko Habyarimana yabyumva kuva mu mwaka wa 1990 kugeza ku masezerano ya N’sele yabaye 1991. Nibwo yemeye ko FPR ari Abanyarwanda atari abagande.

Usibye gutera inkunga RTLM, maneko Musabyimana yari no mu buyobozi bwayo,  yashinze Radio Inkingi kuri Internet kugirango akomeze ibitekerezo bye bya Hutu-Power (Hutu Power Ideology). Iyi Radio igamije cyane gutuka no kwangisha abaturage ubuyobozi bwa Kigali ; mu kwibasira cyane abayobozi ba Kigali, Maneko Musabyimana yifashisha injiji Kayumba Rugema ubwerabwera mu mashyaka ya politiki nkaho ari umuntu uzineza abayobozi ba Kigali mu kiganiro cyabo ngo barasesengura ibyavuzwe/ibyakozwe buri cyumweru.

Kayumba Rugema, washwanye na Kayumba Nyamwasa akaniyemerera ko ingabo za P5 zari ziyobowe na Maj Mudathiru ari iza RNC, (ibyo Kayumba Nyamwasa adakozwa kubyemera mu itangazamakuru) yumvikanye kenshi ashishikariza abantu kugana imitwe y’iterabwoba. Akaba mu mvugo ye anagaragaza imvugo ya gishumba.

Mu kiganiro maneko Musabyimana yagiranye na Kayumba Rugema uyu munsi, bavuga kuri Urujeni Feza Bakuramutsa Umuyobozi Mukuru mushya mu biro  bya Perezida Kagame, aho Kayumba Rugema yavuzeko Urujeni yari Umujyanama wa Minisitiri Mushikiwabo ngo anamuvugiramo kandi akaba ariwe wafataga ibyemezo.

Twakwibutsa Kayumba Rugema na Maneko Musabyimana, ko Urujeni Bakuramutsa yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MINAFFET mu Ukwakira 2018 igihe Minisitiri Mushikiwabo yatorerwaga kuba Umunyamabanga Mukuru wa FRANCHOPHONIE. Ikindi Rugema na maneko Musabyimana babeshya nuko Urujeni Bakuramutsa atakoranye na Eugene Gasana kuko yagizwe Ministre Conseiller i New York mu Ukwakira 2016, amezi abiri nyuma yuko ahamagajwe i Kigali nyuma akanga gutaha.

Mukuvangavanga, Urujeni Bakuramutsa bamwitaga Manzi Bakuramutsa; Musabyimana nka Maneko akamwibutsa ko Manzi Bakuramutsa ari uwari uhagarariye u Rwanda muri UN 1994. Abajijwe icyo bapfana, Kayumba Rugema mu guhubuka n’ubuswa bukabije ati ntacyo bapfana. Twagirango tumenyeshe Kayumba Rugema na maneko Musabyimana ko Manzi Bakuramutsa ari umubyeyi wa Urujeni Feza Bakuramutsa. Ibi bigaragaza ko bavuga ibyo batazi bigize abasesenguzi; ari ukuvuga kugirango bavuge Radio Inkingi yumve ko ifite amakuru, babone ababakurikira, Google igire amadorali ijana cyangwa maganabiri igenera Maneko Musabyimana.

Ubuzima buragoye aho bigaragazwa nuko uwahoze akuriye inzego z’iperereza ageze aho akwirakwiza ibinyoma ngo abone amadorali Ijana kukwezi, yihishe inyuma y’umwuga w’itangazamakuru. Mu bucukumbuzi Rushyashya yakoze, Maneko Gaspard Musabyimana yasanze yarabaye mubiro bishinzwe iperereza SCR, kuva muri 1984 kugeza 1991, aho yashinzwe ibiro bishinzwe abakozi ndetse akaba n’umuyobozi mukuru. Yahavuye ajya kuba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima kugeza azinze akarago akerekeza muri Kongo muri 1994.

Gaspard Musabyimana azwi mu kwica abanyapolitiki ba mbere harimo na Padiri Sylvio Sindambiwe wari uyoboye Kinyamateka nyuma yo kumujujubya amujugunyaho amazirantoki n’abandi.

Rubebe Kayumba Rugema wigira umusesenguzi uzi ibya FPR imbere y’abahoze muri MRND, niwe wafatishaga Abanyarwanda i Bugande ari kumwe na CMI by’umwihariko akaba ariwe wafashe umunyarwanda Fidele Gatsinzi agashyikirizwa CMI ikamukorera iyicarubozo.

2020-03-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

Ubwanditsi 15 Jan 2019
Umukongomani Nyamuhombeza, indashima  isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari  mu nkambi mu Rwanda.

Umukongomani Nyamuhombeza, indashima isebya u Rwanda rwamuhaye byose ubwo yari mu nkambi mu Rwanda.

Ubwanditsi 08 Nov 2023
Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana

Andi makuru twamenye ku iyegura rya Jean Paul Turayishimye, urukundo rw’ibanga na Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana

Ubwanditsi 28 Oct 2019

2 Ibitekerezo

  1. Josee Uwase
    March 20, 20209:06 am -

    Ariko buriye jye narumiwe koko. Nimwibaze uwo Musabyimana Gaspard yita ngo” Umusesenguzi ariwe Kayumba Rugema? Ishyano riragwira? Ese uwo Gaspard ubundi ko yari yarihaye kwandika ibitabo,asobanurira Abazungu uburyo ngo abakobwa b’i Rwanda baca imyeyo?,nyuma aza no kubura ababigura,yaje guhirimira mu Nkingi ryari?Ni mwibaze umugabo wambika ubusa abari n’abangavu ku karubanda?? Ngubwo burere bw’abatindi.

    Subiza
  2. Mutezintare Jean- Michel
    March 20, 20209:38 am -

    Buriya rero nta bugwari nkubwa Musabyimana nari nabona. Umusesenguzi we Kayumba Rugema we n’ibindi. Ese akurahe umwanya ko nzi ko arara akiropa muri Hotel Radisson Norvege,bahurira he? Yewe Rwanda we! Wahigoje benshi

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukadaliyo Providance aratubwira amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Mukingo ikomokamo abambari bakuru ba MRND n’abasirikari benshi ba Ex FAR
Amakuru

Mukadaliyo Providance aratubwira amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Mukingo ikomokamo abambari bakuru ba MRND n’abasirikari benshi ba Ex FAR

Ubwanditsi 11 Jul 2021
Kitoko yakoranye  indirimbo n’umugandekazi  Sheebah
IMIKINO

Kitoko yakoranye indirimbo n’umugandekazi Sheebah

Ubwanditsi 02 Mar 2016
RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama
POLITIKI

RDC: Lambert Mende wari Umuvugizi wa Guverinoma ya Kabila yatangiye gukorwaho iperereza ku kwiba diyama

Ubwanditsi 20 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru