Amakuru yizewe agera kuri Rushyashya aremeze ko Kayumba Nyamwasa akoresheje bamwe mubo bakorana imigambi mibisha nka Sula Nuwamanya na Prossy Bonabana, aba bombi bikaba bizwi ko bafite karibu ihoraho ku cyicyaro cy’urwego rukuru rw’ubutasi rwa gisirikari CMI , barimo baracura umugambi mubisha wo kwicishisha no kurigisa abantu bazwiho kuba inshuti za Rutabana cyangwa se ba babajwe n’uburyo yamurigishije akaburirwa irengero. Igitangaje kuri urwo rutonde hariho abantu b’imena muri RNC ndetse bakaba bari ku ikubitiro mu bayishinze.
Muri abo twavuga Deo Nyirigira akaba ari Se wa Felix Mwizerwa waburanye na Ben Rutabana, Christophe Busigo, ndetse nabagize icyitwa komite yose ya Kampala usibye gusa abo bise “abantu ba Ntamushobora Epimaque”. Byumvikane ko utavuga rumwe na Ntamushobora wese ari mu mazi abira.
Ubutumwa Kayumba Nyamwasa yahaye Sula Nuwamanya, bwabashije kugera kuri Rushyashya n’uko yamusabye kumenya icyo bakora, abo bantu bose tuvuze hejuru, n’aho bakunda kujya kugirango bizaborohere gutabwa muri yombi igihe Kayumba Nyamwasa azakoresha CMI. Kayumba yabaye nkaya ngurube ibura ibyo irya ikadukira ibibwana byayo.
Hashize igihe kinini abagize umutwe w’iterabwoba wa RNC badacana uwaka; muri Uganda ifatwa nk’indiri ya RNC naho byabaye uko, ariko cyane cyane birushaho ubwo imbarutso yabaye ibura rya Ben Rutabana, Komiseri muri RNC bikozwe na Kayumba Nyamwasa. Ibi ntibikiri ibanga kuko buri wese aziko Rutabana yashimuswe na Kayumba Nyamwasa, dore ko no mu ihuriro, ubajije iki kibazo ahita yirukanwa. Aha twatanga urugero nka Komite ya RNC muri Canada, yegujwe kubera kubaza ikibazo cya Rutabana, dore ko harimo mukuru we na mushiki we.
Mubyo bashinja Kayumba kandi harimo ko we na muramu we Frank Ntwali bagize RNC akarima kabo cyangwa inka bakama igihe bashakiye. Kugirango Kayumba yigarurire itsinda cyangwa intara ya Uganda yamaze kumuzinukwa yiyumvishije ko agomba kwigizayo bamwe mu banyamuryango abona bamuhangayikishije, cyane cyane abo twavuze ruguru.
Baca umugani mu kinyarwanda ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro; ngizo ingaruka zo guheka impyisi.