Umugabo witwa Damien Bonane n’umuhungu we Ezéchiel Dusabe bishwe batemaguwe mu gace Minyago, muri Komini ya Bwambarangwe, mu Ntara ya Kirundo, ubwo bari mu rugendo bajyanywe mu kato kubera ko bari baketsweho ko banduye icyorezo cya Coronavirus.
Amakuru yatanzwe n’abaturage bari baje gushyingura ba nyakwigendera avuga ko uyu mugabo wari usanzwe akorera muri Tanzania yari kumwe n’umuhungu we witeguraga kujya muri kaminuza, bangiwe gutaha ku icumbi rya bo mu gace ka Buhoro, basabwa n’urubyiruko rw’Imbonerakure kubanza kujya kwisuzumisha ku Kigo Nderabuzima cya Buhoro.
Gusa ngo nyuma yo kuva kwisuzumisha, Imbonerakure zabasabye ko bagomba kujya mu kigo gihurizwamo abashyizwe mu kato kiri ahitwa Mukenke kuko ngo uwo mugabo yaherukaga kujya mu gihugu cyagaragayemo iki cyorezo, bityo ko atagomba kujya mu bandi mu gace yari atuyemo n’ubwo ibizamini yari yakorewe bitagaragaje ko yanduye.
Ikinyamakuru Iwacu-Burundi cyanditse ko mu masaha ya saa yine z’ijoro (22:00), izo Mbonerakure zatwaye uwo mugabo n’umuhungu we, ziberekeza mu Kigo cya Mukenke giherereye mu bilometero bisaga 10, uvuye ku Kigo Nderabuzima cya Buhoro.
Amakuru yemejwe n’umuyobozi w’agace ka Minyago avuga ko mu nzira rwagati, Damien Bonane n’umuhungu we Ezéchiel Dusabe bari barinzwe neza n’Imbonerakure, batewe n’agaco k’abantu bari bafite imihoro barabica, gusa uyu muyobozi yirinze kugira ikindi yongeraho.
Imirambo y’abo bombi yatoraguwe mu gitondo cyo ku wa 3 Mata 2020, umwe uri mu bihuru undi uri hafi y’urusengero.
Abantu batanu barimo n’umuyobozi wo mu nzego z’ibanze bahise batabwa muri yombi ngo bakorweho iperereza, ariko bikekwa ko urupfu rw’abo bantu ntaho ruhuriye n’impamvu za politiki.