Uyu mujyi wa Wuhan niwo watangiriyemo icyorezo cyakwiriye isi yose na nubu kikaba gikomeje kurimbura imbaga y’abatuye isi by’umwihariko muri Amerika n’I burayi.
Ingingo yo kubuza abantu gusohoka mu Bushinwa yari imaze iminsi 76 yarangiranye na sasita z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri, nyuma y’aho reta y’Ubushinwa itangarije ko nta muntu mushya wanduye, nabwo bamwe bagishidikanya kuri iri tangazo ry’Ubushinwa.
Mu Buyapani, Leta yashyize ibice bimwe by’igihugu mu bihe bidasanzwe kubera Corona, mu gihe mu Bwongereza Minisitiri w’intebe Boris Johnson akiri mu bitaro kubera Coronavirus.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 08 Mata 2020, imibare y’ubwandu bushya n’abahitanywe n’iki cyorezo yakomeje kuzamuka mu buryo budasanzwe ndetse ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaciye agahigo ku Isi ko gupfusha abantu benshi ku munsi umwe kurenza ibindi bihugu.
Inzego z’Ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuga ko ibi byatumye abantu bose bamaze gupfa muri iki gihugu baba 12722, kandi imibare iri bukomeze kwiyongera.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi umuririmbyi ukomeye, John Prine, yapfuye azize iki cyorezo.
Mu Bushinwa aho iki cyorezo cyatangiriye mu Mujyi wa Wuhan, ubu abaturage barangije ibyumweru 11 bari bamaze mu kato ndetse ibikorwa by’ubucuruzi byasubukuwe.
Imibare yo muri iki gitondo saa 08:00, igaragaza ko ku Isi hose abamaze kwandura Coronavirus ari 1432084, abitabye Imana bo ni 82099, mu gihe abamaze gukira bo ari 302209.
Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Espagne, u Butaliyani, u Budage n’u Bufaransa ni byo bihugu bikomeje kuza imbere mu kugira abanduye benshi.