Hari igihe wibaza igitutsi gikwiye urupfu, ugasanga nta na kimwe cyanganya ubukana n’ubugome bwarwo. Ubundi se urarubwira ngo rwumve! Igihe twarutukiye rwigeze ruhagarara guhekura ababyeyi,kugira abana imfubyi,kuduhindura nyakamwe twaragiraga abo tuvukana. Iyaba rwumvaga, mba ndubwiye gusa nti:’Nawe uragapfa wumve”.
Njye narinzi ko amarira yakamutse, kuko nta mwaka urenga uru runyagwa rw’urupfu rutantwaye inkoramutima. Nyamara naribeshyaga, kuko ejobundi aho rutwariye na BURASA Jean-Gualbert, umuvandimwe wanjye, umutima wabaye intimba nsa, amarira yaciye imiferege ku matama, ubwenge bwanze kubyakira .
Hari tariki 05 Gicurasi 2020, ahashyira saa sita z’amanywa, isaha ubundi nasangiriragaho na Burasa, nakira inkuru ishegesha umutima. Intandaro y’agahinda gakomeye.
Urupfu rwa Burasa J. Gualbert rushoje inzira izitanye yanyuzemo kuva akivuka, arwana ingamba zigoranye, ariko zitigeze zimugamburuza.Rwabaye urugendo rw’umugabo. Urugero ni aho yavanye RUSHYASHYA, none ayidusigiye ifite ijambo, irisangiye n’abashaka ineza y’uru Rwanda. Niyitahire, imfura ntipfa iraruhuka, hapfa ibipfapfa ibigarasha byagumiwe n’umutimanama.
Ubwo twaririraga ubutitsa, ngo hari abasekaga urumenesha!Ntibitangaje, abo biganjemo abahekuye uRwanda, n’abayobotse amashyamba, bahora bishimira imirambo. Nibishime simbujije, ariko ni iby’igihe gito. Burasa yaratabarutse, ariko ibitekerezo bizima ntibizima!
Tariki ya 08/04/2020, twunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Burasa yanyandikiye ubutumwa, ati:” Komera nyakubyara. Abaduhize bukware, twe tuzabahige ubutwari. Dadira cyane”.Ngiryo ijambo rye rya nyuma. Ni interuro ngufi, ariko ifite ubutumwa burebure cyane: Abagambiriye kutumara, bazaterwe ikimwaro no kutubona twemye. Nzubaha isezerano.
Ubu butumwa nibwo bwanyubatsemo umwete wo kumukorera mu ngata, ngo ejo RUSHYASHYA idahondobera, amahoro agataha mu banyapolitiki MBURAMAJYO
Ntituzaha urwaho urwango .Tuzarwamagana, tuzarurwanya,kandi tuzarutsinda.
Mbonereho no kugira icyo mvuga , nihuse, ku nkuru ya RUGALI, yasohotse ku mbuga nkoranyambaga igira iti”Turire umunyamakuru Jean-Lambert GATARE wa Isango Star….”.
Icya mbere, ni uko abanditse iyi nkuru banzi igice. Gatare bavuze mu nkuru yabo ahabanye cyane n’uwo ndiwe nyakuri bazi . Abanzi neza bazi ko ntawanjyana buhumyi. Ntabwo ndi intagondwa cyangwa umuhezanguni, ariko nta nubwo ndi NYIRANJYIYOBIJYA”. Ndashungura, ngafata icyemezo ntahubutse, nk’uko nafashe icyemezo cyo gukomereza aho BURASA yari agejeje.
Icya kabiri, kuba Rugali izi ko narokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, byakayihaye kumva neza ko ntashobora guha amahwemo abayigizemo uruhare, abagifite ingengabitekerezo yayo, kimwe n’abandi bagerageza kubangamira inzira y’ubumwe n’ubwiyunge, n’iterambere twahisemo . uyu ni nawo murongo w’iki kinyamakuru RUSHYASHYA. Ndi mubyo nemera rero.
Icya gatatu, simbona icyatuma Rugali itangazwa n’uko nsimbuye Nyakwigendera Burasa, kandi atari ubwa mbere mbaye mu buyobozi bwa RUSHYASHYA. Nayibereye umwanditsi mukuru igihe cy’imyaka ine, ku buryo rero umurongo wayo atari mushya na gato kuri njyewe.
RUSHYASHYA ntigambiriye kugira uwo ihutaza, ahubwo igamburuza abashaka kurutobera, mu nyungu z’abarushakira ineza bose.
Uwubaka tuzamwitaba, usenya tuzamutaranga.Tuzamutanga imbere, twikomereze mu iterambere twese dusangiye.
Ruhuka mu mahoro , BURASA Jean-Gualbert, imfura itari imfunya. Wanze gushukishwa ifunguro, ngo ugambanire Urwagasabo.Umusanzu wawe mu kurwubaka watubereye umusingi mu kurukomeza.
Jean-Lambert Gatare