Ibiro by’Ubushinjacyaha mu rwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, byemejwe ko ruharwa Augustin Bizimana washakishwaga n’ubutabera yapfuye, nyuma y’isuzuma rikoranye ikoranabuhanga ryabereye muri Kongo-Brazaville aho yashyinguwe.
Bizimana, urugendo rurerure bahunga ingabo za AFDL zari ziyobowe na Laurent Desire Kabila, rwaramushegeshe kubera ubwandu bwa Sida yarafite bityo agera I Kinshasa yarananiwe cyane kubera ibyuririzi by’indwara byamufatanyije n’agakoko gatera SIDA yambuka Congo Brazaville yarabaye igisenzegeri. Bikaba bivugwako yapfuye mu mwaka wa 2000.
Bizimana wari umwe mu bayobozi bakuru muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yabaye Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’inzibacyuho, aho yashakishwaga ku mpapuro yashyiriwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, mu 1998. Yaregwaga ibyaha 13 bya Jenoside birimo kugira uruhare muri Jenoside, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, itoteza ritari irya kimuntu, gutesha agaciro ikiremwamuntu n’ibindi, yashinjwaga ko yakoze mu 1994.
Nkuko tubikesha itangazo rya IMRCT ryatangaje ibyuru rupfu ryagize riti “ni umusaruro w’iperereza ryakorwaga n’Ibiro by’Umushinjacyaha hifashishijwe ikoranabuhanga rihambaye no kugenzura ahantu hatandukanye, ryanagizwemo uruhare n’inzego zo mu Rwanda, Repubulika ya Congo, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”
Mu mwaka ushize ngo nibwo Ibiro by’Umushinjacyaha byakoze isuzuma rya DNA ku bipimo byari byafashwe ku mubiri w’umuntu wakuwe mu irimbi muri Pointe Noire muri Repubulika ya Congo, nyuma y’igereranya ry’ibimenyetso basanga ari uw’undi muntu.
Itangazo rikomeza riti “Ibiro byakoze igereranya ry’ibindi bimenyetso bijyanye n’urupfu rwa Bizimana. Bijyanye n’ibyo, Ibiro biremeza uyu munsi ko Austin Bizimana yapfuye. Bitekerezwa ko yapfiriye muri Pointe Noire muri Kanama 2000.”
Itangazo rigaruka ku bindi byaha bitandukanye Bizimana yashinjwaga harimo ko ari we wagize uruhare mu rupfu rwa Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe, kimwe n’abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga, hakiyongeraho kugira uruhare mu rupfu rw’Abatutsi benshi biciwe muri Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.
Ibi biro byashimiye ibigo bikomeye birimo Netherlands Forensic Institute na United States Armed Forces DNA Identification Laboratory byafashije muri iki kibazo
Bizimana yari ku rutonde rw’abantu batatu byemejwe ko nibafatwa bazaburanishwa na IRMCT. Babiri bandi ni Kabuga Félicien uheruka gufatirwa mu Bufaransa na Mpiranya Protais wari Umuyobozi w’Umutwe wari ushinzwe kurinda Perezida Habyarimana n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.
Bizimana yiyongereye kubandi ba ruharwa baguye muri Kongo, uhereye kuri Perezida w’Abatabazi Sindikubwabo Theodore, Perezida w’Interahamwe Kajuga Robert n’abandi. Muri iyi minsi biragaragara ko ibihugu bitandukanye byahagurukiye guhiga bukware abajenosideri batandukanye hirya no hino ku isi.