• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Editorial 06 Jun 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Mu gihe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi afite aho ahuriye n’igihugu cy’u Bufaransa haba mu itegurwa ryayo kugeza mu gukingira ikibaba abateguye bakanashyira mu bikorwa umugamb wa Jenoside , muri iyi minsi haragaraga ubushake bw’iki gihugu bwo guhindura amateka. Byatangiye aho u Bufaransa, bufatanyije n’ibindi bihugu nk’u Bubiligi n’u Bwongereza bwashyize hamwe bukorana n’itsinda rishinzwe kugurikirana no kuburanisha imanza zasizwe n’urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda rwarangije igihe cyarwo mu mwaka wa 2015.

Nkuko amakuru mashya yagiye hanze ku ifatwa rya Kabuga abivuga, avugako yari yihishe mu Bufaransa ku mazina ya Antoine Tounga nk’umukongomani kandi ko yari afite Pasiporo ya Kongo. Polisi icyinjira munzu basanganiwe n’umuhungu wa Kabuga, Donatien Nshimyumuremyi uzwi nka Nshima, noneho Kabuga ashaka kubavugisha mu giswayili avuga ko ari umukongomani.

Ikimenyetso gikuru abagendeye gufata Kabuga bari bafite ni inkovu yari afite ku ijosi, bivugwa ko ari inkovu yatewe n’igikorwa cyo kumubaga ubwo yari arwariye mu Budage mu 2007, ku buryo yo bari bizeye neza ko nta bundi buryo bwo kuyicika yabona. Ni inkovu bivugwa ko ifite santimetero ziri hagati y’umunani n’icyenda ku ruhande rw’iburyo nk’uko mu iperereza RFI yakoze ry’uburyo uyu mugabo yafashwe yabihamirijwe n’umwe mu bapolisi.

Amakuru yuko yari arwariye mu Budage kandi yari yizewe, kuko bayasanze kuri Flash Disk y’umukwe we Augustin Ngirabatware ubwo yafatwaga, akayikandira, ariko polisi y’ubudage ikongera ikayiteranya igasangaho amakuru y’inyemezabuguzi bishyuye ibitaro bagakurikirana bagasanga ibyo bitaro byaravuye umuntu ufite amazina Kabuga akoresha.

Ku munsi wa kabiri w’urubanza rwe, havugiwemo ko ubwo Kabuga yatabwaga muri yombi, kugira ngo inzego z’umutekano zimenye neza ko uwo zafashe ariwe koko, byabaye ngombwa ko zigenzura zifashishije agace gato ko mu rura rwe kakuwemo ubwo yabagwaga mu nda mu bitaro byo mu gace ka Clichy mu Bufaransa, byitwa Beaujon. Iki gikorwa cyo guta muri yombi Kabuga cyari muri operation yitwa “955”, nimero y’umwanzuro wa Loni wo gushinga Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriyeho u Rwanda.

Ikindi cyafashije izi nzego ni iperereza ryakozwe binyuze kuri konti za banki z’abo mu muryango wa Kabuga, zaje kugaragaza ko hari amadolari ibihumbi 10 yishyuwe ku bitaro bya Beaujon biherereye ahitwa Clichy, hafi cyane ya Asnières. Byagaragazaga ko ubwo bwishyu bwakozwe mu mpeshyi ya 2019 na Bernadette Uwamariya, undi mukobwa wa Kabuga wafatwaga nk’umwe mu bakuriye umuryango we mu Bufaransa, akaba yari umugore wa Jean-Pierre Habyarimana umwe mu bahungu ba Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda.

Usibye kandi igikorwa cyo gufata Kabuga, u Bufaransa bwateye indi ntambwe mu bijyanye no kurekura amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi aho hashize igihe abashakashatsi biruka mu nkiko ngo babone ayo makuru ariko bikaba iby’ubusa.  Umuyobozi mu Rwego rushinzwe kugira inama Guverinoma y’u Bufaransa no gukurikirana ibibazo birebana n’ibyemezo by’ubutegetsi, Conseil d’Etat, yamaze gushyigikira ubusabe bw’umuryango Survie, ku buryo zimwe mu nyandiko bubitse zigaruka ku Rwanda zishobora gutangira gufungurirwa abashakashatsi.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ubusabe bwa François Graner, umwe mu bagize Survie – kuva mu 1984 iharanira impinduka muri politiki y’u Bufaransa kuri Afurika bwashyigikiwe nyuma y’imyaka itanu asaba kwemererwa kureba mu nyandiko u Bufaransa bubitse, zigaruka ku makuru bwari bufite ku Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni inyandiko Perezida François Hollande mu mwaka wa 2015 yatangaje ko zigiye gufungurirwa abashakashatsi, ariko ntabwo byigeze bikorwa biguma mu magambo gusa.  Nyuma yo kwegera inzego zitandukanye ariko ntibigire icyo bitanga, umushakashatsi François Graner yaregeye Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa muntu, ku wa 29 Gicurasi 2020 rwohereza iyo dosiye Conseil d’Etat.

Kureba muri izi nyandiko bishobora kuzahishura byinshi birebana n’amakuru u Bufaransa bwari bufite muri kiriya gihe, ku ngingo zirebana n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, itegurwa rya Operation Turquoise, ibikorwa by’Abafaransa mu Rwanda n’uburyo batereranye Abatutsi mu Bisesero. Muri ibyo bindi harimo kureba ku buryo u Bufaransa bwahaye intwaro Guverinoma yakoze Jenoside kugeza n’igihe yari mu mayira ihunga ndetse n’igihe yari yageze mu buhungiro muri Zaire.

Umushakashatsi François Graner akaba n’umwanditsi w’igitabo kigaruka ku ngabo z’Abafaransa mu Rwanda yise “Le sabre et la machette” cyasohotse mu 2014, yari amaze imyaka myinshi asaba kureba mu nyandiko 83 byatangajwe ko zashyizwe ahabona na Élysée. Gusa, Dominique Bertinotti washinzwe gukurikirana inyandiko za Mitterrand yasubizaga inyuma ubusabe bwose.

Muri Mata 2019 Perezida Macron yatangaje ko yashyizeho Komisiyo igizwe n’abahanga mu mateka n’abashakashatsi ariko abantu bemeza ko abashakashatsi nyabo bazi amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa bigijweyo ko batazizera ibizava muri izo nyandiko.

 

 

2020-06-06
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Uko Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda wapfubye

Editorial 13 Feb 2019
Burundi: Nzopfabarushe wavuze ko abarwanya Leta bazicwa bakajugunywa mu kiyaga yafunguwe

Burundi: Nzopfabarushe wavuze ko abarwanya Leta bazicwa bakajugunywa mu kiyaga yafunguwe

Editorial 22 Jun 2018
URwanda rwashyizwe mu bihugu 20 ku Isi byarushije ibindi gufata ingamba zihamye mu guhangana n’Icyorezo cya COVID 19, Abazinenga ni za nyangabirama zibura icyo zituka Inka ngo dore igicebe cyayo.

URwanda rwashyizwe mu bihugu 20 ku Isi byarushije ibindi gufata ingamba zihamye mu guhangana n’Icyorezo cya COVID 19, Abazinenga ni za nyangabirama zibura icyo zituka Inka ngo dore igicebe cyayo.

Editorial 17 Aug 2020
Abahanuzi bakomeye mu rwanda ntibavuga rumwe k’Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Abahanuzi bakomeye mu rwanda ntibavuga rumwe k’Umukobwa uzaba Miss Rwanda 2018

Editorial 09 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uruzinduko Kagame agiye gukorera muri Tanzania rusobanuye byinshi
Mu Rwanda

Uruzinduko Kagame agiye gukorera muri Tanzania rusobanuye byinshi

Editorial 23 Jun 2016
Bidasubirwaho Zari Yatandukanye Na Diamond Burundu
HIRYA NO HINO

Bidasubirwaho Zari Yatandukanye Na Diamond Burundu

Editorial 15 Feb 2018
Ingabo z’u Rwanda zabonye Umuvugizi mushya
Mu Mahanga

Ingabo z’u Rwanda zabonye Umuvugizi mushya

Editorial 15 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru