• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Bombori Bombori muri RNC: Imisanzu yo mu ntara ya Uganda irarikoze, Kayumba Nyamwasa na Bishop Deo Nyirigira babaye agaca n’inkoko kubera ifaranga

Ubwanditsi 09 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ntibikiri ibanga ngo bibe byaguma hagati y’abayoboke b’umutwe w’iterabwoba wa RNC kuko umwotsi umaze iminsi ututumbayo wagaragariye buri wese. Ubu Pasiteri Deo Nyirigira yashyizwe ku ruhande na Kayumba Nyamwasa, ndetse yitwa umwanzi wa RNC biturutse ku kuba hari amafaranga atahaye Sebuja Kayumba Nyamwasa yavuye hirya no hino mu bayoboke buyu mutwe muri Uganda. Nyuma yo kubona ko imisanzu Kayumba Nyamwasa ayishyirira mu mufuka, Deo Nyirigira nawe yakusanyije imisanzu muri Uganda nawe yikubitira umufuka.

Mu minsi ishize Kayumba Nyamwasa yakoranyije abanyaruhago be bamufasha gusarura amafaranga hirya no hino aribo Epimaque Ntamushoboram Ally Abdul Kalim Nyarwaya n’umukuru w’abanyaruhago akaba na muramu we, Frank Ntwari kugirango bige ku kibazo cya Deo Nyirigira washatse kurya nka Sebuja. Iyi nama yakurikijwe n’indi yateranyije abagize RNC Nakivale muri Mbarara, ahakorera AGAPE, urusengero Bishop Deo Nyirigira yakoresheje ashakisha abayoboke ba RNC muri Uganda ; mu bibazo byagiye ahagaragara harimo ko ababyeyi bashaka kumenya abana babo bajyanywe kurugamba muri Kongo niba bakiriho cyangwa barapfuye, kuba bamaze igihe batanga amafaranga batazi icyo akora.

Muri iyo nama kandi nibwo batunguwe no kubona agatabo Bishop Nyirigira yandikagamo abatanze amafaranga, ariko we akaba yari amaze igihe yarumvishije Kayumba Nyamwasa ko nta misanzu iva muri Uganda kandi ko nta mpamvu yo kubagondoza kandi batanga abana babo ku rugamba ; iyi ngingo Kayumba Nyamwasa yayumvise vuba kuri mu mushinga we wa RNC wo gusaruramo amafaranga, yagombaga agakingirizo ahuma abantu hirya no hino ku isi abereka ko afite ingabo muri Kongo, niyo mpamvu yabyumvise vuba, ariko Bishop Deo Nyirigira agakomeza kubyakira.

Mu rwego rwo kugaragaza ko nawe ari mu banyamuryango bibanze, Deo Nyirigira  yatanze umwana we Felix Mwizerwa nawe ajya muri Kongo ; iki nacyo cyahumye amaso Kayumba yumva ko abanyamuryango ba Uganda ari abakene, umusanzu wabo ari ugutanga abana bajya ku rugamba kandi baratangaga miliyoni 10 buri kwezi, Bishop Nirigira agakubita umufuka.

Ubu muri RNC harimo amazina mashya; nubwo Abanyarwanda bazi ababa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ninde mitwe ku izina ry’ibigarasha, abo muri RNC  kwa Kayumba Nyamwasa bita iryo zina  abatumva Kayumba ibigarasha, naho iyo wiswe umuyuda, biba bivuga ko uri mu gice cyo kwa Jean Paul Turayishimye no kwa Rwigara. Bishop Deo Nyirigira kubera kurya amafaranga aya mazina yose yamuhuriyeho.

Mu myanzuro y’inama, Frank Ntwari yahise yiyemeza kwivuganira na komite muri Uganda aho yababwiye ko nta kintu na kimwe bazongera kuvugana na Bishop Nyiligira ko bazajya bakorana na Dr Tumwine kugeza igihe Kayumba Nyamwasa azatanga amabwiriza mashya.

Umubitsi wabo ngo yatangajwe n’ibikorwa bya Nyirigira yubahaga nk’umukozi w’Imana, nuko ngo aravuga ati yewe “byabirura byambaye uruhu rw’Intama ntimubishakire ahandi twaraziwe” ubwo ashaka kuvuga Deo.

Cyakora benshi ngo ntabwo batangajwe n’ubujuru bwa Nyirigira Deo wiyita Bishop ngo kuko subwambere yibye kuko hari n’abandi yibye izuba riva harimo n’umugabo bivugwa ko ariwe wamukoreye ubukwe akana mubera Bestman ashaka umugore wakabiri afite ubu akaba ari umugore wa gatatu uzwi amaze kubyarana nawe! Bamwe bati se ahubwo iyo yibera Hajji bikagira inzira.

Iminsi ibiri nyuma y’inama hagarutse Epimaque Ntamushobora nabagenzi be bafite ubutumwa burimo amabwiriza yihariye agira ati « Guhera ubu Dr. Tumwine niwe uhagarariye RNC muri Mbarara, bidatinze kandi mushyireho ubuyobozi bushya Nyirigira Deo atarimo kuko yamaze kuba ikigarasha” natwe tubyumvise tuti ni akumiro ubwo RNC nayo isigaye igira ibigarasha.

Deo Nyiligira akimara kumenya ko Kayumba amwubikiye imbehe kubera ubujura bwe, ngo yahise atura umujinya Dr. Tumwine wari wamusimbujwe, kukagambane ka Bishop Nyirigira Deo ubu yarigishjwe n’abantu biyita abashinzwe umutekano akaba yaraburiwe irengero kimwena Rutabana Ben!!

Ubu Nyirigira Deo ngo ameze nk’inzoka yakomeretse arahitana ibiti n’amabuye, ubu abari muri opozisiyo muri Uganda bafite ubwobo bw’icyo gisambo cy’umwicanyi Deo! Cyakora, nabo barahiga bati urabeshya nanyina w’undi abyara umuhungu kuko nabo baramugenda runono kubera abantu amaze guhemukira n’umutungu utagira ingano amaze kubiba. Barahiga bati nihadapfa nyirurugo harapfa igisambo Deo.

Birahwihwisa ko Deo Nyirigira afatanyije n’uwitwa Sam Ruvuma ngo n’abandi babihemu bari mumugambi wo gutangiza irindi shyaka nako gira uti ikindi kiryabarezi bazakomeza kuboneramo amaramuko babeshya ko bagamije gucyura abanyarwanda.

Rushyashya yiyemeje gukomeza kubakurikiranira iyi nkuru…….

2020-06-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Umugabo wafashwe asambanya inka yasobanuye icyamuteye gukora amahano

Ubwanditsi 16 Mar 2017
Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye gupfobya genocide ( yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi )

Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye gupfobya genocide ( yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi )

Ubwanditsi 12 Jun 2016
Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ubwanditsi 21 Dec 2023
Zlatan Ibrahimovic yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri AC Milan, ibi bivuze ko azageza ku myaka 40 y’amavuko agikina umupira w’amaguru.

Zlatan Ibrahimovic yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri AC Milan, ibi bivuze ko azageza ku myaka 40 y’amavuko agikina umupira w’amaguru.

Ubwanditsi 23 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burusiya bwemeje ko bwagerageje misile nshya idashobora guhagarikwa
POLITIKI

U Burusiya bwemeje ko bwagerageje misile nshya idashobora guhagarikwa

Ubwanditsi 15 Mar 2018
‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame
Mu Rwanda

‘ Ntabwo imihigo twayigira umugenzo gusa ‘- Perezida Kagame

Ubwanditsi 06 Oct 2017
Umuzi w’umwuka mubi n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda [ igice 1]
POLITIKI

Umuzi w’umwuka mubi n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda [ igice 1]

Ubwanditsi 23 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru