Uburenge bwageze mu ntara y’Uburasirazuba, aborozi barasabwa kwirinda ingendo z’amatungo kuko uburenge bwandura vuba cyane babasaba kandi kugira isuku ku matungo yabo, kugira ngo abafite amatungo arwaye atanduza ayandi.
Ubuyobozi bw’Akarere burasaba aborozi bose kwitwararika kuko indwara y’uburenge yandura byihuse bityo bakaba basaba abafite inka zanduye kujya bihutira kwegera abaganga b’amatungo b’Imirenge batuyemo kugira ngo babafashe bityo amatungo yabo atazicwa n’iyo ndwara, cyane ko uburenge bushobora nogufata andi matungo Atari inka nk’ihene intama n’ingurube.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irasaba aborozi bo mu Rwanda by’umwihariko abo mu turere twa Gatsibo, Kayonza na Kirehe gutangira kwitwararika kubera indwara y’uburenge isanzwe yibasira amatungo yongeye kugaragara mu Mirenge itangukanye y’Akarere ka Kayonza
Indwara y’uburenge iherutse kugaragara mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ubwo yibasiraga Intara y’Uburasirazuba, icyo gihe bivugwa ko yahombeje Leta y’u Rwanda miliyoni zigera ku 10 z’Amadorari y’Amerika (arenga miriyari 9.5 z’amafaranga y’u Rwanda) mu gihe cy’amezi ane gusa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kivuga ko iyi ndwara y’uburenge ikunze kwibasira Intara y’Iburasirazuba kubera ikbazo cy’abakura inka zanduye mu Bihugu bya Tanzaniya na Uganda bakazizana bakoresheje inzira zitemewe n’amategeko cyane nk’ubu turi mugihe cya Covid 19, aho imipaka ifunze bakazinyuza mu mazi nko mu Kagera gahana imbibi na Tanzaniya, ndetse n’umugezi w’icyambu, uhuza imbibi n’Intara ya Kabare yo muri Uganda.
Izi nka zabaga ziganjemo iziba zije gucuruzwa mu Rwanda ndetse no mu bihugu bituranyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Burundi, bituma mu mwaka w’I 2000 hafatwa hanzurwa ko uwinjije inka mu gihugu agomba kuba afite icyemezo cyo muri Laboratwari ko zapimwe ku bintu bitandukanye birimo kuba mu gace zivuyemo nta burenge bwahagaragaye mu myaka 5 ishize.
Kuri ubu imipaka ifunzwe birakekwa ko iyi ndwara yazanywe n’imbogo esheshatu ziherutse kurenga uruzitiro rwa Pariki y’Akagera zikagera mu giturage.
MINAGRI yavuze ko “ko hagaragaye ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu nka zororerwa mu Kagari ka Kahi, Umurenge wa Gahini no mu Kagari ka Kanyinya, Umurenge wa Ndego, Akarere ka Kayonza.’’
Mu rwego rwo kurwanya iyi ndwara, kuyikumira no kwirinda ikwirakwira ryayo, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mukeshimana Gerardine yasabye ko hakurikizwa amabwiriza mashya, cyane ko iyi ndwara yandura vuba cyane mu gihe cy’izuba.
Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI yasabye aborozi guhagarika ingendo z’amatungo (inka, ingurube, ihene, n’intama) ku mpamvu iyo ariyo yose (kororwa, kugurishwa, kubagwa,) ayo mabwiriza areba imirenge ya Gahini, Mwiri, Murundi na Ndego yo mu Karere ka Kayonza, mu Mirenge ya Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu Karere ka Gatsibo no mu Mirenge ya Nasho na Mpanga yo mu Karere ka Kirehe.
Aborozi bo mu ntara y’Uburasirazuba basabwe gukingiza inka yose yujuje amezi atandatu no kuzamura muri iyo mirenge yavuzwe yo mu Turere twa Kirehe, Gatsibo na Kayonza twagaragayemo amatungo arwaye kugirango bakomeze kwirinda, cyane ko indwara y’uburenge yandura byihuse, bityo dukomeze kurinda amatungo yanduye ataraba menshi ndetse no gukumira kutanduza amatungo y’utundi turere tugize intara.
Aborozi bafite amatungo yagaragaje cyangwa akekwaho ibimenyetso by’indwara y’uburenge basabwe guhita bahamagara umuganga w’amatungo, Kwambara uturindantoki n’agapfukamunwa igihe cyose umuntu agiye kureba no gusuzuma itungo rirwaye. abaganga b’amatungo barasabwa kwihutira kumenyekanisha muri RAB itungo rigaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge kugira ngo rikurikiranirwe hafi.
Mu gihe haba hari ubonye itungo rigaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge cyangwa itungo ritazwi inkomoko mu ishyo ry’umuturanyi, arasabwa kumenyesha ubuyobozi bumwegereye.
Bitabangamiye ibiteganywa n’andi mategeko ahana mu Rwanda, umuntu wese uzakora ibinyuranyije n’ibikubiye muri iri tangazo azahanishwa ibihano bikubiye mu nging ya 134 n’iya 159 zo mu itegeko Nomero 54/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zandura mu matungo.