Mu minsi ibiri ikurikirana abarwayi basaga 188 bagaragaye mu gihugu baranduye icyorezo cya Covid-19, bigaragaza idohoka rikomeye cyane ku baturarwanda cyane cyane ku batuye mu mujyi wa Kigali mu bice bihurirwamo n’abantu benshi harimo amasoko ndetse na za Gare; byanaviriyemo amasoko abiri akomeye mu mujyi wa Kigali kuba afunzwe mu mu gihe kingana n’iminsi irindwi.
Abinyujije kuri twitter Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yaburiye abanyarwanda ko bashobora kwisanga basubiye muri gahunda ya Guma mu rugo aribo babyikururiye kubera kutubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwizwa rya Koranavirusi kandi bihora byigishwa mu buryo bwose bushoboka kandi bahora babyumva ko icyo cyorezo gikomeje kugarika ingogo ku isi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Mwaramutse #RwOT? #Covid19Watch Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kumva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara. None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye. Twirinde, Twirinde! Akazi keza, God Bless.”
Ubwandu bwa COVID-19 bukomeje gukwirakwira, ku buryo abanduriye imbere mu gihugu (2092) bamaze gukuba abanduriye mu mahanga, (443), hafi inshuro eshanu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko isesengura rigaragaza ko hariho ugutezuka mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, aho mu masoko amwe n’amwe abantu batambara udupfukamunwa, abandi bakatwambara nabi ndetse ntibanakarabe uko bikwiriye.
Yavuze ko mu ngamba bagiye gufata harimo gukoresha abakize iyo ndwara, bagatanga ubuhamya bw’uburyo byabagendekeye.
Minisitiri w’ubuzima kandi yashimangiye ko kwigisha ari uguhozaho kuko icyo leta igamije ari uguhangana n’icyorezo ku buryo bwose bushoboka ati “Kwigisha ni uguhozaho, kugira ngo icyo basuzuguraga bamenye ko kitagomba gusuzugurwa, yaba ari amabwiriza, yaba ari ubukana bw’indwara, ndetse ku bushake, n’abantu bahuye na buriya burwayi bakamara iminsi 21 bari mu bigo tubitaho, uzabishaka tuzamuha urubuga rwo gutanga ubuhamya kugira ngo ababwire uburyo cyamubereye ikibazo kuko abantu umenya babifata nk’aho ari ibintu biri kure.”
Urubyiruko rurashyirwa mu majwi mu kurenga nkana ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19, nkaho usanga batambara udupfukamunwa uko byagakwiye cyangwa se kuba saa tatu buri munyarwanda wese yakagombye kuba ari mu rugo nkuko amabwiriza ya leta nkuko buri minsi 15 ashyirwa ahagaragara mu myanzuro y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, hari kandi abandi banyarwanda benshi bagenda bafatirwa mu ngo zabo barazihinduye akabari biri mu byongera ibyago byo kuba bakwibasirwa n’icyorezo cya Covid-19.