• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda tudakomeje Kubahiriza Ingamba Guma mu Rugo Rusange Irashoboka Cyane Tuyikururiye – Minisitiri Busingye

Mu Rwanda tudakomeje Kubahiriza Ingamba Guma mu Rugo Rusange Irashoboka Cyane Tuyikururiye – Minisitiri Busingye

Ubwanditsi 18 Aug 2020 Amakuru, Mu Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana abarwayi basaga 188 bagaragaye mu gihugu baranduye icyorezo cya Covid-19, bigaragaza idohoka rikomeye cyane ku baturarwanda cyane cyane ku batuye mu mujyi wa Kigali mu bice bihurirwamo n’abantu benshi harimo amasoko ndetse na za Gare; byanaviriyemo amasoko abiri akomeye mu mujyi wa Kigali kuba afunzwe mu mu gihe kingana n’iminsi irindwi.

Abinyujije kuri twitter Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yaburiye abanyarwanda ko bashobora kwisanga basubiye muri gahunda ya Guma mu rugo aribo babyikururiye kubera kutubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda ikwirakwizwa rya Koranavirusi kandi bihora byigishwa mu buryo bwose bushoboka kandi bahora babyumva ko icyo cyorezo gikomeje kugarika ingogo ku isi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter yagize ati “Mwaramutse #RwOT? #Covid19Watch Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kumva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara. None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye. Twirinde, Twirinde! Akazi keza, God Bless.”

Ubwandu bwa COVID-19 bukomeje gukwirakwira, ku buryo abanduriye imbere mu gihugu (2092) bamaze gukuba abanduriye mu mahanga, (443), hafi inshuro eshanu.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko isesengura rigaragaza ko hariho ugutezuka mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, aho mu masoko amwe n’amwe abantu batambara udupfukamunwa, abandi bakatwambara nabi ndetse ntibanakarabe uko bikwiriye.

Yavuze ko mu ngamba bagiye gufata harimo gukoresha abakize iyo ndwara, bagatanga ubuhamya bw’uburyo byabagendekeye.
Minisitiri w’ubuzima kandi yashimangiye ko kwigisha ari uguhozaho kuko icyo leta igamije ari uguhangana n’icyorezo ku buryo bwose bushoboka ati “Kwigisha ni uguhozaho, kugira ngo icyo basuzuguraga bamenye ko kitagomba gusuzugurwa, yaba ari amabwiriza, yaba ari ubukana bw’indwara, ndetse ku bushake, n’abantu bahuye na buriya burwayi bakamara iminsi 21 bari mu bigo tubitaho, uzabishaka tuzamuha urubuga rwo gutanga ubuhamya kugira ngo ababwire uburyo cyamubereye ikibazo kuko abantu umenya babifata nk’aho ari ibintu biri kure.”

Urubyiruko rurashyirwa mu majwi mu kurenga nkana ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19, nkaho usanga batambara udupfukamunwa uko byagakwiye cyangwa se kuba saa tatu buri munyarwanda wese yakagombye kuba ari mu rugo nkuko amabwiriza ya leta nkuko buri minsi 15 ashyirwa ahagaragara mu myanzuro y’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri, hari kandi abandi banyarwanda benshi bagenda bafatirwa mu ngo zabo barazihinduye akabari biri mu byongera ibyago byo kuba bakwibasirwa n’icyorezo cya Covid-19.

2020-08-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Ubwanditsi 05 Oct 2017
Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye 

Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye 

Ubwanditsi 01 Jan 2023
Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Ubwanditsi 21 Jan 2023
Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Jean Lambert Gatare watabarutse asigiye umurage ubyibushye itangazamakuru ry’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha kwihuta
UBUKUNGU

Perezida Kagame yagaragaje ko ahatari internet iterambere ritabasha kwihuta

Ubwanditsi 18 Jan 2017
Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya
Amakuru

Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Ubwanditsi 13 Sep 2021
RNC Ya Kayumba Nyamwasa Ifatanyije Na JMV Ndagijimana Na Joseph Matata Bari Gutegura  Imihango Yo Guterekera No Gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura
INKURU ZAKUNZWE CYANE

RNC Ya Kayumba Nyamwasa Ifatanyije Na JMV Ndagijimana Na Joseph Matata Bari Gutegura Imihango Yo Guterekera No Gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Ubwanditsi 13 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru