Mu kiganiro umukuru w’igihugu amaze kugirana n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru yasobanuye byinshi mu buzima bw’igihugu ndetse n’ingamba zafashe kugirango Abanyarwanda babashe kugaruka mu buzima busanzwe dore ko hari igice cy’ubuzima gisa naho cyahagaze kugirango hirindwe ikwirakwira rya covid 19 yugarije isi muri iyi minsi aho mu Rwanda imaze guhitana abasaga 18.
Mu kiganiro cyanyuze abagikurikiye ku mirongo yose ya RBA banyuzwe n’uburyo umunyamakuru w’umunyamwuga Barore yayoboye icyo kiganiro; Perezida wa Repubulika yatangiye avuga ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina avuga ko uwo mugabo yafashijwe kugirwa igitangaza ko ibyo ntacyo bimutwaye, ariko kumufasha guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda ndetse no kumena amaraso y’Abanyarwanda byo agomba kubibazwa n’inkiko, yagize ati ”umuntu ashobora gukora icyiza bikamuha izina yanakora ibibi nabyo bikamuha izina muri Rusesabagina hakubiyemo byinshi”.
Abajijwe ku bivugwa ko uyu mugabo yaba yarafashwe bidakurikije amategeko yagisubije avuga ko byakurikije amategeko ndetse anavuga ko uwo mugabo bisa nkaho ariwe wizanye ibyo yavuze ko byakwitwa nko guhamagara “wrong number”, anavuga ko hari inzego zishinzwe guhiga abantu bashaka guhungabanya igihugu kandi hari n’abandi bafashwe aho bazahurizwa mu rukiko hakagaragazwa ibyaha bagiye bakora byo guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.
Ku bijyanye na bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi umukuru w’igihugu yavuze ko nabo batekerezwaho ariko kubera icyorezo leta izagenda ikora ibishoboka byose ku bufatanye n’abaturage mu kureba aho ibintu bigana kugirango ibikorwa bitarabasha gukomorerwa nabyo bikomorerwe maze ubuzima bw’igihugu bukomeze ku muvuduko bwariho mbere ya covid 19.
Ku bijyanye n’umubano n’ibihugu by’abaturanyi perezida Kagame yavuze ko umubano hagati y’u Burundi na Uganda hakirimo agatotsi, gusa hakaba hari gukorwa ibishoboka byose kugirango bisubire mu buryo cyane cyane ku Burundi bwo busa naho budashyiramo ubushake ahamya ko icyo u Rwanda rwifuza ari amahoro ko ndetse n’abaturanyi byakagenze gutyo, abajijwe ku nama bivugwa ko iri gutegurwa ko izabera I Goma umukuru w’igihugu yavuze ko icyo inama ziba zigamije ari ukureba ukuntu amahoro arambye yaboneka mu karere kandi ko n’u Rwanda aribyo rwifuza.
Ku kibazo kimaze iminsi kivugwa kuri ambasaderi w’u Rwanda muri DR Congo, Perezida Kagame yavuze ko, imyigaragambyo yabereye imbere ya ambasade y’u Rwanda muri Kinshasa iba ishungerewe na bamwe mu bantu bashaka ko umubano w’u Rwanda na Kongo Kinshasa uhora ari mubi mu nyungu zabo kugirango bikureho icyasha cy’ibyaha bagiye bakora birimo nko gukorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Kongo aho bagiye banakoresha bamwe mu biyita impuguke bagakora amaraporo menshi ashinja ubwicanyi u Rwanda, aha yagarutse kuri raporo yiswe mapping repport avuga ko iyi nta gaciro ayiha kuko idafite za gihamya ahubwo igamije guharabika u Rwanda n’abayobozi barwo.
Ku bimaze iminsi bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’ingirwa padiri yikuye ibishura ikayoboka politiki buhumyi, Nahimana Thomas bivuga ko Perezida Kagame yaba yaritabye Imana mu magambo yuje ubupfura Perezida Kagame yamuciriye umugani w’ikinyarwanda ugira uti “urucira mukaso rugatwara Nyoko”, bikwereka imitekerereze nkene y’uyu mupadiri, Perezida Kagame akaba yahise avuga ko uwo atamutaho umwanya dore ko ngo nawe ashobora kuzasogongera kuri urwo rupfu yifuriza abandi niba atanabica cyangwa se nawe akisanga mu Rwanda dore ko yanagiye yumvikana apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yunzemo ati uwo mugabo ashobora no kuza kuvuga “ko uyu mwavuganaga Atari njye ari undi dusa ko njye napfuye” , kuri iyi ngingo yavuze ko icyo yakwisabira urubyiruko ari ukujya ku mbuga nkoranyambaga ariko bagashishoza ibyo babonaho dore ko uko iterambere riza ari nako ibihuha byiyongera kurusha mbere.
Yanabajijwe kandi ku nkuru zimaze iminsi zivugwa kuri polisi y’igihugu yaba ikoresha imbaraga z’umurengera harimo iraswarya hato na hato rimaze iminsi rivugwa umukuru w’igihugu yasubije ko igipolisi cy’u Rwanda gifite indangagaciro kigenderaho ariko ibimaze iminsi bivugwa biri gukurikiranwa dore ko abapolisi baba bafite uburyo batojwe bwo gufata umuntu wakoze icyaha ku buryo hakwirindwa ikoreshwa ry’ingu z’umurengera birangira zivuyemo impfu yizeza abanyarwanda ko vuba aha babona impinduka.
Ku bibazo by’abanyereza umutungo wa Leta bakunze kwitwa ibifi binini yavuze uko byagenda kose bazagezwa imbere y’ubutabera kuko kunyereza umutungo wa leta bigira ingaruka nyinshi cyane cyane mu bihe nk’ibi by’icyorezo ku kuba yadohora yavuze ko na Covid itadohora kandi buri muntu wabigizemo uruhare azabibazwa maze imitungo y’Abanyarwanda ikajya ikoreshwa ibyo yagenewe aho kurigitira mu mifuka ya bamwe kandi ari inyungu rusange.
Muri iki kiganiro kandi abanyarwanda bahawe umwanya babaza ibibazo byabo, hari umubyeyi wo mu murenge wa Nyabimata wiciwe umugabo mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FLN wahakoraga ibikorwa by’ubwicanyi, aho yasabye ko abagize uruhare muri ibyo bikorwa bakwishyura indishyi z’akababaro maze umukuru w’igihugu amusezeranya ko azabona ubutabera ndetse ko na Leta izagerageza kumufasha mu bushobozi buhari, ikindi kibazo cyaje kibaza ku bijyanye n’amashuri aho umwe mu banyeshuri biga muri kaminuza yasabye umukuru gufasha abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma kuba bafashwa gusoza amasomo yabo, aha umukuru w’igihugu yamusubije ko biri mu nzira kandi biganirwaho mu nama y’abaminisitiri kugirango bizanozwe neza maze abanyeshuri babashe kuba bafashwa gusoza amasomo yabo ku gihe.
Ku bakunda imyidagaduro umukuru w’igihugu abajijwe icyo yabivugaho yasabye abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ko bakwihanganira impinduka z’igihe gito igihugu kikabanza guhangana n’icyorezo maze ubuzima bwazasubira mu mujyo muzima bakidagadura dore ko n’ibikorwa remezo byo kwidagadura byagiye byongerwa ndetse yanashimangiye ko bizanakomeza kwiyongera.
Ku kibazo cyo kuba umukuru w’igihugu ubu afite umwuzukuru yanahishuye ko ari umukobwa ubu umaze no kuba inkumi dore ko ari gukura neza cyane, umukuru w’igihugu yavuze ko amasaha yo kugera mu rugo iyo ataragera hari igihe ajya gusura umwuzukuru we akaba anezezwa no kugira umwuzukuru, ko nasoza inshingano ze azabona ibimuhuza nawe.
Barore yasoje asa nk’ukomoza ku bibazo by’umwiryane bivugwa mu ikipe y’umupira w’amaguru isanzwe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi ya Rayon Sports maze umukuru w’igihugu asoza avuga ko yabyumviseho avuga ko yahaye inshingano minisitiri ufite imikino mu nshingano ze kubikurikirana ndetse ko yabonaga biri mu murongo wo gukemuka.