• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nsabimana Callixte Alias Sankara ati “Urubanza Rwanjye Muruhuze n’urwa Boss Wanjye Rusesabagina Paul”

Nsabimana Callixte Alias Sankara ati “Urubanza Rwanjye Muruhuze n’urwa Boss Wanjye Rusesabagina Paul”

Editorial 10 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa kane hakomeje urubanza rwa Nsabimana Callixte wari wariyise Major Sankara, aho kuri we ndetse n’abaregera indishyi basabye ko uru rubanza rwahuzwa n’uwo yita shebuja Paul Rusesabagina uherutse kugezwa mu Rwanda mu minsi ishize ku byaha bihuye byiganjemo iterabwoba no guhungabanya umutekano n’umudendezo w’abanyarwanda.

Umutetsi wigize umunyepolitiki Rusesabagina ntaragezwa mu rukiko ariko kuwa gatatu nibwo yitabye ubushinjacyaha kuko RIB yamaze gushyikiriza dosiye ye ubushinjacyaha kugirango azagezwe imbere y’urukiko abazwe ibyaha yakoze dore ko asanzwe yari perezida (ubu akaba ari Visi Perezida) w’ingirwashyaka MRCD ifite umutwe w’iterabwoba wa FLN ari nawo wagiye ugaba ibitero by’iterabwoba mu Rwanda cyane cyane mu 2018 inzirakarengane zikahasiga ubuzima.
Uyu munsi rero mu rukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruherereye I Nyanza rwakomeje hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (video conference), aho uregwa yari muri gereza ya Kigali hamwe n’abunganizi be, mu kwezi kwa Nyakanga nibwo uyu Sankara yahamije ko umutwe w’iterabwoba wa FLN wahawe ubufasha na Perezida Edgar Lungu wa Zambiya ngo bakunde bateze umutekano muke mu Rwanda ngo bitijwe umurindi n’ubushuti yari afitanye na Paul Rusesabagina.

Kuri ibyo birego uruhande rwa Zambia rwahakanye ibyo birego, ndetse runohereza minisitiri w’ububanyi n’amahanga wagiranye ibiganiro na perezida Kagame ndetse baganira kuri ibyo byari byavuzwe, kuri uyu munsi rero havuzwe ibaruwa y’ubushinjacyaha isaba ihuzwa ry’urubanza rw’uyu Sankara ndetse na Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bwa FLN akaza gufatirwa mu mashyamba ya Kongo ubwo icyibatsi cy’umuriro wa FARDC wabituragaho hejuru mu mpera za 2019.

Ubushinjacyaha buvuga ko izi manza zombi ziri mu rukiko rumwe kandi ibyaha byose uyu mugabo Herman ashinjwa abihuriyeho na Sankara nubwo kuri Callixte we hari ibirengaho; Me Yousuf niwe uhagarariye abaregera indishyi akaba yaranarokotse igitero cyagabwe muri Nyungwe ndetse imodoka ye ikaza gutwikwa yasabye ko hanabaho ihuzwa rya dosiye ya Rusesabagina n’iya Sankara ku nyungu z’abaregera indishyi.

Mu kwiregura uyu munsi uwo musore wishoye mu byaha by’iterabwoba asanzwe aburana yemera ibyaha byose uko ari 17 yasabye ko dosiye ya Rusesabagina yakwihutishwa igahuzwa niye kucyo yise inyungu y’ubutabera, ku rundi ruhande umucamanza we yavuze ko guhuza cyangwa kudahuza urubanza rwa Sankara n’urwa Herman bizafatwaho umwanzuro taliki 1 Ukwakira.

Ku birebana no guhuza urubanza rwa Sankara n’uwahoze ari shebuja Rusesabagina umucamanza yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko atazi neza ko urubanza rwa Rusesabagina ruzazanwa mu rukiko ayobora kandi ko yungamo ati ibyo mube mubyihoreye tubyumva gutyo ntawuramenya aho byerekera.
Nsabimana Callixte wari wariyise Sankara yafashwe umwaka ushize aho yari mu birwa bya Comore agezwa mu Rwanda kugirango aburanishwe ku byaha yagiye yigamba ko byakozwe n’umutwe yari abereye umuvugizi, uwamusimbuye mu kuvugira uwo mutwe w’iterabwoba Herman Nsengimana nawe yaje gutabwa muri yombi akuwe mu mashyamba ya Kongo naho uwari ubakuriye Paul Rusesabagina yatawe muri yombi ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga nkuko RIB yabitangarije itangazamakuru igihe uyu mugabo yafatwaga.

Mu minsi ishize umukuru w’igihugu yavuze ko ikiguzi cy’abagambiriye guhungabanya umutekano w’abanyarwanda kigiye kuzamurwa nkuko bisanzwe rero imvugo ihora ariyo ngiro abo cyazamuriweho bose bisanze imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aho bari kuryozwa ibyaha birimo n’ibyatwaye ubuzima bw’abanyarwanda.

2020-09-10
Editorial

IZINDI NKURU

Hitezwe iki k’uruzinduko rwa Gen. Nyamvumba i Kinshasa

Hitezwe iki k’uruzinduko rwa Gen. Nyamvumba i Kinshasa

Editorial 11 May 2019
Migambi Nyawe uri kubarizwa muri Ukraine yatanze ihumure ku ntama  za Yesu Kristo.

Migambi Nyawe uri kubarizwa muri Ukraine yatanze ihumure ku ntama za Yesu Kristo.

Editorial 26 May 2021
FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y’Amagare

FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y’Amagare

Editorial 15 Oct 2024
Perezida Kagame avuga kuri nyakwigendera Mucyo, ati  ‘yari umuyobozi utiremereza’

Perezida Kagame avuga kuri nyakwigendera Mucyo, ati ‘yari umuyobozi utiremereza’

Editorial 06 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CMI yongeye gufatirwa mucyuho: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo
INKURU NYAMUKURU

CMI yongeye gufatirwa mucyuho: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo

Editorial 05 Apr 2019
Reba  Udushya Twaranze Umunsi w’ Irahira rya Perezida Raila Odinga
HIRYA NO HINO

Reba Udushya Twaranze Umunsi w’ Irahira rya Perezida Raila Odinga

Editorial 31 Jan 2018
Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum
INKURU NYAMUKURU

Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Editorial 13 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru