Kuri uyu wa kane hakomeje urubanza rwa Nsabimana Callixte wari wariyise Major Sankara, aho kuri we ndetse n’abaregera indishyi basabye ko uru rubanza rwahuzwa n’uwo yita shebuja Paul Rusesabagina uherutse kugezwa mu Rwanda mu minsi ishize ku byaha bihuye byiganjemo iterabwoba no guhungabanya umutekano n’umudendezo w’abanyarwanda.
Umutetsi wigize umunyepolitiki Rusesabagina ntaragezwa mu rukiko ariko kuwa gatatu nibwo yitabye ubushinjacyaha kuko RIB yamaze gushyikiriza dosiye ye ubushinjacyaha kugirango azagezwe imbere y’urukiko abazwe ibyaha yakoze dore ko asanzwe yari perezida (ubu akaba ari Visi Perezida) w’ingirwashyaka MRCD ifite umutwe w’iterabwoba wa FLN ari nawo wagiye ugaba ibitero by’iterabwoba mu Rwanda cyane cyane mu 2018 inzirakarengane zikahasiga ubuzima.
Uyu munsi rero mu rukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruherereye I Nyanza rwakomeje hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (video conference), aho uregwa yari muri gereza ya Kigali hamwe n’abunganizi be, mu kwezi kwa Nyakanga nibwo uyu Sankara yahamije ko umutwe w’iterabwoba wa FLN wahawe ubufasha na Perezida Edgar Lungu wa Zambiya ngo bakunde bateze umutekano muke mu Rwanda ngo bitijwe umurindi n’ubushuti yari afitanye na Paul Rusesabagina.
Kuri ibyo birego uruhande rwa Zambia rwahakanye ibyo birego, ndetse runohereza minisitiri w’ububanyi n’amahanga wagiranye ibiganiro na perezida Kagame ndetse baganira kuri ibyo byari byavuzwe, kuri uyu munsi rero havuzwe ibaruwa y’ubushinjacyaha isaba ihuzwa ry’urubanza rw’uyu Sankara ndetse na Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bwa FLN akaza gufatirwa mu mashyamba ya Kongo ubwo icyibatsi cy’umuriro wa FARDC wabituragaho hejuru mu mpera za 2019.
Ubushinjacyaha buvuga ko izi manza zombi ziri mu rukiko rumwe kandi ibyaha byose uyu mugabo Herman ashinjwa abihuriyeho na Sankara nubwo kuri Callixte we hari ibirengaho; Me Yousuf niwe uhagarariye abaregera indishyi akaba yaranarokotse igitero cyagabwe muri Nyungwe ndetse imodoka ye ikaza gutwikwa yasabye ko hanabaho ihuzwa rya dosiye ya Rusesabagina n’iya Sankara ku nyungu z’abaregera indishyi.
Mu kwiregura uyu munsi uwo musore wishoye mu byaha by’iterabwoba asanzwe aburana yemera ibyaha byose uko ari 17 yasabye ko dosiye ya Rusesabagina yakwihutishwa igahuzwa niye kucyo yise inyungu y’ubutabera, ku rundi ruhande umucamanza we yavuze ko guhuza cyangwa kudahuza urubanza rwa Sankara n’urwa Herman bizafatwaho umwanzuro taliki 1 Ukwakira.
Ku birebana no guhuza urubanza rwa Sankara n’uwahoze ari shebuja Rusesabagina umucamanza yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko atazi neza ko urubanza rwa Rusesabagina ruzazanwa mu rukiko ayobora kandi ko yungamo ati ibyo mube mubyihoreye tubyumva gutyo ntawuramenya aho byerekera.
Nsabimana Callixte wari wariyise Sankara yafashwe umwaka ushize aho yari mu birwa bya Comore agezwa mu Rwanda kugirango aburanishwe ku byaha yagiye yigamba ko byakozwe n’umutwe yari abereye umuvugizi, uwamusimbuye mu kuvugira uwo mutwe w’iterabwoba Herman Nsengimana nawe yaje gutabwa muri yombi akuwe mu mashyamba ya Kongo naho uwari ubakuriye Paul Rusesabagina yatawe muri yombi ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga nkuko RIB yabitangarije itangazamakuru igihe uyu mugabo yafatwaga.
Mu minsi ishize umukuru w’igihugu yavuze ko ikiguzi cy’abagambiriye guhungabanya umutekano w’abanyarwanda kigiye kuzamurwa nkuko bisanzwe rero imvugo ihora ariyo ngiro abo cyazamuriweho bose bisanze imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aho bari kuryozwa ibyaha birimo n’ibyatwaye ubuzima bw’abanyarwanda.