Ku munsi w’ejo umunyamategeko w’umubiligi Vincent Lurquin yakwirakwije ibihuha mu itangazamakuru ko atazi impamvu yangiwe kubonana na Paul Rusesabagina kandi asanzwe amwunganira mu Bubiligi bityo asaba ko ibihugu by’Amerika n’Ububiligi bishyira igitutu ku Rwanda ngo abonane na Rusesabagina. Icyo Vincent Lurquin yagakwiye kumenya nuko amategeko yo mu Rwanda adakwiye gukandagirwa nuko ari umubiligi kuko u Rwanda rutagitegekwa n’Ububiligi.
Guhera mu mwaka wa 2013, itegeko ryo mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda, rivugako kugirango uburanire umuntu mu Rwanda ubisaba ukajya ku rutonde ndetse bakanagukoresha ikizamini. Ibi birareba abanyarwanda n’abanyamahanga bose. Ariko igihe igihugu uturukamo cyaba cyakwemera ko umunyamategeko wo mu Rwanda yaburanira umuntu muri icyo gihugu, icyo gihe umunyamategeko ukomoka muri icyo gihugu nawe yakwemererwa kuburanira umuntu mu Rwanda. Ariko siko bimeze kuko urugaga rw’abavoka bo mu Bubiligi rwemeje ko nta Munyarwanda waburanira umuntu mu Bubiligi, bityo rero n’urugaga rw’abavoka bo mu Rwanda ntibakwemerera kuburanira umuntu utari ku rutonde rw’abunganizi bemewe mu Rwanda (Reciprocity).
Kugeza ubu ibihugu bishobora kwemererwa ni ibigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuko hari amasezerano u Rwanda rwashyizeho umukono rwinjira muri uyu muryango. Urutonde rwabunganira abandi mu mategeko mu Rwanda rurenga 1300 hari abava muri Kenya, Burundi biyongera ku banyarwanda, bakaba barujuje ibisabwa harimo kurahira imbere y’amategeko no gukora ikizamini bagahabwa icyemezo na ILPD. Ibi rero ntabwo umunyamategeko Vincent Lurquin abyujuje naho ibijyanye no gusura Rusesabagina, amategeko muri iki gihe cya Corona Virus ntabwo yemerera abagororwa gusurwa mu rwego rwo kubarinda ubwandu bwiki cyorezo.
Twabibutsa ko igihe Rusesabagina yabazwaga n’ubushinjacyaha bw’u Bubiligi ku busabe bwa Leta y’u Rwanda, ku bijyanye n’uruhare rwe mu bitero byo muri Nyungwe, hakaba hari n’umushinjacyaha w’u Rwanda yateye umugongo asuzugura umushinjacyaha wo mu Rwanda yanga gusubiza ibibazo yamubazaga. None dore yisanze imbere y’ubutabera bw’u Rwanda.
Ikigaragara ku rutonde rw’abanyamategeko barindwi umuryango wa Rusesabagina washyizeho, uwakwemererwa wujuje ibisabwa ni Maitre Gashabana wenyine kuko abandi ntibari kurutonde rwemewe cyangwa se ibihugu byabo ngo bibe bifitanye amasezerano yihariye n’u Rwanda. Nk’umunyamategeko, Vincent Lurquin yagakwiye kubaha amategeko asanze mu kindi gihugu kuko adahinduka kubera ko ari umuzungu cyangwa ari umubiligi.