• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Umunyamategeko Vincent Lurquin arakwiza ibihuha ko yangiwe kubonana na Rusesabagina kandi atujuje ibisabwa, kuba umubiligi ntibihagije

Ubwanditsi 16 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ku munsi w’ejo umunyamategeko w’umubiligi Vincent Lurquin yakwirakwije ibihuha mu itangazamakuru ko atazi impamvu yangiwe kubonana na Paul Rusesabagina kandi asanzwe amwunganira mu Bubiligi bityo asaba ko ibihugu by’Amerika n’Ububiligi bishyira igitutu ku Rwanda ngo abonane na Rusesabagina. Icyo Vincent Lurquin yagakwiye kumenya nuko amategeko yo mu Rwanda adakwiye gukandagirwa nuko ari umubiligi kuko u Rwanda rutagitegekwa n’Ububiligi.

Guhera mu mwaka wa 2013, itegeko ryo mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda, rivugako kugirango uburanire umuntu mu Rwanda ubisaba ukajya ku rutonde ndetse bakanagukoresha ikizamini. Ibi birareba abanyarwanda n’abanyamahanga bose. Ariko igihe igihugu uturukamo cyaba cyakwemera ko umunyamategeko wo mu Rwanda yaburanira umuntu muri icyo gihugu, icyo gihe umunyamategeko ukomoka muri icyo gihugu nawe yakwemererwa kuburanira umuntu mu Rwanda. Ariko siko bimeze kuko urugaga rw’abavoka bo mu Bubiligi rwemeje ko nta Munyarwanda waburanira umuntu mu Bubiligi, bityo rero n’urugaga rw’abavoka bo mu Rwanda ntibakwemerera kuburanira umuntu utari ku rutonde rw’abunganizi bemewe mu Rwanda (Reciprocity).

Kugeza ubu ibihugu bishobora kwemererwa ni ibigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuko hari amasezerano u Rwanda rwashyizeho umukono rwinjira muri uyu muryango. Urutonde rwabunganira abandi mu mategeko mu Rwanda rurenga 1300 hari abava muri Kenya, Burundi biyongera ku banyarwanda, bakaba barujuje ibisabwa harimo kurahira imbere y’amategeko no gukora ikizamini bagahabwa icyemezo na ILPD. Ibi rero ntabwo umunyamategeko Vincent Lurquin abyujuje naho ibijyanye no gusura Rusesabagina, amategeko muri iki gihe cya Corona Virus ntabwo yemerera abagororwa gusurwa mu rwego rwo kubarinda ubwandu bwiki cyorezo.

Twabibutsa ko igihe Rusesabagina yabazwaga n’ubushinjacyaha bw’u Bubiligi ku busabe bwa Leta y’u Rwanda, ku bijyanye n’uruhare rwe mu bitero byo muri Nyungwe, hakaba hari n’umushinjacyaha w’u Rwanda yateye umugongo asuzugura umushinjacyaha wo mu Rwanda yanga gusubiza ibibazo yamubazaga. None dore yisanze imbere y’ubutabera bw’u Rwanda.

Ikigaragara ku rutonde rw’abanyamategeko barindwi umuryango wa Rusesabagina washyizeho, uwakwemererwa wujuje ibisabwa ni Maitre Gashabana wenyine kuko abandi ntibari kurutonde rwemewe cyangwa se ibihugu byabo ngo bibe bifitanye amasezerano yihariye n’u Rwanda. Nk’umunyamategeko, Vincent Lurquin yagakwiye kubaha amategeko asanze mu kindi gihugu kuko adahinduka kubera ko ari umuzungu cyangwa ari umubiligi.

2020-10-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Etienne Gatanazi noneho yagize umwere ruharwa Kabuga Félicien

Ubwanditsi 29 Sep 2025
Burundi: Hafashwe umuyobozi wagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda

Burundi: Hafashwe umuyobozi wagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Icy’ingenzi si imyaka 14 y’igifungo yahawe umujenosideri Claude Muhayimana, igikuru ni ubutumwa bukomeje guhabwa abajenosideri bibwira ko bacitse ubutabera

Ubwanditsi 18 Dec 2021
Amafoto: Kepler VC yatsinze REG VC, Police WVC itsinda APR WVC begukana igikombe cy’Intwari 2025

Amafoto: Kepler VC yatsinze REG VC, Police WVC itsinda APR WVC begukana igikombe cy’Intwari 2025

Ubwanditsi 03 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri
Amakuru

Nyuma yo gucuruza imva kuri internet, ikiryabarezi Thomas Nahimana cyiyemeje gutanga pasiporo z’ibicupuri

Ubwanditsi 25 Jun 2022
Angola : Abanyarwanda bajyanyweyo  bunyago  gukora muruganda  rw’Umunyarwanda  Kayitare Jean Bosco baratabaza
ITOHOZA

Angola : Abanyarwanda bajyanyweyo bunyago gukora muruganda rw’Umunyarwanda Kayitare Jean Bosco baratabaza

Ubwanditsi 21 Feb 2017
Urugendo rurerure rwa Fred Gisa Rwigema
Mu Mahanga

Urugendo rurerure rwa Fred Gisa Rwigema

Ubwanditsi 04 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru