• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Ibinyamakuru bikorera mu kwaha k’urwego rw’ubutasi rwa Uganda bikomeje gusebya u Rwanda, mu buswa n’ubusazi butangaje

Ibinyamakuru bikorera mu kwaha k’urwego rw’ubutasi rwa Uganda bikomeje gusebya u Rwanda, mu buswa n’ubusazi butangaje

Ubwanditsi 18 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyo usomye ibinyamakuru by’urwego rw’ubutasi muri Uganda, CMI iyoborwa n’uwitwa Generali Abel Kandiho, wibaza niba ababyandika badafite ikibazo mu mutwe, kuko urwango bafitiye u Rwanda rwonyine rutagombye gutuma bavuga amahomvu n’ibihimbano bigaragaza ubuswa bwinshi.

Urugero rwa hafi, ni ibyatangajwe n’ikitwa Chimpreports, aho kivuga ngo..” mu mwaka wa 2014 Ambasaderi Vincent Karega (ubu uhagarariye uRwanda muri RDC), yirukanywe shishi itabona muri Afrika y’Epfo, aho yari ahagarariye uRwanda” Iki ni ikinyoma giteye isoni, kuko Ambasaderi Karega yahagarariye uRwanda muri Afrika y’Epfo kuva muw’2011 kugeza muw’2019 ahamagariwe ubundi butumwa. Ntiyahawe amasaha 72 ngo abe yavuye Pretoria nk’uko aba bamamazabinyoma babivuga, ahubwo yari ashoje inshingano ze neza, ndetse mbere yo kugaruka mu Rwanda abategetsi ba Afrika y’Epfo baramushimira, banamusezeraho neza mu cyubahiro kimukwiriye.

Chimpreports ntiyagarukiye aho, kuko yahimbye inyandiko yitiriwe uwahoze akuriye urwego rw’ubutasi muri RDC, Nyakwigendera Delphin Kahimbi. Iyo baruwa itarigeze ibaho na rimwe, ngo yasabaga Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi, kutemera kwakira Vincent Karega nka Ambasaderi uhagarariye u Rwanda I Kinshasa. Icya mbere, iyi baruwa iba mu bitekerezo bya Gen Kandiho na Museveni gusa, yitiriwe umuntu wapfuye, kuko nyine adahari ngo abanyomoze. Icya kabiri, ntaho byabaye ko ukuriye urwego rw’iperereza aha amabwiriza umukuru w’igihugu cyane cyane mu bijyanye na dipolomasi.Icya gatatu, ibaruwa y’ibanga(confidential letter), yandikiwe umukuru w’igihugu, niwe ishyikirizwa wenyine kandi ntitangwaho kopi 6, nk’uko iki gihimbano kibigaragaza!!

Ambasaderi Karega akigera muri RDC inyangabirama zavugije induru ngo niyirukanwe muri Kongo, kubera ko yari yagaragaje ibinyoma zirirwa zibeshyera uRwanda. Perezida Tshisekedi yabyimye amatwi,kuko azi neza aho ukuri kuri.

Abasesenguzi bahamya ko imyitwarire igayitse y’ ubutegetsi bwa Uganda yerekana ko buri mu batishimiye umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na RDC. Impamvu umuntu akaba yayishakira ku bintu nka 3, uretse ko ari na byinshi kurushaho. Icya mbere, Perezida Tshisekedi akimara gutorwa yatangiye ibikorwa byo guhashya imitwe yitwara gisirikari iri ku butaka bwa RDC, ndetse inatakaza abarwanyi batabarika. Muri iyo mitwe harimo ishyigikiwe ikanaterwa inkunga na Uganda, nka FDLR, RNC,FLN, CNRD, RUD-Urunana n’abandi bicanyi bahora bashaka kugirira nabi u Rwanda. Icya kabiri, kuba u Rwanda na RDC bibanye neza bitera ishyari ubutegetsi bwa Uganda, by’umwihariko Perezida Museveni ubwe, kuko yumvaga Perezida Tshisekedi yajya mu mateshwa ya “munyangire”, akayoboka politiki y’ inzangano nk’iya Kabila yasimbuye na Museveni ushaje wanduranya. Icya gatatu, Perezida Museveni yababajwe n’itsindwa ry’uwitwa Martin FAYULU,yifuzaga ko yaba Perezida wa RDC akajya amukoresha ibyo ashaka,birimo gusahura umutungo wa Kongo, no guhungabanya umutekano w’uRwanda.

Ni nayo mpamvu za Chimpreports zirirwa zamamaza ubuswa n’ubusazi bwa Fayulu, wasaranye ibitutsi no gusiga icyaha ku Rwanda , kugera n’aho yemeza ko rushaka “komeka” Minembwe ku butaka bwarwo. Ariko se utagera we ntanagereranya?! Niba Minembwe iri mu bilometero bisaga 500 uvuye ku mupaka w’uRwanda na RDC, umuntu atekereza ate ko u Rwanda rwifuza ”komeka” Minembwe ku butaka bwarwo?!!.Erega za Chimpreports zikajyaho zikogagiza ngo Martin Fayulu ni umunyapolitiki w’ igitangaza.

Uko byagenda kose, gusebanya kw’ibinyamakuru bya CMI ntibizakuraho ishema n’ijambo u Rwanda rufite ku rwego rw’isi. Aho guta umwanya byenyegegeza urwango, byagombye kumenya impamvu shebuja Museveni afatwa nk’ inkundamugayo itakigira ibitegerezo mu ruhando rw’amahanga.

2020-10-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Ubwanditsi 21 Jun 2023
Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Ubwanditsi 23 Nov 2020
Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Ubwanditsi 19 Oct 2024
Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo

Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo

Ubwanditsi 26 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.
Amakuru

Mu mukino we mbere wa Rwatubyaye Abdoul mu ikipe ya FC Schkupi yo muri Macedonia batangiye bawutsinda igitego kimwe ku busa.

Ubwanditsi 04 Mar 2021
Rayon Sports yatakarije amanota i Huye isigara inyuma mu kurwanira igikombe
IMIKINO

Rayon Sports yatakarije amanota i Huye isigara inyuma mu kurwanira igikombe

Ubwanditsi 10 May 2018
Rayon Sports yanyagiye Costa do Sol itera intambwe igana mu matsinda (Amafoto na Video)
IMIKINO

Rayon Sports yanyagiye Costa do Sol itera intambwe igana mu matsinda (Amafoto na Video)

Ubwanditsi 07 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru