Kuva mu mwaka wa 2000, Rene Mugenzi na Ally Yussuf bakiriye imivumo myinshi iturutse ku bantu bashakaga ibyangombwa byo gutura mu gihugu cy’Ubwongereza kubera kubarya amafaranga menshi. Ibi babikoreye cyane cyane abana b’abakobwa aho abagerageje kubishyuza bavugaga ko ari intasi za Leta y’u Rwanda zishaka Kubica. Rene Mugenzi, Jonathan Musonera na Ally Yussuf Mugenzi, bazwiho ubwambuzi bushingiye gushukana, kugeza naho bamwe mu mpunzi bafashije iyo bahinduye umwirondoro babaka amafaranga babatera ubwoba ko bazabarega mu biro by’abinjira n’abasohoka. Ubu abenshi barashima Imana ko Rene Mugenzi yakatiwe imyaka ibiri kubera kwiba amaturo.
Mugenzi w’imyaka 44 yashinjwe ko yagiye kuri konti za Cathédrale ya Mutagatifu Batisita yarangiza agakuraho ayo mafaranga akayohereza kuri konti ye nyuma akayashora mu bikorwa by’imikino y’urusimbi yari yarihebeye.Ibikorwa by’urusimbi kandi byiyongera kukuba Rene Mugenzi akunda indaya kubi dore ko zinakosha muri icyo gihugu. Ubuzima bwa Rene Mugenzi ni ubwambuzi, kwiba, urusimbi n’indaya; maze BBC igatumira ngo ni umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu.
Rene Mugenzi muri 2011 yatekeye umutwe inzego z’umutekano z’u Bwongereza, azibeshya ko Leta y’u Rwanda iri kumuhiga bukware ngo kuko atavuga rumwe nayo. Iki kinyoma cyageze no mu rukiko ku buryo ibinyamakuru byari byarabujijwe gutangaza amakuru ku cyaha cyo kwiba yahamijwe ngo kuko asanzwe ari umuntu utarebwa neza. Umubare munini w’ayo mafaranga yibye, yari yaratanzwe n’abakirisitu nk’ituro rigenewe ibikorwa by’ubugiraneza. Ni ituro ryatangwaga nyuma ya misa.
Urukiko rwa Norwich Crown Court ku wa Gatanu w’iki Cyumweru nibwo rwasomye umwanzuro kuri iki krego ndetse rugifataho umwanzuro. Ayo mafaranga yavuye kuri konti y’iyi cathédrale hagati ya Werurwe 2016 na Gicurasi 2018. Umushinjacyaha Chris Youell yavuze ko nta buryo bwari buriho icyo gihe bwashoboraga kubuza Mugenzi kwiyoherereza ayo mafaranga, ndetse ko yageze aho akibagirwa umubare w’ayo amaze gukura kuri konti z’iyo kiliziya.
Ibi bikorwa by’uyu mugabo byagaragaye nyuma y’uko iyi cathédrale yagenzuraga ibijyanye n’umutungo wayo imaze kunanirwa kwishyura ibikenewe mu mirimo yayo ya buri munsi. Musenyeri w’iyi Cathédrale, David Paul, yatangaje ko imyitwarire ya Mugenzi yatumye agorwa no kongera kwizera abantu. Mu 2018 ni bwo byagaragaye ko amafaranga yibwe kandi Mugenzi yahise abyemerera Polisi ataruhanyije ndetse ageze no mu rukiko muri Nyakanga uyu mwaka yemera icyaha.
Mugenzi ni umwe mu banyarwanda badahwema guharabika igihugu no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka ushize yagaragaye kuri televiziyo ya Aljazeera avuga ko yarokotse Jenoside mu gihe Se Joseph Mugenzi akekwaho uruhare muri Jenoside ndetse yahunze ubutabera, aho bikekwa ko yihishe mu Buholandi.
Ariya mafaranga Mugenzi yibye, ngo yayashoye mu mikino y’urusimbi kuko ngo arufata nk’ikiyobyabwenge kuri we kimufasha guhangana n’ibibazo byo mu mutwe. Mu rukiko havugiwemo ko Mugenzi yagerageje gushaka ubufasha kugira ngo acike ku rusimbi, ndetse ko yiyambaje abajyanama mu mitekerereze inshuro zirenga 20.
Ikindi ni uko ubu bujura bwatumye ahura n’ibibazo byinshi mu muryango, aho umwunganizi we yavuze ko umucamanza akwiye gusubika igihano cye ku buryo atajya muri gereza, dore ko ngo ubwo byatahurwaga, yahise yemerera polisi ko yibye ako kayabo.
Gusa umucamanza yabitesheje agaciro avuga ko agomba gufungirwa muri gereza mu gihe cy’amezi 27 kuko ibyo yakoze ari ugutesha agaciro icyizere yari yaragiriwe.
Umucamanza Katharine Moore yavuze ko nubwo yemeye icyaha ako kanya, igihamya ko ari umuntu w’umuhanga kandi w’imyitwarire myiza nk’uko byavuzwe n’umwunganira, kizagaragazwa n’uko azaba arangije igihano cye muri gereza.
Iyi Cathédrale yibyemo, yasabye imbabazi abakirisitu bayo ku bwo gukoresha nabi amaturo, inabamenyesha ko yashyizeho ingamba zikomeye zigamije kwirinda ko iki kintu cyazongera kubaho mu gihe kiri imbere.
Iminsi y’umujura ni 40 gusa. Hasigaye ko abo bafatanyije muri ibyo bikorwa aribo Ally Yusuf Mugenzi na Musonera nabo bashikirizwa ubutabera.