Tariki ya 23 Ukwakira 2020 ni itariki nayo izajya mu mateka mu mutwe wa FDLR kuko umwe mubayobozi bakuru General Nsengiyumva Secyugu Gabral yishwe n’ingabo za FARDC nyuma y’iminsi itatu agizwe umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikari.
Iki gikorwa ingabo za FARDC zagikoreye ahitwa Tongo ari kujya mu kazi gashyashya yari yahawe ahitwa Paris muri Teritwari ya Rutchuru. Aya makuru akaba yemejwe n’umuyobozi wo mu ngabo za FARDC utashatse ko amazina ye atangazwa.
Mbere yuko agirwa umukuru w’ibikorwa bya gisirikari, General Nsengiyumva Secyugu Gabral yari ashinzwe ishuri rikuru ryaba Ofisiye bato ESSO, ryakoreraga ahitwa i Kirama.
Jenerali Secyugu amazina ye y’ukuri yitwa Nsengiyunva Venuste akaba azwi ku mazina ya Secyugu Gabral. Yavutse mu mwaka wa 1962,avukira mu cyahoze ari segiteri ya Bugarura,Komini Muhura,Perefegitura ya Byumba ubu ni mu Karere ka Gatsibo.
Yinjiye mu gisilikare cya Ex FAR mu mwaka wa 1989,ubwo ingabo za RPA zateraga igihugu Gen Secyugu nibwo yinjiye mu ishuri rikuru rya Gisilikare ESM mu cyiciro cya 30.
Mu mwaka wa 1994, ubwo ingabo za FAR zatsindwaga bagahungira muri Kongo, Secyugu yari afite ipeti rya Liyetona aho yakomereje mu gihugu cya Congo Brazavile igihe ingabo za Laurent Desire Kabila zakuraga Mobutu ku butegetsi.
Yaba FDLR, yaba RUD Urunana bose ntiborohewe, dore ko nyuma yo gusumbirizwa na FARDC nabo bicana hagati yabo aho uwari umukuru wa RUD Urunana Col Emmanuel Rugema yishwe nabo yayoboraga muri iki cyumweru.