Polisi idasanzwe yo mu gihugu cy’Ubuholandi yataye muri yombi Joseph Mugenzi w’imyaka 71 wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bikozwe mu gihe umuhungu we nawe afungiwe nawe mu gihugu cy’Ubwongereza aho akurikiranweho kwiba amaturo angana na miloni 270 z’amanyarwanda.
Joseph Mugenzi ubutabera bw’u Rwanda bumaze igihe busaba ubutabera bw’Ubuholandi ko bwa muta muri yombi akaryozwa ibyaha yakoreye mu Rwanda. Yabaga mu ishyaka rya MDR Pawa akaba ashinjwa kuba yaritabiriye inama zateguraga kwica Abatutsi muri Kigali ndetse no gutegura lisiti z’Abatutsi. KYakoraga muri Banki y’Abaturage anafite Farumasi mu mugi wa Kigali. Yatse ubuhungiro mu Buholandi mu mwaka wa 2000 ariko nyuma y’imyaka itatu yakwa ibyangombwa nyuma yuko bisabwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yiki gihugu.
Joseph Mugenzi ari kandi mu bashinze FDU Inkingi afatanyije na Victoire Ingabire. Siwe wenyine w’umwicanyi uba muri iryo shyaka kuko na Ndereye nabandi nka Nyabusore Jean Baptiste bose bihishe muri icyo gihugu bafashije Ingabire gushinga iryo shyaka.
Tariki ya 12 Ugushyingo 2016, nibwo indege y’ikompanyi y’Ubwami bw’u Buholandi, KLM, yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe, izanye abajenosideri babiri aribo Mugimba Jean Baptiste na Iyamuremyue Jean Claude, bombi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Bo,bi bakatiwe n’inkiko igihano cya burundu