Amakuru akomeje kutugeraho aravuga ko muri wa mutwe FDLR ugizwe ahanini n’abajenosideri, ukomeje gushegeshwa n’ibitero ingabo za RDC(FARDC) zidasiba kuwugabaho, abarwanyi bawo bagapfa nk’udushwiriri. Ibi biraza byiyongera ku macakubiri nayo yamaze kuba akarande, agatuma bagambanirana, abitwa ngo ni abasirikari bakuru bakicwa buri munsi.
Ubu noneho ubushyamirane bwarushijeho kukomera hagati ya Generali Iyamuremye Gaston alias Byiringiro Victor, perezida wa FDLR, na generali Omega ,umukuru w’igisirikari cy’uwo mutwe w’iterabwoba. Uretse kurwanira ubutegetsi n’ibyubahiro , inda nini basanganywe nayo yarababase, ku buryo batabasha kugabana ibisahu, birirwa bambura abaturage b’Abanyekongo mu duce nka Teritwari ya Rutchuru FDLR yagize indiri, dore ko ari naho Gen Byiringiro Victor afite icyicaro.
Igenzura ryakozwe n’ imiryango mpuzamahanga rigaragaza ko buri kwezi FDLR yinjiza nibura ibihumbi 30 by’amadolari ya Amerika(ni hafi miliyoni 30 ushyize mu manyarwanda). Icyakora ngo aya mafaranga kera yari menshi kurushaho, akaba yaragabanutse kubera ibitero bya FARDC, byanabambuye ahantu hanini bacukuraga amabuye y’agaciro, bakabaza imbaho, bagatwika amakara , bakanasoresha abaturage nkaho ari ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro muri Kongo. Kuba rero ibisahu byaragabanutse, muri FDLR byabaye nka bamwe basangira ubusa bakitana ibisambo. Umukuru w’igisirikari Gen Omega arashinja Gen Byiringiro kwikubira umutungo,ku buryo n’abasirikari badashobora kubona iby’ibanze nk’imyenda, imiti n’ibiribwa. Aba bombi bagerageje gutumiza inama yo kwiga ibi bibazo ariko bipfuba inshuro nyinshi kubera urwikekwe, buri wese atinya ko bamutega igico ajya cyangwa ava muri iyo nama, nk’uko byagendekeye ba Generali « Kalebu » na Secyugu, n’abandi benshi bishwe kubera akagambane.
Ubu rero igisigaye ni ukugendera ku ndagu kuko izindi mbaraga zigenda zikendera. Ubu hari itsinda ry’abagore ryitwa « YESU NTUNSIGE », rishinzwe gusa kubwira FDLR niba iri burenze umunsi, ariko naryo riri mu mazi abira kuko hari ubwo ribeshya ko ibintu ari bizima, uwo munsi FARDC ikabicamo ijana !
Indagu ziheruka « Yesu Ntunsige » yagiriye inama inyeshyamba nkuru ko Gen Kalume yavanwa ku mwanya w’umukuru w’ibikorwa bya politiki(G5) akagirwa ushinzwe iperereza(G2), ariko nabyo birakemangwa,kuko Gen Kalume afite ubwoba ko ari umutego mutindi ushobora kumuhitana. Ibikorwa by’inyangabirama nabyo ubwabyo ntibirama, amaraso basize bamennye mu Rwanda n’ay’inzirakarengane bamena buri munsi muri Kongo azakomeza kubasama.