• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Kuki BBC ikomeje kuba umuzindaro w’Ibigarasha n’Abajenosideri?

Ubwanditsi 23 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyo usesenguye ibivugwa ku Rwanda n’iki gitangazamakuru cy’abongereza, BBC, ntibigusaba ubuhanga ngo ubone urwango rukabije bamwe mu banyamakuru bacyo bafitiye u Rwanda n’abayobozi barwo. Wibaza ubunyamwuga birirwa bigisha abandi aho burengera iyo bategura inkuru ku Rwanda. Ese niba nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose na Jenoside yakorewe Abayahudi, BBC itaratinyutse guha ijambo Abanazi ba Hitler, ni gute yubahuka guha urubuga abajenosideri n’abari mu mitwe y’iterabwoba? Ni uko Abanyarwanda basuzuguritse? BBC iramutse ari uko ibyumva, izongere basubire mu mateka y’uRwanda, izasanga runyuranye n’uko irutekereza.

Mu cyumweru gishize umunyamakuru wa BBC, Andrew Harding yasohoye inyandiko yuzuyemo guharabika no kwikoma u Rwanda, arushinja ibyo yabwiwe n’ibigarasha nka Dick Nyamwaya na David Himbara(bo muri cya kiryabarezi RNC), bahimbazwa no guhimbahimba ibinyoma bigamije gusa kwangiza isura y’uRwanda. Muri iyo nyandiko ndende, Andrew Harding asubiramo ibyo yumvanye aba bagambanyi, ko ngo RPF-Inkotanyi yinjiza abantu ku ngufu muri uwo Muryango, ngo bagahabwa inshingano zo guhiga bukware abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, baba mu mahanga. Icya mbere, RPF ntifite ikibazo cy’ umubare muto w’abanyamuryango ku buryo yabahatira kuyijyamo, n’ikimenyimenyi uko hateguwe amatora RPF Abanyarwanda bayihundagazazaho amajwi ari hejuru ya 95%.

Si mu Rwanda gusa kandi ifite abayoboke, kuko no mu mahanga Abanyarwanda bahatuye batahwemye kugaragaza ko bashyigikiye imigabo n’imigambi ya RPF-Inkotanyi. Urugero ni umubare w’abantu bitabira ku bwinshi”Rwanda Days”, batitaye ku bitabapfu byirirwa bikwirakwizwa n’inzererezi nka Himbara, Kayumba Nyamwasa, Faustin Twagiramungu, Théogène Rudasingwa wasiginiye mu bitekerezo, n’izindi mburamumaro.

Icya kabiri, biratangaje kubona BBC iha u Rwanda ubushobozi bwo kuba rwagirira nabi umuntu uri mu Bwongereza, kandi batwemeza ko ibihugu byabo bitavogerwa, ko umutekano wabo udadiye.Uku kwivuguruza kwa BBC, kuragaragaza gusa ubushake bwo gusebanya, gushingiye ku mpamvu zizwi nayo gusa.

Mu “nkuru” ya Andrew Harding avuga ko uwitwa Noheli Zihabamwe uba muri Australiya yamubwiye ko afite abavandimwe baburiwe irengero mu Rwanda, ngo bazize ko yanze kujya muri RPF-Inkotanyi. Uretse ko nta n’ikimenyetso cyerekana ko abo bavandimwe ba Zihabamwe bazimiye koko, ibi binyoma ntawe byatangaza kuko uyu mubeshyi ari inshuti magara ya Thomas Nahimana, wa mupadiri warumbiye Imana n’abantu.

Si ubwa mbere BBC yikoma u Rwanda n’Abayobozi barwo. Murabyibuka ubwo muri 2004 uwitwa Vénuste Nshimiyimana wakoreraga BBC icyo gihe, yikoraga akajya muri gereza yo mu gihugu cya Mali, gukorana ikiganiro na Yohani Kambanda na Clément Kayishema , abicanyi bahamwe n’icyaha cya Jenocide. Icyo gihe aba bajenosideri baridoze karahava, barapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byabahamye ku manywa y’ihangu babyegeka ku babikorewe. Nshimiyimana ajya guha ijambo ba ruharwa ntiyari ayobewe ko kizira guha urubuga abajenosideri, ahubwo, we na BBC ye, bari bagambiriye gutoneka ibikomere by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muw’2014 nabwo , uwitwa Jane Corbin nawe wa BBC yasohoye filimi-mbarankuru yise ”Rwanda, Untold Story,” yuzuyemo irondaruhu n’agasuzuguro ku Banyarwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashinja abahagaritse iyo Jenoside kuba aribo bayikoze, ibintu bidashobora gutinyukwa n’umuntu ushyira mu gaciro.

Iyi myitwarire ya Jane Corbin na BBC yamaganwe n’abantu benshi bazi neza ibya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’umushakashatsi aba n’umwanditsi w’Umwongereza, Andrew Wallis”, werekanye ko BBC yirengagije nkana ubuhamya bwatanzwe mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, n’ahandi henshi cyane, aho abatangabuhamya batabarika bagaragaje uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, n’ababigizemo uruhare bose.

Ikigaragarira buri wese ukurikirana ibivugwa na BBC, ni uko iki gitangazabinyoma cyiyeme kuba umuzindaro w’abagome. Ni hahandi ariko, nubwo ikinyoma cyahabwa intebe gite, amaherezo ukuri kuratsinda. Yaba Andrew Gardin, yaba Vénuste Nshimiyimana, Jane Corbin na bagenzi babo, bamenye ko Abanyarwanda batazabaho uko babyifuza, kandi ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.

2020-11-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Ubwanditsi 20 May 2021
Rayon Sports itsinze Mukura VS, APR FC igwa miswi na Kiyovu SC mu mikino ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports itsinze Mukura VS, APR FC igwa miswi na Kiyovu SC mu mikino ya 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 10 May 2023
Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Namibia : Perezida Kagame  yagarutse ku nkuru ya David Himbara ushinja u Rwanda guhimba imibare

Ubwanditsi 20 Aug 2019
Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Ubwanditsi 09 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano
Mu Mahanga

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Ubwanditsi 17 Jan 2017
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA
Amakuru

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Ubwanditsi 19 Jun 2025
Mu mikino y’igikombe cy’Intwari 2024, APR FC yasezereye Musanze FC, Police isezerera Rayon Sports
Amakuru

Mu mikino y’igikombe cy’Intwari 2024, APR FC yasezereye Musanze FC, Police isezerera Rayon Sports

Ubwanditsi 28 Jan 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru