Iyo usesenguye ibivugwa ku Rwanda n’iki gitangazamakuru cy’abongereza, BBC, ntibigusaba ubuhanga ngo ubone urwango rukabije bamwe mu banyamakuru bacyo bafitiye u Rwanda n’abayobozi barwo. Wibaza ubunyamwuga birirwa bigisha abandi aho burengera iyo bategura inkuru ku Rwanda. Ese niba nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose na Jenoside yakorewe Abayahudi, BBC itaratinyutse guha ijambo Abanazi ba Hitler, ni gute yubahuka guha urubuga abajenosideri n’abari mu mitwe y’iterabwoba? Ni uko Abanyarwanda basuzuguritse? BBC iramutse ari uko ibyumva, izongere basubire mu mateka y’uRwanda, izasanga runyuranye n’uko irutekereza.
Mu cyumweru gishize umunyamakuru wa BBC, Andrew Harding yasohoye inyandiko yuzuyemo guharabika no kwikoma u Rwanda, arushinja ibyo yabwiwe n’ibigarasha nka Dick Nyamwaya na David Himbara(bo muri cya kiryabarezi RNC), bahimbazwa no guhimbahimba ibinyoma bigamije gusa kwangiza isura y’uRwanda. Muri iyo nyandiko ndende, Andrew Harding asubiramo ibyo yumvanye aba bagambanyi, ko ngo RPF-Inkotanyi yinjiza abantu ku ngufu muri uwo Muryango, ngo bagahabwa inshingano zo guhiga bukware abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, baba mu mahanga. Icya mbere, RPF ntifite ikibazo cy’ umubare muto w’abanyamuryango ku buryo yabahatira kuyijyamo, n’ikimenyimenyi uko hateguwe amatora RPF Abanyarwanda bayihundagazazaho amajwi ari hejuru ya 95%.
Si mu Rwanda gusa kandi ifite abayoboke, kuko no mu mahanga Abanyarwanda bahatuye batahwemye kugaragaza ko bashyigikiye imigabo n’imigambi ya RPF-Inkotanyi. Urugero ni umubare w’abantu bitabira ku bwinshi”Rwanda Days”, batitaye ku bitabapfu byirirwa bikwirakwizwa n’inzererezi nka Himbara, Kayumba Nyamwasa, Faustin Twagiramungu, Théogène Rudasingwa wasiginiye mu bitekerezo, n’izindi mburamumaro.
Icya kabiri, biratangaje kubona BBC iha u Rwanda ubushobozi bwo kuba rwagirira nabi umuntu uri mu Bwongereza, kandi batwemeza ko ibihugu byabo bitavogerwa, ko umutekano wabo udadiye.Uku kwivuguruza kwa BBC, kuragaragaza gusa ubushake bwo gusebanya, gushingiye ku mpamvu zizwi nayo gusa.
Mu “nkuru” ya Andrew Harding avuga ko uwitwa Noheli Zihabamwe uba muri Australiya yamubwiye ko afite abavandimwe baburiwe irengero mu Rwanda, ngo bazize ko yanze kujya muri RPF-Inkotanyi. Uretse ko nta n’ikimenyetso cyerekana ko abo bavandimwe ba Zihabamwe bazimiye koko, ibi binyoma ntawe byatangaza kuko uyu mubeshyi ari inshuti magara ya Thomas Nahimana, wa mupadiri warumbiye Imana n’abantu.
Si ubwa mbere BBC yikoma u Rwanda n’Abayobozi barwo. Murabyibuka ubwo muri 2004 uwitwa Vénuste Nshimiyimana wakoreraga BBC icyo gihe, yikoraga akajya muri gereza yo mu gihugu cya Mali, gukorana ikiganiro na Yohani Kambanda na Clément Kayishema , abicanyi bahamwe n’icyaha cya Jenocide. Icyo gihe aba bajenosideri baridoze karahava, barapfobya banahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byabahamye ku manywa y’ihangu babyegeka ku babikorewe. Nshimiyimana ajya guha ijambo ba ruharwa ntiyari ayobewe ko kizira guha urubuga abajenosideri, ahubwo, we na BBC ye, bari bagambiriye gutoneka ibikomere by’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muw’2014 nabwo , uwitwa Jane Corbin nawe wa BBC yasohoye filimi-mbarankuru yise ”Rwanda, Untold Story,” yuzuyemo irondaruhu n’agasuzuguro ku Banyarwanda, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashinja abahagaritse iyo Jenoside kuba aribo bayikoze, ibintu bidashobora gutinyukwa n’umuntu ushyira mu gaciro.
Iyi myitwarire ya Jane Corbin na BBC yamaganwe n’abantu benshi bazi neza ibya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’umushakashatsi aba n’umwanditsi w’Umwongereza, Andrew Wallis”, werekanye ko BBC yirengagije nkana ubuhamya bwatanzwe mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, n’ahandi henshi cyane, aho abatangabuhamya batabarika bagaragaje uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, n’ababigizemo uruhare bose.
Ikigaragarira buri wese ukurikirana ibivugwa na BBC, ni uko iki gitangazabinyoma cyiyeme kuba umuzindaro w’abagome. Ni hahandi ariko, nubwo ikinyoma cyahabwa intebe gite, amaherezo ukuri kuratsinda. Yaba Andrew Gardin, yaba Vénuste Nshimiyimana, Jane Corbin na bagenzi babo, bamenye ko Abanyarwanda batazabaho uko babyifuza, kandi ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.