• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:”Twarapfushije ntitwahamba”

Abo mu muryango wa Kayumba Rugema Alias Gafirifiri, bati:”Twarapfushije ntitwahamba”

Ubwanditsi 01 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Aya magambo yuzuyemo akababaro ko kugira umuntu nka Kayumba Rugema warumbiye umuryango n’ igihugu, yavuzwe n’umugore we Peace NASASIRA , ndetse na Sebukwe Kamanzi bombi batuye muri Uganda.

Baganira n’umunyamakuru wa Rushyashya, yaba Peace yaba na se, Muzehe Kamanzi, bombi bavuga ko iyo bumvise amateshwa Kayumba Rugema yirirwamo, asebya Igihugu cye, ngo bibatera kwibaza niba atararozwe cyangwa akaba yaragize uburwayi bwo mu mutwe, ngo kuko atandukanye cyane n’uwo bari bazi. Uyu musaza Kamanzi ngo ababazwa no kumva ko Rugema yabaye mayibobo muri Norvège, kandi ngo atarabuze ikimutungira umukwe, dore ko Muzehe Kamanzi ari umuntu wishoboye, ufite ubutaka n’inka nyinshi ahitwa Kibenja hafi ya Lyantonde muri Uganda. Ngo kuva Kayumba Rugema yajya muri RNC yabaye icyihebe, kuko adashobora no kumva inama abo mu muryango we bamugiriye kenshi.Asoza asaba umukwe we kwitandukanya n’amashitani bakorana, agasaba imbabazi umuryango n’Igihugu.

Peace Nasasira, wahoze ari umugore wa Kayumba Rugema nawe yabwiye Rushyashya ko aterwa ipfunwe no kwitwa umugore w’umuntu usa n’utakigira umutima, ngo bigatuma atanifuza kubonana n’abandi Banyarwanda batuye muri Uganda, barimo n’ababyeyi be, ngo batamubaza uko yayobye agashakana n’ inzererezi. Uyu mudamu yemeza ko hashize imyaka myinshi atavugana n’uwahoze ari umugabo we, ngo kuko n’iyo agerageje kumuvugisha atamusubiza, atinya ko yamusaba kuva mu biryabarezi yiroshyemo.Muri make, Peace na Muzehe Kamanzi basanga Kayumba Rugema yarapfuye ahagaze, bati:”N’ iyo apfa burundu tukabimenya, nibura tukanamushyingura”.

Kayumba Rugema yahoze mu ngabo z’uRwanda, aza gutorokera muri Uganda, kubera uburiganya yari akurikiranyweho. Yaje gufatanya na mwenewabo Kayumnba Nyamwasa bashinga umutwe w’iterabwoba, RNC, uretse ko batatinze gushwana bapfa ibisabano birirwa basaruza mu mpunzi, bazibeshya ko bari hafi gufata ubutegetsi mu Rwanda. Abanyarwanda baba cyangwa bagenze muri Uganda ntibazibagirwa ubugome Kayumba Rugema yabakoreye, we na CMI, bababeshyera ngo ni intasi z’uRwanda. Ubu aba mu gihugu cya Norvège. Iyo avuye mu kazi ko gusukura abasaza n’abakecuru ndetse n’abarwayi bo mu mutwe, yirukira ku rubuga rwe rwa Youtube” Inda y’ingoma”, maze si ugutukana akiva inyuma.

Birababaje kubona umuntu wagize uruhare mu kubohora u Rwanda yifatanya n’abari bararushyize ku ngoyi, barimo abajenosideri, abajura n’abandi batagira indangagaciro na mba. Imana yari ikwiye kumutabara, akava ibuzimu akajya ibumuntu, nk’uko abo mu muryango we babimwifuriza.

2020-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Ubwanditsi 05 Apr 2021
Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Cristiano Ronaldo yesheje agahigo ko kuba ariwe rutahizamu umaze gutsinda ibitego byinshi mu mikino y’ikipe y’igihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2021
Uko  ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni muri Uganda byagenze [Amafoto]

Uko ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Museveni muri Uganda byagenze [Amafoto]

Ubwanditsi 25 Mar 2018
Inzego z’ubutabera z’Amerika zohereje mu Rwanda Interahamwe ruharwa Oswald Rurangwa

Inzego z’ubutabera z’Amerika zohereje mu Rwanda Interahamwe ruharwa Oswald Rurangwa

Ubwanditsi 07 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” rwiyemeje kugeza ku banyarwanda ibikoresho by’ubwubatsi biramba [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” rwiyemeje kugeza ku banyarwanda ibikoresho by’ubwubatsi biramba [ VIDEO ]

Ubwanditsi 06 Feb 2019
Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478
Mu Mahanga

Perezida Kagame yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abasirikare ba Ofisiye 478

Ubwanditsi 23 Feb 2017
“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR
Amakuru

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru