Uyu mugore ukomoka muri Turkiya , umuhanga cyane mu mateka , akaba n’umushakashatsi mu bjyanye na politiki mpuzamahanga, amaze gusohora imbanzirizamushinga y’igitabo yitegura gushyira ahagaragara muri Mutarama 2021, kivuguruza, mu buryo bucukumbuye cyane,ubugome buvanze n’ubuswa umunyakanadakazi, Judi Rever , yandikanye igitabo”L’éloge du sang”,gihakana kikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo bugaragarira buri wese. Muri iyo mpanzirizamushinga twashoboye kubonera kopi, Sila Cehreli, aravuga ko icyo agamije ari ukwereka isi yose uburyo Judi Rever yokamwe n’urwango, kugeza n’aho yitiranya nkana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikorewe n’abayihagaritse isi yose irebera. Agendeye ku buhamya bwatanzwe n’abantu bafitiwe icyizere ku rwego mpuzamahanga, ku nyandiko n’ubushakashatsi isi yose yahaye agaciro, Sila Cehreli, aravuga ko azasenya yivuye inyuma ibinyoma bya Judi Reva, we washingiye ibitakaragasi bye ku batangabuhamya batabaho, ku magambo y’abicanyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ ay’ abahoze muri RPF-Inkotanyi bakaza kuyivamo kubera ubuhemu bunyuranye.
Umuhanga Sila Cehreli ngo ntiyumva uburyo umuntu wiyita umunyamakuru w’igitangaza nka Judi Rever, yasohora igitabo kizasomwa n’isi yose, ibigikubiyemo ari ibipapirano, bishingiyue gusa ku marangamutima n’urwago afitiye uRwanda , abayobozi barwo bakuru, n’abarokotse Jinoside yakorewe Abatutsi . Mu gitabo we yise “L’éloge de la Haine”, uyu mushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Marmara muri Turkiya, ngo yiteguye kwerekana ,urupapuro ku rundi, ko Judi Rever nta kindi agendereye uretse gutagatifuza abicanyi, dore ko ngo ibyo yanditse yabibwiwe ahanini n’abo ba rukarabankaba, nka Théoneste Bagosora, Colonel Anatole Nsengiyumva, Eriezel Niyitegeka n’abandi bahamijwe icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha ndengakamere byibasiye inyokomuntu, ndetse Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukabibahanira.
Madamu Dr Cehreli ati:”Namwe nimunyumvire abantu Judi Reva akesha ibyo yanditse mu ngirwagitabo ye, mumbwire agaciro bikwiye guhabwa”. Mu mahomvu menshi Judi Reva adahwema gukwirakwiza, agerageza kwerekana ko ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye , bwakozwe n’ingabo za RPF-Inkotanyi, yewe no mu bice byagenzurwaga n’ingabo za Leta y’icyo gihe. Urugero ni nk’aho avuga ko Abatutsi baguye mu Bisesero(Kibuye), bishwe na FPR inkotanyi, yirengagije ko bishwe ako karere k ‘uburengerazuba kose kakigenzurwa na EX-FAR ndetse n’abasirikari b’uBufaransa bari mu cyiswe “Zone Turquoise”.
Dr Sila Cehreli asobanura ko ikindi kimenyetso cy’ umugambi mubisha wa Judi Rever wo gushaka gusiga icyasha ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uko hari amafoto yita ay’ “Abahutu bishwe na FPR-Inkotanyi “, kandi abashakashatsi n’abatangabuhamya badafite aho babogamiye, baragaragagaje ko ahubwo ayo mafoto ari ay’ Abatutsi bizwi neza ko bishwe n’Interahamwe n’abasirikari ba Leta.Ikindi, ngo hari abo yita Abahutu bishwe na FPR-Inkotanyi, bikaza kugaragara ko bakiriho, abandi bakaba barishwe n’urw’ikirango mu myaka ya za 95-96.
Ntabwo ari Dr Seli Cehreli unenga cyane ibivugwa na Judi Rever, kuko ubu ahanganye n’Umufaransa Guillaume Ancel wari umusirikari muri “Opération Turquoise”, abadepite mu nteko zishinga amategeko mu bihugu binyuranye, imiryango mpuzamahanga irwanya Jenoside n’irondabwoko, iharanira uburenganzira bw’Abahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abashakashatsi, abanyamateka, n’abandi benshi bashyira mu gaciriro, batumva ukuntu umuntu yakwikora akagorera amateka abantu bose bafiteho ukuri. Igitabo cya Seli Cehreli cyatangiye kuvugisha amangambure abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kitaranasohoka. Akagabo gahimba akandi kataraza, Judi Rever n’abo basangiye ikinyoma bahame hamwe bajye ku Karubanda!