Mu ijambo ryo kwifuriza umwaka mushya muhire Ingabo z’Igihugu na Polisi y’uRwanda ndetse n’imiryango yabo, Perezida wa Repubulika , Paul Kagame, yishimiye umurava, ubuhanga no kwanga gutsindwa byaranze inzego z’umutekano, umwaka ukaba urangiye umutekano ari wose muri rusange, mu gihugu hose.
Mu bibazo u Rwanda rwahuye nabyo muri uyu mwaka wa 2020, harimo icyorezo cya COVID-19, Umukuru w’Igihugu akaba yashimiye ingabo na Polisi kuba zarahanyuranye ubutwari, zifatanya n’abaturage kurwanya icyo cyorezo, kandi Abanyarwanda bakaba babibashimira byimazeyo.
Perezida Kagame kandi yashimiye abasirikari n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu binyuranye, agaragaza ko ubushake , kwemera kuba kure y’imiryango yabo, nabyo bikwiye guhabwa agaciro gakomeye
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Abanyarwanda batazatezuka ku ntego yo kurengera indangagaciro zabo, ishema n’isheja bibaranga, asaba Ingabo n’izindi nzego z’umutekano kubihoza mu nshingano. Mu gusoza ubutumwa bwe, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’uRwanda yasabye inzego zose z’umutekano gukomeza kurangwa na disipuline, kwigirira icyizere no gukora cyane basanzwe bazwiho ku isi yose.