Uyu mwaka nibwo hamenetse amaraso menshi mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda kuva Museveni yafata ubutegetsi mu mwaka wa 1986 kugeza ubu abarenga 50 bamaze guhitanwa n’inzego z’umutekano za Uganda abandi benshi barafungwa banakorerwa iyicwarubozo.
Abagande bibuka amatora yo mu mwaka wa 2001 aho Museveni yashinze uwitwa Majoro Roland Kakooza Mutale gukanga abagande akoresheje inkoni izwi nka Kiboko ariko ubu inzego zose z’umutekano ziyemeje kwica uwashaka kubangamira intsinzi ya Museveni.
Mu minsi yashize umwe mu bashinzwe umutekano wa Bobi Wine yagonzwe n’ikamyo ya Polisi ifite ibirango H4DF 2382 yari yafunze umuhanda idashakako bajya gusura umunyamakuru wo mu ikipe yamamaza Bobi Wine witwa Kasirye Ashraf wari warashwe yajyanywe mu bitaro.
Mu mateka ya Uganda kandi nibwo umugabo ukiri muto w’imyaka 37 ateye ikidodo Perezida Museveni umaze imyaka 34 ku butegetsi. Uburyo Bobi Wine wa NUP na Patrick Oboi Amuriat wa FDC bashyizweho imbaraga zo kubaca intege bigaragaza ko Perezida Museveni yagize ubwoba budasanzwe.
Perezida Museveni yatunguwe n’ubwamamare bwa Bobi Wine yumva ko ashobora kubangamira ubutegetsi bwe. Ibi nibyo byavuyemo kwica, guhohotera no gufunga hifashishijwe imbaraga za Leta abayoboke ba Bobi Wine n’abandi batavuga rumwe na Museveni. Tariki ya 28 Ukuboza, umukuru wa FDC ariwe Amuriat, yajyanywe ku bitaro bya Bugiri nyuma yuko umupolisi mukuru uzwi ku izina rya Abraham Asiimwe amuteye ibinyabutabire bifite urusenda mu maso.
Mu minsi ishize, Amuriat yari yaburiye abantu ko Museveni yahaye ikiraka abanyamahanga kugirango bahohotere abagande. Nubwo atigeze agaragaza igihugu abo banyamahanga baturutsemo, itangazamakuru ritandukanye ryagiye rigaragazako ibiro bishinzwe iperereza rya Uganda (CMI) ikoresha abanyamuryango ba RNC mu guhohotera Abanyarwanda cyane cyane babeshya ko ari intasi.
Museveni w’imyaka 76 ushaka manda ya karindwi yagiye ku butegetsi muri 1986, igihe uwo bahanganye uyu yari afite imyaka ine y’amavuko. Museveni akaba yarahinduye uburyo bwo kwiyamamazamo aho akora siporo agaragariza cyane cyane urubyiruko ko ashoboye ko Bobi Wine atamurusha imbaraga z’umubiri.
Abantu bose bibaza impamvu Museveni ashaka gusiga umurage mubi wo kwica abanyagihugu kandi nubundi amatora azayiba. Ntawe utazi ko muri Uganda Perezida Museveni ariwe barega kandi bamuregera aho muri iyi minsi yabonye yokejwe igitutu agahitamo guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza yitwaje icyorezo cya COVID-19.
Mbere yuko umunyamatageko akaba aharanira n’uburenganzira bwa muntu Nicholas Opia afatwa, yari yabwiye ibiro ntaramakuru by’abadage DW, ko COVID 19 yabaye urwitwazo mu kubangamira uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana. Yongeyeho ko uturere twafungiwe ari utugaragara ko tudashyigikiye Museveni ahubwo ari udushyigikiye Bobi Wine.
Ubu mu mugi wa Kampala bafite ubwoba ku bizaba tariki ya 14 Mutarama ubwo bazaba bitabira amatora aho Perezida Museveni yateguye instinzi ku kiguzi icyaricyo cyose. Umukuru w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu yasabye Uganda kudakoresha imbaraga z’umurengera ndetse no gufungura abanyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bafunzwe muri ibi bikorwa by’amatora.