• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Ubwanditsi 12 Jan 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Kigali, Tariki ya 11 Mutarama 2021, Yolande Mukagasana ndetse n’abandi bantu banyuranye babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze fondasiyo yitwa “Fondation Yolande Mukagasana” ifite intego zinyuranye cyane cyane kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwimakaza ibikorwa by’ubugeni bitandukanye bijyanye n’amateka ya Jenoside, byaba binyuze mu ndirimbo, ikinamico ndetse na filimi.

Yolande Mukagasana ari nawe Muyobozi Mukuru wa Fondasiyo akaba ari n’umwe mu bayishinze yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi iracyagaragara cyane cyane mu banyamakuru no mu mashuri makuru biyobowe n’abasize bakoze jenoside n’inshuti zabo. Ibi bikorwa cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga bitwaje uburenganzura bwo kuvuga icyo utekereza. Twebwe nk’abiyemeje kurinda no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntidushobora kwihanganira abapfobya amateka y’Abanyarwanda. Iyi fondasiyo yashinzwe n’abantu banyuranye, harimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga b’imyaka itandukanye cyane cyane urubyiruko rufite inyota yo kubaka u Rwanda  ruzira amacakubiri. Niyo mpamvu iyo Fondasiyo itazagarukira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, izajya itanga impuruza aho izabona hose hari ibimenyetso byabyara Jenoside”

Mu zindi ntego za Fondasiyo; izakora ubwo bushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ifatanya n’imiryango ndetse n’ibigo byaba ibya Leta cyangwa iby’igenga bifite mu nshingano kubungabunga amateka ya Jenoside. Izakoresha kandi ibiganiro, n’amahugurwa  kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga inyandiko, no guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yolande Mukagasana yagize kandi ati “Tugomba kumenya ko ibidutandukanya bitatugira abanzi, ahubwo ni ubukungu dukwiye kubakiraho dushyize hamwe. Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka y’Abanyarwanda kandi y’ikiremwamuntu muri rusange. Kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana bya Jenoside ni ukurwanya urwango n’amacakubiri mu bantu. Niyo mpamvu buri wese akwiye kubigiramo uruhare.”

Fondasiyo Yolande Mukagasana ifunguye amarembo kuri buri wese yaba uwo mu gihugu cyangwa hanze yacyo wifuza kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.Yolande Mukagasana ni muntu ki?

Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye umuryango wose wa Yolande Mukagasana, aho umugabo we ndetse n’abana bose bishwe muri Mata 1994. Kuva mu mwaka wa 1995, Yolande Mukagasana yatangiye gutanga ubuhamya ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ahereye i Burayi, aho yamaze imyaka 16  arwanya ipfobya n’ihakana bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yigishaga kandi ubutabera, amahoro no kwihanganirana nubwo yari afite ibikomere bya Jenoside. Yagenze isi yose atanga ubuhamya bw’ibyabaye mu Rwanda bikaba byaramuhesheje ibihembo byinshi birimo icya UNESCO  ndetse nicy’Umuryango w’Abayahudi bo muri Amerika.

Yolande Mukagasana yanditse ibitabo birindwi byahinduwe mu ndimi nyinshi niyo mpamvu yiyemeje gushyigikira umuco wo gusoma no kwandika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guharanira ko ayo mateka atazibagirana.

“Nta bumuntu bwabaho hatabayeho kubabarira, nta kubabarira gushoboka hatabayeho ubutabera, nta n’ubutabera bwabaho butarimo ubumuntu” Yolande Mukagasana

2021-01-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umukomando wa Israel yasobanuye ibijyanye n’igitero bagabye i Kampala mu 1976 ( Reba Video )

Umukomando wa Israel yasobanuye ibijyanye n’igitero bagabye i Kampala mu 1976 ( Reba Video )

Ubwanditsi 16 Jun 2016
U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

U Rwanda rufite intego ruzira ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ni Gahunda igikomeje muri Purpose Rwanda

Ubwanditsi 30 Mar 2022
Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot

Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot

Ubwanditsi 03 Feb 2022
Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Umuzindaro wa bene Mbonyumutwa Uwimana Nkusi Agnes Ugeze Aho Uvuga ko Abatutsi muri 1959 Bahunze u Rwanda kubera Ubwibone, Yavugirijwe induru n’Abakoresha imbuga nkoranyambaga

Ubwanditsi 18 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Army Week : Abantu barenga ibihumbi 60 bamaze kuvurwa ku buntu
Mu Rwanda

Army Week : Abantu barenga ibihumbi 60 bamaze kuvurwa ku buntu

Ubwanditsi 09 Jun 2017
U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.
Amakuru

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

Ubwanditsi 06 Mar 2024
Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira
HIRYA NO HINO

Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Ubwanditsi 06 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru