Mu itangazo ryasohowe na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihugu cya Uganda, Madamu Natalie Brown yavuzeko igihugu ahagarariye kitazakurikirana ibikorwa by’amatora ateganyijwe muri iki gihugu kuri uyu wakane tariki ya 14 Mutarama 2020.
Ambasaderi Brown yagize ati “Mbabajwe no kubamenyesha icyemezo kibabaje ko Ambasade y’Amerika muri Uganda itazakurikirana ibikorwa by’amatora ya Perezida w’Amerika kuberako Komisiyo ishinzwe amatora yimye uburenganzira bwo kuyakurikirana ku kigero cya 75% ku ndorerezi zari zavuye muri Amerika. Kuba baraduhaye 15%, ntabwo twabasha gukurikirana ayo matora ku kigero cyiza kandi mu gihugu hose”
Ambasaderi Brown yavuzeko bakomeje kubaza impamvu bimwe uburenganzira ariko Komisiyo ntiyatanga ibisobanuro ahubwo itangaza umwanzuro yafashe iminsi mike mbere yuko amatora aba. Yibukije kandi ko impamvu haba indorerezi mu matora ari ukugirango barebe ko yagenze neza ko zitivanga mu bikorwa bya politiki.
Ibintu bias n’ibikomeye mu gihugu cya Uganda aho kuri uyu wa kabiri ubuyobozi bwa Uganda kuri bwategetse ko imbuga nkoranyambaga zifungwa, habura amasaha make ngo kuri uyu wa Kane hakorwe amatora ya Perezida arimo guhangana gukomeye.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byatangaje ko Komisiyo ishinzwe itumanaho muri icyo gihugu yategetse ibigo by’itumanaho guhagarika uburyo bwose bushobora gutuma imbuga nkoranyambaga zikora ndetse n’ubundi buryo bwo guhanahana ubutumwa.
Hari umwe mu batanze amakuru wavuze ko abayobora ibigo by’itumanaho babanje guhamagarwa kuri telefone, babwirwa mu gasuzuguro ko bagomba gufunga izo mbuga nkoranyambaga.
Iryo funga ry’imbuga nkoranyambaga ni ukwihimura cyane cyane kuri Facebook iherutse gusiba konti zifite aho zihuriye na Leta n’ishyaka riri ku butegetsi NRM, Zimwe mu mbuga nkoranyambaga zafunzwe harimo Facebook, Twitter, WhatsApp, Signal na Viber.
Ambasaderi Brown yibukije abayobozi b’igihugu cya Uganda ko Amerika nta ruhande na rumwe ibogamiyeho, ko gusa ishyigikira amatora anyuze mu mucyo no mumahoro. Mu matora ya Perezida wa Uganda muri 2016, Amerika yohereje indorerezi zisaga 88. Gusa ku matora yuyu mwaka, indorerezi z’Amerika zatanze ibyangombwa byuzuye ariko bahabwa igisubizo ko batemerewe kuba indorerezi uyu mwaka.
Ntabwo ari Amerika yimwe uburanganzira gusa muri aya matora, kuko n’imiryango myinshi itegamiye kuri Leta yimwe uburenganzira kandi ari abagande. Amerika yibukije ko kwima uburenganzira abanyagihugu bwo gukurikirana amatora bigaragaza ko amatora atazaba anyuze mu mucyo.
Perezida Museveni w’imyaka 73 ahanganye bikomeye na Bobi Wine w’imyaka 36 aho urubyiruko rwinshi rwavutse Perezida Museveni ari ku butegetsi rushyigikiye bikomeye Bobi Wine, bityo bikaba byarateye imvururu zikomeye aho abagera kuri 54 bishwe n’inzego z’umutekano.