Amakuru atangwa n’indorerezi mbarwa zashoboye kwitabira amatora yo muri Uganda, yabaye mu bwiru bukomeye tariki 14 Mutarama 2021, arahamya ko impunzi z’abanyamahanga ziba muri icyo gihugu zivanze muri ayo matora y’ Umukuru w’Igihugu ndetse n’abadepite.
Abashyirwa mu majwi cyane ni abayoboke ba wa mutwe w’iterabwoba RNC, ya Kayumba Nyamwasa, ndetse ngo bakaba barahundagaje ku bwinshi amajwi kuri Museveni, usanzwe ari n’inshuti yabo y’akadasohoka. Aya makuru akomeza avuga ko byari byoroshye ko n’abatari abanya Uganda batora, dore ko no kugenzura umwirondoro w’abatora bitashobokaga, kuko ingenzura ryifashisha ikoranabuhanga “biometric Voter Verification” ritashobokaga nyuma yo guhagarika internet mu gihugu hose.
Ikindi, abenshi mu bayoboke ba RNC basanganywe pasiporo za Uganda, bifashisha mu ngendo zo gushakisha imisanzu n’abarwanyi bo guhungabanya umutekano w’uRwanda.Yewe, nta n’igishya abayoboke ba RNC batoye Museveni, kuko no mu mvururu zimaze iminsi ziba, bagaragaye bitwaje intwaro, bari mu hobotera abadashyigikiye Museveni.
Abakandida barimo Bobi Wine na Mugisha Muntu bahise bamagana ubu buriganya, bavuga ko ibizava mu matora yabaye mu bwiru n’ubujura nta gaciro bizagira.
Hagati aho uyu Bobi Wine , umukandida uhangayikishije Museveni kurusha abandi bose bagiye bahangana mu matora, yamaze kwamburwa telephone ye igendanwa, bikavugwa ko ari uburyo bwo kumubuza kubwira isi yose amahano yakozwe mu “ngirwamatora” no ibarura ry’amajwi.
Amahanga yakomeje kwamagana ubugizi bwa nabi bwaranze ibikorwa byo kwiyamamaza, aho ababarirwa muri 70 biganjemo abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, bishwe abandi amagana barakomereka, barasahurwa, baranafungwa. Ibitangazamakuru by’urwego rw’ubutasi muri Uganda, CMI, byagerageje guhishahisha urwo rugomo, bigera n’aho bibeshya ko amashusho yazengurutse isi yose yerekana ubwo bugizi bwa nabi, ari ay’imyigaragambo yabaye mu w’2011 na 2013. Nyamara ni uguhomera iyonkeje, kuko aya makuru yashyizwe ahagaragara n’ibitangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’imiryango idafite aho ibogamiye, cyane ko urwo rugomo rukabije rwanakozwe ku manywa y’ihangu. Abajijwe impamvu abashinzwe umutekano bahohotera abanyamamakuru n’abaturage muri rusange, Umuyobozi Mukuru wa Pilisi aho muri Uganda, Maj General Paul Lokech yashubije yishongora, ko polisi izakomeza kubakubita” ku bw’umutekano wabo”.
Hategerejwe amasaha 48 uhereye ku munsi w’amatora, ngo ibyavuyemo bibe byashyizwe ahagaragara. Ababikurikiranira hafi ariko baravuga ko batazatungurwa n’uko Komisiyo y’Amatora izatangaza ko Museveni ariwe watsinze, kuko iyo komisiyo ubwayo yanenzwe cyane gukorera mu kwaha kw’ishyaka NRM riri ku butegetsi mu myaka 35 ishize.
Aramutse agumye ku butegetsi, Museveni w’imyaka 76 yaba agiye kuyoboza Uganda muri manda ya 6. Andi matora y’ Umukuru w’Igihugu azongera kuba muw’2026, Museveni yujuje imyaka 81 y’amavuko, anafite uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza no ”gutorwa”!!