• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Bayoboke ba “Jambo Asbl-Amabyiruka ya CDR”, kugoreka ukuri kwa “Fondasiyo Yolande Mukagasana”, ntibihindura abere abajenosideri mukomokaho!!

Bayoboke ba “Jambo Asbl-Amabyiruka ya CDR”, kugoreka ukuri kwa “Fondasiyo Yolande Mukagasana”, ntibihindura abere abajenosideri mukomokaho!!

Editorial 03 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kuva y’aho Umunyarwandakazi Yolande Mukagasana ashingiye Umuryango ugamije gukora ubushakashatsi no kurwanya abayipfobya n’abayihakana”Fondasiyo Yolande Mukagasana”, abajenosideri n’ababakomokaho, basimbukiye ku isunzu ry’inzu, batangira kuyitirira ibitari mu nshingano zawo, ariko mu by’ukuri bikagaragara ko ”bitumye mu bihuru”, kuko bazi neza ko uyu mutegarugori n’ubu atazabaha agahenge, nk’uko yakomeje kugaragaza ukuri kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi, kukabashegesha.

Barabizi ko izi ari izindi ngufu zivutse zo gukomeza gukoma mu nkora ibikorwa bibi byabo no kubambika ubusa ku Karubanda, dore ko bagifite agatsiko (kagizwe cyane cyane n’ababashyigikiye mu mugambi wa Jenoside), kacyumva ndetse kakabafasha gukwirakwiza ibinyoma hirya no hino ku isi.  Nyamara kandi, uretse ko izi nyangabirama zihimbiye ibyo zishaka kumvikanisha, mu kiganiro Madamu Mukagasana yagiranye n’itangazamakuru muri Mutarama uyu mwaka akimara gushinga iyi  “Fondasiyo” yagize ati:” Tugomba kumenya ko ibidutandukanya bitatugira abanzi, ahubwo ni ubukungu dukwiye kubakiraho dushyize hamwe. Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka y’Abanyarwanda kandi y’ikiremwamuntu muri rusange. Kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana bya Jenoside ni ukurwanya urwango n’amacakubiri mu bantu. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubigiramo uruhare.”

Mu by’ukuri iyi mvugo irahamagarira buri Munyarwanda gushyira hamwe, amateka mabi yaturanze akatubera umusingi wo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Bidatunguranye ariko bibabaje, ababaye aba mbere mu kurwanya iyi neza ya twese, ari rwa rubyiruko rukomoka ku bajenosideri, rwayobeye muri “Jambo Asbl”, abamaze kumenya intego yayo bongereyeho “Amabyiruka ya CDR ”. Dufashe ingero nke zerekana uburyo Jambo Asbl yayatomotswe ikimara kumenya ivuka rya “Fondasiyo Yolande Mukagasana”, ni amatakaragasi abayirimo bahise basohora ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’aho bagenda batanga ibiganiro byuzuyemo  kugoreka nkana ukuri.

Uwitwa Alice Mutimukeye abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ati:”Mukagasana arigisha amacakubiri urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.  Yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari akarande(héréditaire), ko abana bose b’Abahutu, n’abakiri mu nda,  bavukana ingengabitekerezo ya Jenoside”. Ibi byahise binashimangirwa na Laure Uwase ndetse  Norman Ishimwe,utegeka ”Amabyiruka ya CDR”, nabo bashinja Yolande Mukagasana irondakoko n’amacakubiri, bashingiye ku buswa bihariye bwo kugoreka imvugo yumvikanira buri wese.

Nyamara niwumva neza Yolande Mukagasana, ntaho yigeze avuga ko Abahutu bavukana urwango, ahubwo yasobanuye neza ko abajenosideri bahemukira abana, babatoza urwango. Mu kiganiro yagiranye na INTSINZI TV, Mukagasana yagize ati”….baracyarwanira ibyabasize.[NDLR: Abo muri Jambo Asbl]. Baracyarwanira idéologie génocidaire….ahubwo mbabazwa n’abana bazabyara, nk’uko nabo bambabaza, ikigusetsa.Bariya bonse amashereka  mabi, amashereka  abigisha urwango, sibo nabo. Ni ababyeyi gito,  baraga abana babo ibyabananiye. Ubwo koko urumva ukwiye kuraga umwana wawe urwango?”.

Basomyi dukunda kandi tuziho ubushishozi, muri aya magambo, ni hehe Mukagasana avuga ko Abahutu bavukana ingengabitekerezo ya Jenoside, ko ahubwo avuga ko abayifite bayitojwe n’ababyeyi babo?

Turashima ko abasomye ibyanditswe n’ibyatangajwe n’abanyakinyoma bo muri Jambo Asbl, atari ko bose babimize bunguri,. Nka ba sekibi. Abatazi neza ikinyarwanda byabasabye kwiyambaza impuguke, maze bamagana ibihimbano by’abo bamamazabinyoma. Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza Sila Cehreli yahise yandika kuri Twitter ko” niba atari ukwigiza nkana,bitangaje kubona abo muri Jambo Asbl batazi Ikinyarwanda, ururimi rwabo kavukire, ku buryo bavuga ibihabanye kure  n’ibyo Mukagasana yasobanuye”.

Izi mpaka zidafite ishingiro zanyibukije imyaka byafashe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, ngo  abacamanza basobanukirwe neza ko ijambo”GUKORA” ryakoreshejwe n’abicanyi igihe kinini ryavugaga”gutsemba Abatutsi”. Nk’uko abajenosideri  baburanaga urwa ndanze, babeshya ko ”gukora” ari ukwitabira umurimo bisanzwe, nko guhinga, kubaka n’ibindi,  ababakomokaho nabo bararwana no kugoreka imvugo ngo bigire abana beza, batagatifuze ababyeyi babo.

Norman Ishimwe uvugwa muri iyi nkuru  ni mwene Sinamenye Mathias wabaye igikomerezwa ku ngoma zateguye zikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Naho Laure Uwase ni umukobwa wa Agnès Mukarugomwa na Anastase Nkundakozera, wanahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyina Mukarugomwa ubu ni inshoreke ya Gaspard Musabyimana, banasangiye urwango rukomeye bafitiye Abatutsi.

Nta gihe Rushyashya itagaragaje ko icyaha ari gatozi, kuko kiryozwa uwagikoze. Nyamara kubera ipfunwe ry’ibyo ababyeyi babo bakoze, urubyiruko rwa Jambo Asbl-Amabyiruka ya CDR,  rushishikajwe no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako rutagatifuza ba ruharwa bababyaye. Rurarwana n’ubusa ariko kuko, nk’uko Yolande Mukagasana abivuga, nta na rimwe ikibi kizatsinda icyiza. Abarajwe ishinga no kubaka u Rwanda bazakomeza bakore ibyiza, abafite imigambi isenya nabo bakomeze ibibi, amateka azaca urubanza.

Twakwibutsa gusa ko ubu atari bwo  Yolande Mukagasana atangiye urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Magingo aya amaze kwandika ibitabo 7 bivuga ku mateka y’iyo Jenoside, ndetse bihindurwa mu ndimi zisaga 5, aharanira ko amateka ya Jenoside atagorekwa cyangwa ngo azime. Umuryango”Fondasiyo Yolande Mukagasana” rero ngo uzakomeza muri uwo mujyo, wandika ibindi bitabo, utegura amafilimi , amahugurwa n’ibiganiro mbwirwaruhame hirya no hino ku isi, ikigamijwe ari urwanya Jenoside n’andi macakubiri mu bantu.

2021-02-03
Editorial

IZINDI NKURU

Inama ya RNC yaranzwe n’impaka zikomeye kubirebana nibura rya Rutabana ariko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bitaganirwaho

Inama ya RNC yaranzwe n’impaka zikomeye kubirebana nibura rya Rutabana ariko Kayumba Nyamwasa yashakaga ko bitaganirwaho

Editorial 09 Dec 2019
Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Editorial 07 May 2019
Kwipimisha no kuba warakingiwe COVID-19 ni bimwe mu bizibandwaho kugirango abafana bazitabire imikino Nyafurika ya Baskeball na Volleyball izabera muri Kigali Arena

Kwipimisha no kuba warakingiwe COVID-19 ni bimwe mu bizibandwaho kugirango abafana bazitabire imikino Nyafurika ya Baskeball na Volleyball izabera muri Kigali Arena

Editorial 20 Aug 2021
Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 26 Mar 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru