Kuva y’aho Umunyarwandakazi Yolande Mukagasana ashingiye Umuryango ugamije gukora ubushakashatsi no kurwanya abayipfobya n’abayihakana”Fondasiyo Yolande Mukagasana”, abajenosideri n’ababakomokaho, basimbukiye ku isunzu ry’inzu, batangira kuyitirira ibitari mu nshingano zawo, ariko mu by’ukuri bikagaragara ko ”bitumye mu bihuru”, kuko bazi neza ko uyu mutegarugori n’ubu atazabaha agahenge, nk’uko yakomeje kugaragaza ukuri kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi, kukabashegesha.
Barabizi ko izi ari izindi ngufu zivutse zo gukomeza gukoma mu nkora ibikorwa bibi byabo no kubambika ubusa ku Karubanda, dore ko bagifite agatsiko (kagizwe cyane cyane n’ababashyigikiye mu mugambi wa Jenoside), kacyumva ndetse kakabafasha gukwirakwiza ibinyoma hirya no hino ku isi. Nyamara kandi, uretse ko izi nyangabirama zihimbiye ibyo zishaka kumvikanisha, mu kiganiro Madamu Mukagasana yagiranye n’itangazamakuru muri Mutarama uyu mwaka akimara gushinga iyi “Fondasiyo” yagize ati:” Tugomba kumenya ko ibidutandukanya bitatugira abanzi, ahubwo ni ubukungu dukwiye kubakiraho dushyize hamwe. Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka y’Abanyarwanda kandi y’ikiremwamuntu muri rusange. Kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana bya Jenoside ni ukurwanya urwango n’amacakubiri mu bantu. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubigiramo uruhare.”
Mu by’ukuri iyi mvugo irahamagarira buri Munyarwanda gushyira hamwe, amateka mabi yaturanze akatubera umusingi wo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Bidatunguranye ariko bibabaje, ababaye aba mbere mu kurwanya iyi neza ya twese, ari rwa rubyiruko rukomoka ku bajenosideri, rwayobeye muri “Jambo Asbl”, abamaze kumenya intego yayo bongereyeho “Amabyiruka ya CDR ”. Dufashe ingero nke zerekana uburyo Jambo Asbl yayatomotswe ikimara kumenya ivuka rya “Fondasiyo Yolande Mukagasana”, ni amatakaragasi abayirimo bahise basohora ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’aho bagenda batanga ibiganiro byuzuyemo kugoreka nkana ukuri.
Uwitwa Alice Mutimukeye abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ati:”Mukagasana arigisha amacakubiri urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari akarande(héréditaire), ko abana bose b’Abahutu, n’abakiri mu nda, bavukana ingengabitekerezo ya Jenoside”. Ibi byahise binashimangirwa na Laure Uwase ndetse Norman Ishimwe,utegeka ”Amabyiruka ya CDR”, nabo bashinja Yolande Mukagasana irondakoko n’amacakubiri, bashingiye ku buswa bihariye bwo kugoreka imvugo yumvikanira buri wese.
Nyamara niwumva neza Yolande Mukagasana, ntaho yigeze avuga ko Abahutu bavukana urwango, ahubwo yasobanuye neza ko abajenosideri bahemukira abana, babatoza urwango. Mu kiganiro yagiranye na INTSINZI TV, Mukagasana yagize ati”….baracyarwanira ibyabasize.[NDLR: Abo muri Jambo Asbl]. Baracyarwanira idéologie génocidaire….ahubwo mbabazwa n’abana bazabyara, nk’uko nabo bambabaza, ikigusetsa.Bariya bonse amashereka mabi, amashereka abigisha urwango, sibo nabo. Ni ababyeyi gito, baraga abana babo ibyabananiye. Ubwo koko urumva ukwiye kuraga umwana wawe urwango?”.
Basomyi dukunda kandi tuziho ubushishozi, muri aya magambo, ni hehe Mukagasana avuga ko Abahutu bavukana ingengabitekerezo ya Jenoside, ko ahubwo avuga ko abayifite bayitojwe n’ababyeyi babo?
Turashima ko abasomye ibyanditswe n’ibyatangajwe n’abanyakinyoma bo muri Jambo Asbl, atari ko bose babimize bunguri,. Nka ba sekibi. Abatazi neza ikinyarwanda byabasabye kwiyambaza impuguke, maze bamagana ibihimbano by’abo bamamazabinyoma. Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza Sila Cehreli yahise yandika kuri Twitter ko” niba atari ukwigiza nkana,bitangaje kubona abo muri Jambo Asbl batazi Ikinyarwanda, ururimi rwabo kavukire, ku buryo bavuga ibihabanye kure n’ibyo Mukagasana yasobanuye”.
Izi mpaka zidafite ishingiro zanyibukije imyaka byafashe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha, ngo abacamanza basobanukirwe neza ko ijambo”GUKORA” ryakoreshejwe n’abicanyi igihe kinini ryavugaga”gutsemba Abatutsi”. Nk’uko abajenosideri baburanaga urwa ndanze, babeshya ko ”gukora” ari ukwitabira umurimo bisanzwe, nko guhinga, kubaka n’ibindi, ababakomokaho nabo bararwana no kugoreka imvugo ngo bigire abana beza, batagatifuze ababyeyi babo.
Norman Ishimwe uvugwa muri iyi nkuru ni mwene Sinamenye Mathias wabaye igikomerezwa ku ngoma zateguye zikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Naho Laure Uwase ni umukobwa wa Agnès Mukarugomwa na Anastase Nkundakozera, wanahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyina Mukarugomwa ubu ni inshoreke ya Gaspard Musabyimana, banasangiye urwango rukomeye bafitiye Abatutsi.
Nta gihe Rushyashya itagaragaje ko icyaha ari gatozi, kuko kiryozwa uwagikoze. Nyamara kubera ipfunwe ry’ibyo ababyeyi babo bakoze, urubyiruko rwa Jambo Asbl-Amabyiruka ya CDR, rushishikajwe no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako rutagatifuza ba ruharwa bababyaye. Rurarwana n’ubusa ariko kuko, nk’uko Yolande Mukagasana abivuga, nta na rimwe ikibi kizatsinda icyiza. Abarajwe ishinga no kubaka u Rwanda bazakomeza bakore ibyiza, abafite imigambi isenya nabo bakomeze ibibi, amateka azaca urubanza.
Twakwibutsa gusa ko ubu atari bwo Yolande Mukagasana atangiye urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Magingo aya amaze kwandika ibitabo 7 bivuga ku mateka y’iyo Jenoside, ndetse bihindurwa mu ndimi zisaga 5, aharanira ko amateka ya Jenoside atagorekwa cyangwa ngo azime. Umuryango”Fondasiyo Yolande Mukagasana” rero ngo uzakomeza muri uwo mujyo, wandika ibindi bitabo, utegura amafilimi , amahugurwa n’ibiganiro mbwirwaruhame hirya no hino ku isi, ikigamijwe ari urwanya Jenoside n’andi macakubiri mu bantu.