Amakuru Rushyashya ifitiye gihamya arerekana ko wa mugore Idamange Yvonne wadukanye gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no guharabika ubuyobozi bw’uRwanda, asanganywe ubucuti bwihariye n’abo mu mitwe y’iterabwoba itegura kugirira nabi Abanyarwanda.
Muri izo nkoramutima za Idamange Yvonne harimo Ingabire Victoire wanafungiwe ibyaha nk’ibyo Idamange yagombye gukurikiranwaho, Ntaganda Bernard uhora wiyitirira ishyaka PS-Imberakuri kugirango ashobore kwitwa umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi maze avuge ibyo ashaka, hakabamo rero n’abayoboke ba Jambo Asbl bakomoka ku bajenosideri, bakaba barahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko mu by’ukuri bagambiriye gutagatifuza ababyeyi babo bayiteguye bakanayishyira mu bikorwa.
Kuri aba bose hiyongeraho abanyamahanga batifuriza icyiza uRwanda, n’ikimenyimenyi umunyakanadakazi Judi Rever,uhora mu bikorwa bigoreka amateka y’uRwanda, yabaye uwa mbere mu gushimagiza amahomvu ya Idamange Yvonne. Abandi bashyirwa mu majwi ni bamwe mu banyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga mu Rwanda. Uwaduhaye amakuru afite ibimenyetso bifatika.
Uwo muntu usanzwe atanga amakuru yizewe, yatubwiye ko hagati y’ Ugushyingo 2020 na Mutarama 2021, Idamange yagiye mu rugo kwa Ingabire Victoire inshuro nibura 4, ahurira yo na Ntaganda Bernard, abanyamakuru Gatanazi Etienne wa Real Talk na DW, na Eric Bagiruwubusa w’Ijwi rya Amerika. Muri iyo mibonano, Idamange Yvonne yagishaga inama izo nshuti ze ku bijyanye n’umugambi wo gusebanya yari yaratangiye gutegura, maze abo bari kumwe bamubwira ko ibyo akora ari “ikimenetso cy’ubutwari”, kandi ko akwiye”gukora amateka”.
Abo banyamakuru ngo baba barijeje Idamange Yvonne kuzamuba hafi, bakajya batangaza ibyo yavuze, kandi bakazamutabariza igihe byaba bimuviriyemo ibibazo. Hibukwe ko mu mwaka w’2006, Ingabire Victoire yavugiye ku maradiyo arimo BBC, Ijwi rya Amerika n’indi radiyo yo mu Buholandi, ko”… Leta y’uRwanda icuruza amagufwa ….ikaba yanga abacitse ku icumu kuko ababaga mu Rwanda mbere ya 94 bose bafatwa nk’Interahamwe”. Ibi nibyo Idamange yirirwa asubiramo .
Tariki 16 Ukwakira, iya 22 n’iya 28 Ugushyingo 2020. Uwitwa Laure Uwase wo muri Jambo Asbl yahamagaye Yvonne Idamange akoresheje telefoni itagaragaza nomero, buri gihe bakavugana iminota iri hagati ya 15 na 30. Babaga bagambana ku bigomba gutangazwa ngo “byerekana isura nyayo y’abategetsi b’u Rwanda”. Mu byo basezeranye ko Idamange azarocangwamo, harimo kuvuga ko Leta y’u Rwanda ikoresha Jenoside yakorewe Abatutsi nk’iturufu yo guhungeta abatavuga rumwe nabwo, no kwishakira imfashanyo z’abagiraneza. Harimo kandi kuvuga ko Leta y’u Rwanda ngo yifitiye inyungu za politiki mu gukabiriza icyorezo cya COVID-19, igahutaza abaturage ibigambiriye. Abo imaze guhitana, ibyo u Rwanda rukora ngo rufashe abaturage guhangana n’iki cyorezo, byose ntibibareba.
Tariki 08 Mutarama 2020, ahagana saa moya z’umugoroba, Yvonne Idamange yakiriye telephone, maze yirukira kuyitabira mu cyumba gifunze, agarutse abwira abo bari kumwe ko yitabaga umugabo we uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyamara umugabo we akavuga ko atigeze amuhamagara. Umwe mu bari bari kumwe na Idamange avuga ko mbere y’uko uyu mugore afata telephone, uyu mushyitsi ngo yarabutswe numero itangirwa na + 32, bisobanura ko uwamuhamagaye atari muri Amerika, ahubwo yari mu Bubiligi. Icyaba cyarateye Idamange kubeshya nacyo cyatumye abakurikirana imyitwarire ye bahamya ko yavuganaga na za nkunguzi zigenzi ze zo muri Jambo Asbl.
Bukeye bwaho tariki 09 Mutarama, uwitwa Eric Munyemana yandikiye Idamange ubutumwa bwa whatsapp, amubwira ngo “turi kumwe”. Ubu butumwa Idamange yahise abusiba nyamara byari byamaze kumenyekana ko uwo Eric Munyemana ari mwene Kanyarukiga Gaspard ,umujenosideri ruharwa, ubu ufungiye muri Benin. Eric Munyemana yabanje muri RNC, ariko ubu ni umubitsi wa MRCD na FLN ya Paul Rusesabagina.
Kuwa gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, Idamange Yvonne yahamagaye Radiyo Ijwi rya Amerika, ( abinyujije ku munyamakuru Eric Bagiruwubusa avuga ko umwana we “yashimuswe n’abagamije kumucecekesha”. Iyo nkuru yahise itangazwa , nta no kubaza niba inzego z’umutekano hari icyo zaba zibiziho. Nyuma umwana yaje kwigaragaza, avuga ko yaraye mu gihano muri stade kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Aha icyari kigamijwe ni ugukomeza gusiga isura mbi inzego z’umutekano, ngo bigaragare ko zitera ubwoba umuryango wa Idamange.
Mu gihe twateguraga iyi nkuru, uwitwa Matata Joseph yitwikiriye ikiryabarezi”CLIIR” ngo kirengera uburenganzira bwa muntu, kandi ahubwo kigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya Leta y’u Rwanda, maze asohora amanjwe ngo ni itangazo ryo gushyigikira amahomvu ya Idamange, no kumwizeza ko ibigarasha, Interahamwe n’impuzamugambi zimuri inyuma. Uyu Matata Joseph, w’ Umunyekongo, amaze imyaka n’imyaniko ku muhanda i Burayi avuza amadebe, asebya Abayobozi b’u Rwanda, nyamara nta na kimwe yakuyemo. Gutungwa n’ibisigazwa by’imbwa z’abazungu byamwigishije kumoka!!
Aya makuru n’andi tukibakusanyiriza aragaragaza ko ibyo Idamange Yvonne avuga biri mu mugambi munini wo guhindanya isura y’u Rwanda. Aritwaza ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akibwira ko adashobora gukurikiranwa ku byaha byo kuyipfobya. Abasanzwe muri uyu mugambi baramushyira imbere ngo asakuze kuko bo basanganywe ubusembwa, bakumva ko ijambo ry’ uwacitse ku icumu rya Jenoside, n’iyo ryaba amateshwa, ryakumvikana kurusha iryabo. Nyamara ni ukwibeshya, kuko ikinyoma gihora ari ikinyoma hatitawe ku wagihimbye. Amakuru ava mu Bubiligi no mu bihugu byinshi byo mu Burayi na Amerika, aravuga ko ubu ibigarasha n’Interahamwe byirirwa byigamba ko byabonye umuvugizi. Umunyarwanda yaravuze ngo “umuheto woshya umwambi bitazajyana” , ariko hari n’uwagize ati:”Ibikundanye birajyana”.
Idamange rero akenyere akomeze rero. Umuryango we ntako utamugize ngo areke amahano arimo, arahakana aratsemba, ahitamo kurumbira umuryango n’Igihugu. Nyamwanga kumva? Idamange, uzibuka gusubiza igihe cyararenze.