Inkuru y’uko abayoboke ba wa mutwe w’iterabwoba, RNC, barebana ay’ingwe ntivuzwe uyu munsi, ahubwo ishimangiwe n’urupfu rwa Seif Bamporiki wari uhagarariye abo bagizi ba nabi mu gihugu cya Afrika y’Epfo, ariko akaba yari amaze agihe arebwa nabi cyane na shebuja w’ibigarasha,Kayumba Nyamwasa.
Byavuzwe kenshi ko ibyo bigarasha byananiwe kugabana ibisabano basaruza mu banzi b’u Rwanda, bibabeshya ko bagiye guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda. Ibi byatumye abenshi mu batangiranye na Kayumba Nyamwasa muri ubwo buyobe bamushiraho. Abo ni nka Gahima Gerard na mwene nyina Rudasingwa Théogène, ba Jean Paul Turayishimiye, Thabita Gwiza n’abandi utabara basezeye kuri Nyamwasa bamushinja ubujura, kugambana no guhuzagurika muri politiki ye, bashinga za New RNC, za ARC-Urunana, n’ibindi biryabarezi bitagira epfo na ruguru.
Mu bimenyetso abahoze ari inkoramutima za Nyamwasa bashingiraho bamushinja inda nini n’ikinyoma, ngo ni uko abarwanyi babo bapfa nk’udushwiriri mu mashyamba ya Kongo kubera inzara n’ubujyahabi kandi hadasiba gutangwa imisanzu yo kubafasha, hakiyongeraho kuba impehe ziyobowe na baringa, Kayumba Nyamwasa.
Aya macakubiri yaje kuvamo iyicwa n’irigiswa ry’abahoze ari inkoramutima za Kayumba Nyamwasa, abandi bashya ubwoba, ku buryo bahora bikanga ko yabashyira aho yashyize Ben Rutabana na bagenzi be. Ibi mushiki wa Rutabana, Thabita Gwiza arabizi kuturusha.
Mu minsi mike ishize, uwitwa Mukankusi Charlotte yashyize ku karubanda ko Kayumba Nyamwasa yaheranwe n’uburwayi, kandi ngo muri RNC batarashakaga ko iyi nkuru ijya hanze. Uyu mugore byamuviriyemo guterwa amabuye bikomeye, abajya basoma ibyandikwa n’ibigarasha ku mbuga nkoranyambaga mwabonye uburyo Mukankusi yanzwe cyane.
Undi rero utaracanaga uwaka na Kayumba Nyamwasa na muramu we Ntwari Frank, akaba yaraje no kubizira mu mpera z’icyumweru gishize, ni Seif Bamporiki, bafataga nk’umugambanyi ushyira amakuru ubutegetsi bw’iKigali”. Amakuru dukesha inshuti magara za Bamporiki, aravuga ko yishwe ndetse yiteguraga gushyira hanze amanyanga yose ya Nyamwasa, agahita anasezera muri ako gatsiko k’abagizi ba nabi.
Nk’uko asanzwe abigenza rero, Kayumba Nyamwasa yahise amwirenza, yifashishije abicanyi babigize umwuga bo muri Afrika y’Epfo, dore ko muri icyo gihugu, cyane cyane mu gace ka Nyanga mu mujyi wa Cape Town Bamporiki yaguyemo, kwica umuntu ari nko kuzimya buji. Ibi Kayumba Nyamwasa arabizi neza, kandi nta kuntu atari kubibyaza umusaruro ngo yivune “umwanzi”.
Aho Bamporiki apfiriye rero, amakuru yizewe avuga ko Kayumba Nyamwasa n’ibyegera bye biruhukije cyane, (ndetse ngo na shampanye zarafunguwe)bishimira ko bakize umugambanyi, kuko iyo Seif Bamporiki agumaho, bari kugwa mu gisebo n’akaga katabaho.
Muri ka kamenyero ko gushakisha uwo bagerekaho amahano yabo, bidatunguranye bahise bavuga ko Bamporiki yishwe na Leta y’uRwanda. Ntibanategereje ko habaho iperereza, ahubwo bahise biyambaza ibinyamakuru bya CMI, urwego rw’ubutasi muri Uganda, maze bemeza ko u Rwanda rwarenze ibihugu bingahe, rukajya kwicira umuntu mu bilometero ibihumbi.
Twibutse ko no mu mwaka wa 2019,undi muyoboke wa RNC , Nkurunziza Camille, yiciwe muri Afrika y’Epfo, nabwo ibinyamakuru nka Chimpreports na New Vision byombi bikoreshwa na Leta ya Uganda, bigashinja u Rwanda urwo rupfu. Nyamara ntibyatinze kugaragara ko Nkurunziza yarashwe n’abapolisi ubwo bageragezaga kugaruza imodoka yari yibwe.
Ibyo binyamakuru, nako ibinyabinyoma, ntibyigeze bivuguruza ayo mateshwa yabyo. Abasesengura basanga uretse ko ari na filimi iba mu mitwe w’ibigarasha na CMI gusa, harimo no gusuzugura ibihugu bibacumbikiye, bagaragaza ko u Rwanda rushobora kubivogera, rukica uwo rushatse, ntihagire n’umenya uwo rwatumye!
Igitangaje kurushaho, ni uko iminsi mike cyane mbere y’uko Seif Bamporiki yicwa, ikinyamakuyu SpyUganda nacyo cya CMI, cyari cyanditse ko “hari umunyapolitiki ukomeye muri RNCushobora kwicwa mu gihe cya vuba”. Umuntu wo muri RNC ndani waduhaye aya makuru avuga ko Bamporiki yari amaranye iminsi impungenge, akaba ashobora kuba yarabyongorereye SpyUganda ngo arebe ko umugambi wo kumuhitana waburizwamo. Ngayo nguko rero. Bigarasha, twababwiye kenshi ko kugambanira u Rwanda bitazabagwa amahoro. Amaherezo ni ukugwa igihugu igicuri!!