• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.

Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.

Editorial 05 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021, ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n’umuryango udaharanira inyungu “Lawyers of Hope (LOH)” basinye amasezerano y’imikoranire agamije kuzamura impano y’umupira w’amaguru mu bana bato.

Aya masezerano y’imikoranire yashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe na Jean Claude Rudacogora wari uhagarariye Lawyers of Hope, ni amasezerano biteganyijwe ko azamara imyaka 10, ariko impande zombi zikazajya zihura buri myaka ibiri kugirango zigirane ibiganiro bigamije kureba uko ayo masezerano ari gushyirwa mu bikorwa no kureba niba hari icyavugururwa.

Aya masezerano kandi azatuma bamwe mu bana bafite impano babarizwa mu marerero y’umupira w’amaguru ya LOH bahabwa amahirwe yo gukina mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Lwayers of Hope ifite amarerero y’umupira w’amaguru arimo abana 500 bari mu byiciro bitandukanye kuva ku myaka 8 kugera kuri 20, aba bana bari mu marerero y’i Kabuga, Ndera, Kimisagara (amakipe 2), Jabana, Karembure, Kagugu, n’andi makipe 2 y’abakobwa.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko aya masezerano yasinywe ari intambwe itewe muri gahunda nini Kiyovu Sports ifite yo kubaka iyi kipe ihereye mu kuzamura impano z’abakiri bato nk’uko byahoze mu myaka yashize.

Perezida Mvukiyehe yagize ati: “Umwaka ushize twashoye amafaranga menshi mu kugura abakinnyi beza kugira ngo twubake ikipe nziza by’igihe gito. Ubu tugiye gushyira imbaraga mu marerero y’umupira w’amaguru kugira ngo tuzamure impano z’abana bityo twubake ikipe ikomeye by’igihe kirekire.”

Perezida wa Kiyovu Sports yongeyeho ko ubuyobozi bw’iyi kipe bufite gahunda yo gutangiza amarerero y’umupira w’amaguru hirya no hino mu gihugu.

Ikipe ya Kiyovu Sports izaha amarerero y’umupira w’amaguru ya LOH ubufasha mu bya tekinike, gutoza ndetse n’amahugurwa mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano z’abana.

Ibi byose bizakorwa hubahiriza uburenganzira n’amahame arengera abana, ndetse hubahirizwa amahame n’amategeko ya FERWAFA na FIFA mu rwego rwo kubaka indagagaciro z’umupira w’amaguru mu bana n’iterambere ryabo muri rusange.

Nk’uko bikubiye muri aya masezerano kandi ikipe ya Kiyovu Sports izajya itegura amarushanwa y’aba bana mu byiciro byose nibura inshuro 3 mu mwaka. Kiyovu kandi izaha aya marerero ibikoresho birimo imipira n’ibindi, ndetse izashyiraho n’umukozi uzakurikirana ibyo bikorwa.

2021-03-05
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasubije ibibazo binyuranye mu kiganiro yagiranye na RBA aho yagarutse ku ifatwa rya Kabuga, Rusesabagina n’ibindi

Perezida Kagame yasubije ibibazo binyuranye mu kiganiro yagiranye na RBA aho yagarutse ku ifatwa rya Kabuga, Rusesabagina n’ibindi

Editorial 07 Sep 2020
Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Tshisekedi arapfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu: Ubu arakusanya abajenosideri ngo bamufashe kurwanya M23 no gutera u Rwanda

Editorial 08 Mar 2024
Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Impera z’icyumweru zisize Rayon itsinzwe na Police ya Kenya, Mukura ikina na APR, hanasozwa Afrobaskeball

Editorial 07 Aug 2023
CAF yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n’amakipe ane mu marushanwa yayo.

CAF yatangaje ingengabihe y’umwaka w’imikino wa 2021-2022 inatangaza ibihugu bizahagararirwa n’amakipe ane mu marushanwa yayo.

Editorial 22 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi ya Uganda yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi Esther Namaganda
Mu Mahanga

Polisi ya Uganda yatangije iperereza ku kivugwa ko ari ihohotera ryakorewe umupolisikazi Esther Namaganda

Editorial 25 Feb 2019
Nairobi : Perezida Kagame  ari mu ba Perezida  bitabiriye inama ihuza u Buyapani na Afurika TICAD  ( Video )
Mu Rwanda

Nairobi : Perezida Kagame ari mu ba Perezida bitabiriye inama ihuza u Buyapani na Afurika TICAD ( Video )

Editorial 27 Aug 2016
Polisi y’u Rwanda yashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika, n’uwa 50 ku Isi mu zihagazeho
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yashyizwe ku mwanya wa kabiri muri Afurika, n’uwa 50 ku Isi mu zihagazeho

Editorial 09 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru