• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina  rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora nabo kujyanwa mu  nkiko

Ubwanditsi 12 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyi ni inkuru yanditswe n’Umunyamerika Michael Rubin wigisha mu kigo cyitwa American Enterprise Institute (AEI) akaba yayisohoye uyu munsi tariki ya 11 Werurwe 2012 mu kinyamakuru cyitwa The National Interest. Tugiye kubagezaho uko yayanditse mu Kinyarwanda.

Ubwo hari ku itariki ya  27 Gicurasi 2009, Urukiko rw’I Dallas  muri leta ya Texas, rwakatiye abantu batanu bagize Holy Land Foundation igifungo kiri hagati y’imyaka cumi n’itanu na mirongo itandatu n’itanu bazira  gutanga inkunga y’ibikoresho k’umutwe w’iterabwoba wa Hamas.

Mu gihe uyu muryango wakusanyaga amafaranga yo gushyigikira iterabwoba, wavuze ko ushaka gushyira mu bikorwa ibisubizo by’imibabaro y’abantu binyuze muri gahunda z’ubutabazi ku mibereho y’abatishoboye, abadafite aho bahungira, n’abimuwe bafite ibibazo by’ibiza biturutse ku bantu.

Bamwe mu bantu benshi bo  mu bahanga bigisha muri za Kaminuza, abaharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’abadipolomate bakaba barashyigikiye iki gikorwa kuko bizeraga uyu muryango wigaragazaga nkaho uharanira amahoro nubwo hari ibimenyetso simusiga byagaragazaga ko ukora ibitandukanye nibyo uvuga.

Amategeko y’Amerika yerekeye gutanga inkunga ku mitwe y’iterabwoba yagenwe mu ngingo yayo ya 18 Kode y’Amerika § 2339B itangaza ko “Umuntu wese utera inkunga cyangwa utanga ubufasha ku mitwe y’iterabwoba cyangwa utekereza kubikora azacibwa amande n’iri tegeko cyangwa agafungwa bitarenze imyaka 20, cyangwa akaba yahabwa ibyo bihano  byombi, mu gihe uwapfuye, uregwa  azafungwa igihe runaka cyangwa se agafungwa ubuzima bwe bwose. ”

Mu gihe urubanza rwa Paul Rusesabagina, umunyamahoteri wamenyekanye cyane muri filime “Hotel Rwanda” yo mu 2004 rukomeje, bamwe mu bamushyigikiye cyane b’Abanyamerika bashobora kujyanwa mu  nkiko.

Filime “Hotel Rwanda”  yasohoye ikenarekanwa muri Hollywood , ibimenyetso byerekana ko imbaraga yakoresheje nyuma yo gukoresha izina nyuma yo kwamamara yishoye mu bikorwa by’iterabwoba. Urebye ibikinwa mu Film ariko nturebe ibyo ashinjwa bwaba ari ubunebwe bw’itangazamakuru.

Bamwe mu banyamakuru bagaragaje ibyo Rusesabagina ashinjwa.  Harimo Joshua Hammer, wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu nyandiko yanditse mu kinyamakuru New York Times Magazine mu ntangiriro z’uku kwezi.

Agaragaza ibikorwa bya Rusesabagina birya mu nda abamushyigikiye. Yaba umujyanama we mu itangazamakuru ariwe Kitty Kurth ndetse n’undi mujyanama we Brian Endless wigisha muri Kaminuza ya Loyola ntawigeze akandagiza ikirenge cye mu Rwanda. Ikibashishikaje ni ukwamamaza ibitekerezo bya Rusesabagina aho bashinja Perezida Kagame kwica Abahutu

Yaba Hotel Rwanda Ruseabagina Foundation nka Holy Land Foundation bose bakoraga ibikorwa batavugaga mu ruhame. Nta hantu nahamwe wabona ko Fondation ya Rusesabagina hari ibikorwa by’ubufasha yigeze ikora mu Rwanda cyangwa se ahandi ku isi. Nkuko tubikesha imibare yatanzwe na ProPublica, yemeza ko Fondation ya Rusesabagina yohereje amafaranga kuva muri Amerika iyoherereje FDLR muri Kongo. Ibi bimenyetso bimaze imyaka isaga icumi bikaba byaratumye abazwa mu Bubiligi, byari bihagije kuba abamufasha muri ibi bikorwa bari bakwiye gukora isuzuma rigaragaza icyo amafaranga batanga akora.

Mu nyandiko yatambutse mu Kinyamakuru Daily Beast, abakobwa barerwa na Paul Rusesabagina akaba ari n’abe mu mategeko Carine na Anaise Kanimba, bashinje ubuyobozi bwa Perezida Biden ko bwananiwe gufunguza Rusesabagina, ariko ntaho bahakana ibyo ashinjwa cyane cyane koherereza FDLR amafaranga cyangwa guhamagarira abantu kurema imitwe y’iterabwoba.

Bagize bati “Turi umuryango wizera kandi wavuye kure, tuzi kandi ikiguzi cya demokarasi”. Nubwo bavuze ibi ntibazi ko domakarasi ari ugukurikiza amategeko kandi bikaba Atari ukwitwaza amerika kugirango ushyigikire imitwe y’iterabwoba. Iri niryo somo abashyigikiye Holy Land Foundation babonye ndetse n’abashyigikiye Rusesabagina bazabona urubanza rwe nirutangira.

Abahohotewe n’iterabwoba mu Rwanda mu myaka mike ishize n’imitwe iterwa inkunga na Rusesabagina ndetse nabo baburanishwa kuko nabo bakeneye ubutabera.

2021-03-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto- Munyantwali Alphonse mu ihererekanyabubasha na Matiku Marcel wayoboroga FERWAFA basuye ibikorwaremezo byayo

Amafoto- Munyantwali Alphonse mu ihererekanyabubasha na Matiku Marcel wayoboroga FERWAFA basuye ibikorwaremezo byayo

Ubwanditsi 27 Jun 2023
N’ubwo nta bafana bemewe, Rayon Sports yinjije asaga miliyoni esheshatu kuri sitade.

N’ubwo nta bafana bemewe, Rayon Sports yinjije asaga miliyoni esheshatu kuri sitade.

Ubwanditsi 21 May 2021
Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala

Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR

Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR

Ubwanditsi 31 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya
IMIKINO

Croatia yageze muri ¼ isezereye Denmark kuri penaliti isangayo u Burusiya

Ubwanditsi 02 Jul 2018
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 9 )

Ubwanditsi 25 Mar 2016
Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi
Mu Rwanda

Seyoboka yashinjwe ko amafoto ye yigaragambya muri Canada agaragaza ko yari agifite imigambi mibi

Ubwanditsi 09 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru