Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe w’iterabwoba wa RNC yanyereje miliyoni imwe n’igice y’amadolari y’Amerika,ni amafaranga yari yatanzwe n’abanyamuryango ba RNC baturutse muri Afurika yepfo no mu bindi bihugu, ni amafaranga yari agamije kugura kontineri yuzuye intwaro zo gutera u Rwanda. Amafaranga yose yakusanyijwe yahawe Kayumba wagombaga kugura intwaro mu gihugu atamenyesheje abanyamuryango ba RNC kubera ubwumvikane buke
Abanyamuryango bamwizeye nk’uwahoze ari Jenerali w’igisirikare wari ufite ubuhanga ku bwoko bw’intwaro zishobora kugurwa zifite ubushobozi bwo hejuru ngo zishobora gushwanyaguza ingabo z’u Rwanda mu kanya nk’ako guhumbya. Ibyo akaba yarabikoze ashyushya abanyamuryango ba RNC kugira ngo batange umusanzu batizigamye batange menshi yirire, Nyamwasa akaba yari yasezeranyije ibyihebe bigenzi bye ko byanze bikunze nta matora azaba mu Rwanda. Hari mu 2017, igihe u Rwanda rwari rugiye gukora amatora ya Perezida wa Repubulika.
Kayumba Nyamwasa ntiyahwemye gukora inama zitandukanye, Ubutumwa bwe atahwemaga gutanga, bwari bugufi kandi bufite ubusobanuro bwiyahuzi buti “Bagenzi, muzi impamvu turi hano. Intego yacu ni ugusubira mu gihugu cyacu dukoresheje intwaro. Kagame ntashobora gukurwa k’ubutegetsi hakoreshejwe ubundi buryo ubwo aribwo bwose. (Intwaro) Uru ni rwo rurimi rwonyine ashobora kumva”. Iki nicyo gihe gikwiye buri wese muri twe agomba gutanga umusanzu kugirango dushobore kugura intwaro zigezweho kugirango duhirike ubutegetsi bwa Kagame. Icyo nakwizeza ni uko amatora ya Perezida ateganyijwe mu Rwanda atazabaho kuko tuzaba twigaruriye igihugu cyose. ”
Nyuma y’ijambo nk’iryo ribisha, ryakomewe amashyi. Indirimbo z’intsinzi za Morale zararirimbwe umukungugu utumuka mu kirere. Abacuruzi barushanijwe gutanga imisanzu hatangwa amafaranga menshi. Kayumba yari yabaye Umusitari (icyamamare) kuko abanyamuryango bose bifuzaga amahirwe yo kwifotozanya n’uzaba Perezida w’u Rwanda. Bitewe n’ibyishimo, amwe mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga maze abantu bibaza niba Afurika y’Epfo yemereye RNC gukora ibikorwa bya politikibigamije guhungabanya Umutekano w’u Rwanda k’Umugaragaro.
Igikorwa cyo gukusanya inkunga cyinjije amadolari arenga miliyoni imwe n’igice!!!!!! Ni iki cyakurikiyeho rero???? Nta nama z’indi zigeze zimenyeshwa abanyamuryango batanze amafaranga,nta ntwaro n’imwe habe n’umushyo wo kubaga ihene waguzwe, ndetse nta n’icumu iri rya gakondo ryaguzwe, ashwi daaa. Amatora yo mu Rwanda yagenze neza cyane %nta wahungabanye, maze Perezida Kagame yongera gutorwa nta kibazo na kimwe cyabaye, Maze agafaranga kose kakusanyijwe Kayumba agakenyereraho habe ngo arabaha n’urumiya.
Abanyamuryango ba RNC bararakaye maze babura Kayumba Nyamwasa wahise yihisha maze terefone ayirya urwara arayizimya. Ubrakari mu banyamuryango bwabaye uruhuri aho bamenyeye ko amafaranga yose ataguzwe kontineri ,habe n’ikibiriti, Ahubwo Kayumba yakoresheje miliyoni 1.5 z’amadorali yigurira amakamyo manini ya gaheza umunani ya Actros Mercedez Benz maze akomeza kwikorera ubucuruzi bwo gutwara ibintu uruhuri, yikomanga mu gatuza ati ”Ikizaba nzanywa umuti”. ahita atangira gukorera mu bihugu byo muri Afrika y’epfo, cyane cyane hagati ya Afurika y’Epfo, Angola na Mozambike.
Ku wa gatanu, Callixte Nsabimana uzwi ku izina rya Sankara wari umunyamuryango wa RNC mu 2017 akaba n’umwe muri 21 bagize undi mutwe w’iterabwoba ari wo The National Liberation Front (FLN) bari mu rubanza rw’iterabwoba mu Rwanda yabwiye urukiko ku wa gatanu, ko Kayumba yabatengushye nyuma yo kunyereza miliyoni 1.5 niyo mpamvu abantu benshi barimo we n’abacuruzi bafite amafaranga bamutereranye bashinga imitwe yabo ya politiki.
Mwamenya ko abacuruzi Kayumba yishingikirizaho ahanini ari abatinya gusubira mu Rwanda kubera uruhare bagize mu bikorwa bya Jenoside yakorewe abatutsi kandi umururumba wa Kayumba wo gukunda amafaranga ni wo wamujyanye utuma aba inshuti y’akadasohoka y’abajenosideri batinya kugaruka kubera amahano basize bakoreye igihugu, Ijambo Umugome ntabwo ryumvikana neza nk’ijambo rya Kinyarwanda risobanura imico ya Kayumba,Ijambo ryiza ni “Ikigwari”!
Nkuko Abongereza babivuga, old habits die hard (Ingeso ntikizwa na Reka cyangwa Se ngo “Ingeso ikira nyirayo yapfuye”). Abantu bazi Kayumba Nyamwasa bibuka neza uburyo mu 1994 nyuma y’intambara yo kubohora igihugu, igihe ingabo za APR n’abakozi bakoraga amanywa n’ijoro kugirango barebe ko iguhugu cyasubira ibuzima, Kayumba yari ahugiye mu gusahura amapine y’imodoka, frigo n’ibindi yapakiraga ku makamyo akabijyana kubigurisha muri Uganda. Hariho abacuruzi nka Celestin boroherezaga ibikorwa bye byo gusahura hafi mu mugi wa Kigali. Amapine yapakiriwe mu gace ka Magerwa i Gikondo ni akangari.
Kayumba yifashishije imisanzu y’abanyamuryango ba RNC aremera bamutakariza icyizere ariko afite intego ye. yimuye icyicaro gikuru cy’ibikorwa bye ndetse no gushaka abamukorera akazi muri Uganda, Ubu mwishywa we Kayumba Rugema ashinzwe kwakira imisanzu yose y’abanyamuryango ba RNC maze akamwoherereza asigaye nawe agakomba imbehe. Kayumba Rugema umukozi wa CMI ya Kandiho Abel na we ashinzwe gutoteza abacuruzi bo mu Rwanda bakorera muri Uganda bajyanwa muri gereza zitemewe maze bagakorerwa iyicarubozo babita abatasi b’u Rwanda kandi barengana nyuma abadapfuye bakajugunywa ku mipaka ibahuza n’u Rwanda.
Twigeze kubaha amakuru k’uburyo imiryango ibiri izwi ku izina rya Self-worth Development Initiative (SWDI) hamwe n’Abahinzi-borozi bakoreshwa mu gukusanya imisanzu y’abanyamuryango ba RNC mu turere dutandukanye twa Uganda. Umuterankunga wa Kayumba wa mbere ubu ni Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, basezeranye guha RNC intwaro nyuma yo gutsinda amatora, kandi abanyamuryango ba RNC bishimiye intsinzi ye bategereje ko Museveni asohoza amasezerano ye maze bagahungabanya umutekano w’u Rwanda
Kayumba usanzwe akorana na bene wabo ba hafi yahinduye RNC mo ibintu bibiri. Icya mbere nuko yahinduye RNC inka ye bwite imukamira wenyine imufasha gutera inkunga ingoma ye y’ubucuruzi. Icya kabiri, yakoresheje RNC kugirango ashukishe abasore b’inzirakarengane kwinjizwa mu barwanyi, barangije bapfira nabi mu mashyamba ya RDC abandi bazanwa imbere y’inkiko.
Abagize amahirwe bagafatwa n’ingabo za Kongo bashyikirizwa u Rwanda aho abatari bake muri bo bakurikiranyweho icyaha cyo kuba bari mu mutwe w’iterabwoba washinzwe ugamije guhirika leta y’u Rwanda utaretse guhungabanya umutekano w’abaturage. Kugirango ube umunyamuryango wa RNC, umuntu agomba kuba yiteguye gutanga amafaranga kugirango atungishe Kayumba kandi amugumane muri zone yoroheje muri Afrika yepfo, cyangwa kumena amaraso ye mu mashyamba ya RDC nta mpamvu ifatika. umugani ukwiriye Kayumba ni umwe, “ngo agapfa Kaburiwe”.