Abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze y’igihugu, bahamagawe ngo bitegure imikino ibiri isoza amatsinda yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroon muri 2022, batangiye kugera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.
Kuva tariki ya 07 Werurwe 2021, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru iri mu mwiherero utegura imikino isoza amatsinda yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroon muri 2022, u Rwanda rukaba rutegura imikino ibiri ruzakina na Mozambique na Cameroon
Nyuma y’imyitozo imaze iminsi ikorwa n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo abakinnyi babimburiye abandi kugera mu mwiherero w’Amavubi aho bahita banakomezanya imyitozo na bagenzi babo uhereye kuri uyu wa kabiri.
Ku isonga, k’umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 15/03/2021 nibwo kapiteni w’ikipe y’iguhugu Amavubi, Haruna Niyonzima ukinira ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania yageze i Nyamata akurikirwa na myugariro Amavubi Salomo Nirisarike ukinira Urartu FC yo mu gihugu cy’Armenia.
Uko gahunda yose iteye:
▪️ Rubanguka Steven, umunyarwanda ukina hagati mu kibuga muri AE Karaiskakis FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bugeleki we azagera mu Rwanda kuwa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021, saa mbili na 15′ z’amanywa
▪️ Mukunzi Yannick ukina hagati mu kibuga muri IF Sandvikens yo mu cyiciro cya gatatu muri Sweden azagera mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, saa mbili n’iminota itanu zo ku manywa
▪️ Kagere Meddie, Rutahizamu wa Simba SC yo muri Tanzania azagera mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba
▪️ Mvuyekure Emery ukina nk’umunyezamu wa Tusker yo muri Kenya nawe azagera mu Rwanda ku cyumweru tariki ya 21 Werurwe 2021, saa tanu na 50′ zo ku manywa.
▪️ Rwatubyaye Abdoul na Muhire Kevin bo igihe bazazira ntikiramenyekana.
U Rwanda na Mozambique bazakina kuwa gatatu w’icyumweru gitaha tariki ya 24 Werurwe 2021, ni umukino uzayoborwa na Issa Sy uzasifura hagati mu Djibril Camara na El Hadji Malick bombi b’abanya-Senegal bazaba bari ku mpande, Diouf Adalbert azaba ari umusifuzi wa kane, umunya – Ethiopia Salomon Gebresilasie Adebe azaba ari komiseri w’umukino mu gihe Umurundi Nyamusore azaba ashinzwe kureba ibijyanye na Covid-19.