Uyu mukinnyi Uhiriwe Byiza Rénus wakinaga mu ikipe ya Benediction Ignite kuva mu myaka ine ishize, ari ku rutonde rw’abakinnyi bazakinira Ikipe ya Qhubeka Continental Feeder Team y’abari munsi y’imyaka 23, iyi kipe ni iyahoze yitwa MTN Qhubeka.
Byiza Renus wagiye agira ibihe byiza mu myakja ishize yerekeje mu gihugu cy’Ubutaliyani kuri uyu wa gatatu akaba agiye gukina muri iyi kipe ya Qhubeka mu gihe cy’amasezerano y’umwaka umwe yayisinyiye, ni ukuvuga aya masezerano yasinye azasozwa mu mwaka utaha wa 2022.
Muri iyi kipe Byiza yerekejemo ibarizwa mu gihugu cy’Ubutaliyani dore ko ihageze yarai isanzwe ibarizwa mu gihugu cy’Afurika y’Epfo dore ko yahavuye mu mwaka wa 2019, ikipe ya Qhubeka ubusanzwe igizwe n’abakinnyi batarengeje imyaka 23 ndetse kandi ikaba ibarwa nk’iya kabiri kuri NTT Pro Cycling iba mu Cyiciro cya mbere cy’amakipe 18 akomeye kurusha andi ku isi azwi nka ‘World Tour Teams’.
Kuba muri Qhubeka U-23 kwa Uhiriwe Byiza Rénus biramuha amahirwe yo kuzazamurwa mu ikipe nkuru ya NTT Pro Cycling, isanzwe ikina amarushanwa akomeye ku isi nka ‘Tour de France, La Vuelta Espãna na Giro D’ Italia’ itaritabirwa n’umunyarwanda na rimwe.
Uhiriwe Byiza Renus ukomoka mu karere ka Musanze, Ni umusore w’imyaka 20, mu mukino wo gusiganwa ku magare azwiho kuvuduka ahasoza (Sprint) ndetse no kugira imbaraga zo kugenda urugendo rurerure wenyine, mu bigwi ndetse n’ibihe byiza yagize mu mukino wo gusiganwa ku magare, uyu musore yegukanye Rwanda Cycling Cup y’umwaka wa 2019.