Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ,Byiringiro Lague niwe wayaboneye igitego kimwe cyagaragaye mu mukino u Rwanda rwatsinzemo igitego kimwe ikipe ya Mozambique, ni umukino wakinwe mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroon mu mwaka utaha wa 2022.
Ni igitego cyabonetse ku munota wa 69 w’umukino habayeho guhererekanya kw’abakinnyi barimo Kagere Medie ndetse na Imanishimwe Emmanuel wahereje Lague umupira atera ishoti rikomeye ryerekeraga mu izamu rya Mozambique umunyezamu agerageza kuwukuramo biba iby’ubusa.
Muri uyu mukino rutahizamu w’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC, Byiringiro Lague yari yinjiyemo asimbuye myugariro ndetse akaba na kapiteni we muri APR FC Manzi Thierry wakinnye igice cya mbere cy’umukino.
Gutsinda uyu mukino ku ikipe y’igihugu AMAVUBI bigizwemo uruhare na Byiringiro Lague bitumye u Rwanda rurara ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya gatandatu, rukaba ruza inyuma ya Cameroon yo ifite amanota 10 naho Mozambique na Cape Vert zikaza inyuma y’u Rwanda n’amanota 4 kuri buri kipe.
Si ubwambere Byiringiro Lague yitwara neza mu ikipe y’igihugu Amavubi kuko ubwo u Rwanda ruheruka muri CHAN2021 yabereye muri Cameroon mu ntangiriro z’uyu mwaka nabwo yitwaye neza.
Amavubi arasabwa gutsinda umukino ruzahuramo na Cameroun mu mukino wa nyuma wo mu itsinda uzaba tariki ya 30 Werurwe 2021 uzabera i Yaounde, rugahita rukatisha itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun