• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro

Faustin Twagiramungu yibutse ibitereko yasheshe, yamanitse amaboko yemera ko yitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro

Ubwanditsi 09 Apr 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu mwaka wa 2019, Faustin Twagiramungu umukuru w’ishyaka Rwanda Dream Initiative (RDI-Rwanda Rwiza) rikaba kandi rigize urugaga MRCD n’ingabo zabo FLN, yumvikanye ahamagarira urubyiruko gusanga inyeshyamba za FLN ku bwinshi. Ibi koko byarabaye bashuka bamwe mu rubyiruko ruri mu bihugu hirya no hino nka Kongo, Malawi, Zambiya, Uganda n’ahandi bababeshya ko bababoneye akazi muri Kongo. Twagiramungu kandi ni umuvugizi w’ihuriro MRCD/FLN.

https://rushyashya.net/wp-content/uploads/2021/04/VID-20210409-WA0017.mp4

 

Izo ngabo za FLN zagabye ibitero bitandukanye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda bihitana inzirakarengane zisaga icyenda abandi benshi barakomereka. FLN kandi yangije byinshi nk’imodoka yatwitse, imyaka yangije, iyo basahuye, ndetse batwara bunyago abantu bamwe na bamwe.

Umuvugizi wa FLN w’icyo gihe Callixte Nsabimana ndetse n’uwamusimbuye Herman Nsengimana bumvikanye kenshi bigamba ibi bitero bombi kimwe n’umukuru wa MRCD Paul Rusesabagina, bose bakaba bari mu butabera bw’u Rwanda. Abantu benshi bakaba bibaza niba umusaza Twagiramungu yahiye ubwoba nyuma yo kubona ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwabo bityo akava mu ishyaka nkuko Rusesabagina yikuye mu rubanza.

Hari ku ya 6 Mata 2021, ubwo Twagiramungu yatumizaga itangazamakuru ariko ikitabirwa na BBC Gahuzamiryango akabamenyesha ko yahinduye umuvuno atacyitabiriye ibikorwa by’intambara

Abajijwe aho ibikorwa by’intambara bigeze, Faustin Twagiramungu yagize ati “Twahinduye umuvuno kuko twasanze ibyo dutangiye noneho ari byo bizatuma Abanyarwanda batsinda kandi bakabana mu mahoro… Abashaka kurwana bumva bazakoresha ibikoresho byo kwica rubanda, abo ntabwo ari abanjye.”

Ibi ariko Twagiramungu abivuze mu gihe nawe ariku isonga ry’umwiryane uri hagati ya MRCD/FLN nyuma yaho umuyobozi wayo wa Gisirikari Gen Wilson Irategeka yiciwe mu mashyamba ya Kongo n’ingabo za FARDC ndetse n’umukuru w’ishami rya Politiki rya MRCD/FLN nawe akisanga I Kigali.

Twagiramungu nkuko amenyereye gusenya ihuriro ry’amashyaka yose yisanzemo (muribuka uko yavuye muri CPC yarimo na FDLR), amakuru agera kuri Rushyashya agaragazako yagize ubwoba bukomeye nyuma yo kumenya ko inzego z’Ububiligi arizo zatanze ibimenyetso bishinja Rusesabagina kandi na Twagiramungu ubwe akaba yarasatswe.

Ikindi cyateye Twagiramungu kuvuga aya magambo, ni uko nkuko akunda kuyobora atishimiye umwanya w’umuvugizi bityo nawe agashaka gushinga ingabo ze zitwa “INTIMIRWA” ndetse akaba yari yabashije kumvisha “Col” Anastase Hategekimana na “Col” Alex Rusanganwa kuva muri FLN bakajya mu mutwe we w’Intimirwa.

Twagiramungu yitwaje umwiryane uri mu bayobozi bakuru ba FLN, bitewe n’amafaranga agera ku madorali ibihumbi 150, batumvikanye uburyo bayagabana, maze abo basirikari tuvuze bakivumbura kuri “Brig Gen” Antoine Hakizimana alias Jeva.

Nubwo Twagiramungu akina iyi mikino ariko, akavuga ko yavuye mu mitwe y’iterabwoba, agomba kubazwa ibyakozwe n’umutwe wa FLN yari abereye umwe mu bayobozi bakuru igihe bagabaga ibitero mu Rwanda.

2021-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Nyuma y’urugomo muri Zambia, Abanyarwanda bahungiye kuri ambasade

Ubwanditsi 20 Apr 2016
Kinshasa : Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya utavuga rumwe n’ubutegetsi

Kinshasa : Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya utavuga rumwe n’ubutegetsi

Ubwanditsi 08 Apr 2017
U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

Ubwanditsi 28 Aug 2018
Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo asobanure ibiteganywa muri gahunda zo kuboneza urubyaro

Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo asobanure ibiteganywa muri gahunda zo kuboneza urubyaro

Ubwanditsi 25 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAN 2019: Cameroun yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe, Ghana iratungurwa
IMIKINO

CAN 2019: Cameroun yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe, Ghana iratungurwa

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Inyungu ya BK Group PLC yageze kuri miliyari 23 Frw mu 2017
UBUKUNGU

Inyungu ya BK Group PLC yageze kuri miliyari 23 Frw mu 2017

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal
POLITIKI

Perezida Kagame yageze i Dakar muri Senegal

Ubwanditsi 02 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru