• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»AS Kigali yatsinze Gorilla FC naho Bugesera FC inganya na Police FC mu kino ya gicuti yatangiye gukinwa hitegurwa isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda .

AS Kigali yatsinze Gorilla FC naho Bugesera FC inganya na Police FC mu kino ya gicuti yatangiye gukinwa hitegurwa isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda .

Editorial 19 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu mpera z’iki cyumweru dushoje mu Rwanda hatangiye imikino ya gishuti hagati y’amakipe yo mu kiciro cya mbere hitegurwa isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2020-2021, ku ikubitiro ikipe ya AS Kigali ikaba yarakinnye na Gorilla FC naho kuri iki cyumweru Police FC yakinaga na Bugesera FC.

Ku wa gatandatu tariki ya 17 Mata 2021 kuri sitade ya Mumena habereye umukino wahuje ikipe ya AS kigali yakinaga na Gorilla FC, ni umukino warangiye ikipe y’abanyamujyi itsinze ibitego bitatu kuri bibiri.

Muri uyu mukino ikipe ya AS Kigali niyo yatangiye neza ubwo hari ku munota wa 14 w’umukino rutahizamu wayo Hussein Shaban Tchabalala yafunguye amazamu y’ikipe ya Gorilla FC, gusa ntabwo byatinze kuko Nizeyimana Jean Claude bakunda kwita Rutsiro yaboneye ikipe ye ya Gorilla FC igitego cyo kwishyura, mu gihe Aruwa San Mande yatsindiye iyi kipe igitego cya kabiri, maze bajya kuruhuka Gorilla FC iyoboye n’ibitego bibiri kuri kimwe.

Bavuye kuruhuka mu gice cya kabiri, ikipe ya AS Kigali niyo yihariye iki gice kuko rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yinjiye mu kibuga asimbuye ahita afasha iyi kipe gutahana insinzi kuko muri uyu mukino yatsinze ibitego bibiri wenyine, kimwe yagitsinze ku munota wa 67 yongera kubona izamu ku munota wa 75.

Usibye uyu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, bucyeye bwaho ku cyumweru i Bugesera habereye undi mukino wahuje ikipe ya Bugesera FC yakinaga na Police FC, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe. Ku ruhande rwa Bugesera FC yatsindiwe na Niyongira Dany mu gihe ku ruhande rwa Police FC yo yatsindiwe na rutahizamu Sibomana Patrick Papy, gusa muri uyu mukino Mico Justin yahushije penaliti.

Muri iki cyumweru kandi hateganyijwe indi mikino itandukanye ya gicuti harimo umukino uzahuza ikipe ya Marines FC izakira ikipe ya AS Kigali bagakinira i Musanze kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mata 2021, mu yindi mikino ikipe ya Gasogi United irateganya gukina na APR FC ndetse n’andi makipe atandukanye.

Kugeza ubu amakipe arimo kwitegura gusubukurwa kwa shampiyona aho amakipe 16 yagabanyijwe mu matsinda ane agomba guhatana ngo haboneke ikipe izatwara igikombe cya shampiyona ya 2020-2021 ndetse hanashakishwa amakipe azahagarira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.

Dore uko amatsinda apanze:

Itsinda rya Mbere: APR FC, BUGESERA FC, AS MUHANGA na GOLLIRA FC.
Itsinda rya Kabiri: RAYON SPORTS FC, KIYOVU SPORT, GASOGI UNITED na RUTSIRO FC
Itsinda rya Gatatu: POLICE FC, AS KIGALI FC, MUSANZE FC na ETINCELES FC.
Itsinda rya Kane: MUKURA VS, SUNRISE FC, MARINES FC na ESPOIR FC

2021-04-19
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

Editorial 10 Apr 2017
Umunyamakuru Muramira Regis wari umaze iminsi mu maboko ya Polisi, yarekuwe

Umunyamakuru Muramira Regis wari umaze iminsi mu maboko ya Polisi, yarekuwe

Editorial 29 Mar 2018
Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Volleyball : Amatora ya FRVB asize Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa

Editorial 11 Feb 2017
Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Editorial 23 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura ndetse anagira n’icyo avuga ku kuza i Kigali
SHOWBIZ

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura ndetse anagira n’icyo avuga ku kuza i Kigali

Editorial 15 Jun 2017
Bujumbura  abafaransa bakomeje guhigwa bukware
Mu Mahanga

Bujumbura abafaransa bakomeje guhigwa bukware

Editorial 25 Jun 2018
Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa
IKORANABUHANGA

Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Editorial 05 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru