• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kaminuza ya Cambrigde yatsimbaraye ku cyemezo cyo guha urubuga Judi Rever, kabuhariwe mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara uyu munyakadadakazi ashobora kwicuza icyatumye yishyira ku karubanda

Kaminuza ya Cambrigde yatsimbaraye ku cyemezo cyo guha urubuga Judi Rever, kabuhariwe mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara uyu munyakadadakazi ashobora kwicuza icyatumye yishyira ku karubanda

Ubwanditsi 21 Apr 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Bikimara kumenyekana ko Kaminuza ya Cambridge yo mu Bwongereza yakira Judi Rever kuri uyu wa gatatu tariki 21Mata 2020, Umuryango “Ibuka” uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abandi bantu bakabakaba 200 barimo abarimu muri za kaminuza, abashakashatsi n’ abanyamakuru bakomeye ku isi, bahise bandikira ubuyobozi bw’iyi Kaminuza, basaba guhagarika icyemezo kigayitse cyo guha urubuga umuntu upfobya Jenoside, kuko binyuranye n’amahame ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Ibi Kaminuza ya Cambridge yabyimye amatwi, ngo kuko “ikomeye ku ihame ry’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo”.
Amakuru dukesha”Versity”, ikinyamakuru kigenga, kimaze imyaka 74 cyandikwa n’abanyeshuri ndetse n’abarimu ba Kaminuza ya Cambridge, aravuga ko iyi nkuru yo kwakira Judi Rever yatangaje kandi ikababaza benshi muri bo, ngo kuko amagambo ya Judi Rever adakwiriye kuvugirwa muri kaminuza yiyubashye nka Cambridge.

Ku rundi ruhade ariko ayo makuru ya “Versity” arasesengura uburyo Judi Rever ashobora kuba yitaye mu mutego, kuko ngo impuguke, abashakashatsi n’abandi bantu bazi neza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bashobora kuza kumusebereza mu ruhame, bamwereka ko ibyo agenda akwiza bihabanye cyane n’ukuri. Ikindi ngo Judi Rever yibeshye ku gihe cyo kuvugira amahomvu ye, kuko agiye guhabwa ijambo muri Kaminuza ya Cambridge nyuma ya raporo ebyiri zikomeye cyane, zigaragaza uruhare rw’uBufatansa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abashakashatsi berekanye ko icyo gihugu cyashyigikiye Leta ya Yuvenari Habyarimana muri iyo Jenoside.

Ibi byegeranyo kandi bishimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe na FPR-Inkotanyi, mu gihe i Judi Rever we yihanukira agahamya ko FPR-Inkotanyi ariyo yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Uku guhuzagurika no kunyuranya n’abakoze ubushakashatsi bwimbitse kandi bwizewe, ngo bishobora kutagwa neza Judi Rever

Ikinyamakuru “Versity”cyo muri Kaminuza ya Cambridge gikomeza cyerekana amakosa akomeye ari mu cyo Judi Rever yise”ubushakashatsi”, ashingiye ku buhamya bw’abantu batazwi cyangwa batanabayeho, ibp yabwiwe abahamwe n’icyaha cya jenoside bagerageza kwigira abere, n’ibindi binyuranye n’ibyemejwe bidasubirwaho ku rwego mpuzamahanga.

Izi nenge zose rero nk’uko “Versity” isoza ibivuga, ngo zishobora kubera Judi Rever nka cya gihu cyikururiye amakara, ngo kuko ashobora kuza gukanja amanwa n’ahatwa ibibazo n’abazi neza ukuri. Mu bandi baza gufata ijambo harimo Filipp Reyntjens, Umubiligi nawe wiyemeje kugoreka amateka y’uRwanda, dore ko yari inkoramutima ndetse n’umucurabwenge w’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside.

Iri tsinda ry’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ryakomeje kwamaganwa ntiryashirwa, ariko ibiza kuba ku barigize bishobora gutuma abarigize bicuza kuba bihaye rubanda muri Kaminuza ya Cambridge. Amakinamico yabo ashobora kurushaho kubatesha , nubwo ako bafite n’ubundi gaciriritse.

2021-04-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha

Minisitiri Kaboneka arahamagarira urubyiruko kwiminjiramo agafu mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 17 Sep 2016
Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Bimwe mu bimenyetso byerekana ko Isi igiye kwinjira mu ntambara izahitana imbaga

Ubwanditsi 04 Feb 2017
AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

Ubwanditsi 29 May 2025
Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri

Ubwanditsi 29 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubanza rwabishe Col Karegeya  ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo
ITOHOZA

Urubanza rwabishe Col Karegeya ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Ntibizorohera Mfumukeko kuyobora EAC kubera Perezida Nkurunziza
Mu Rwanda

Ntibizorohera Mfumukeko kuyobora EAC kubera Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 24 Aug 2016
Menya Amateka ya Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 61
INKURU NYAMUKURU

Menya Amateka ya Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 61

Ubwanditsi 23 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru