• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu mikino ya gicuti itegura isubukurwa rya shampiyona Gasogi United yatsinze Gorilla FC, Marines FC inganya na AS Kigali.

Mu mikino ya gicuti itegura isubukurwa rya shampiyona Gasogi United yatsinze Gorilla FC, Marines FC inganya na AS Kigali.

Editorial 21 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri hakomeje imikino ya gicuti hagati y’amakipe yo mu kiciro cya mbere hitegurwa isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2020-2021, kuri Sitade ya Bugesera Gasogi United yatsinze ikipe ya Gorilla FC ndetse ikipe ya Marines inganya na AS Kigali kuri sitade Umuganda y’i Rubavu.

Ku mukino wa Gasogi United yakinaga umukino wayo wa mbere wa gicuti mu kwitegura iyi shampiyona izakinwa ku itariki ya 1 Gicurasi 2021, muri uyu mukino ikipe ya Gasogi United yari yakiriye uyu mukino yatsindiwe na Tuyisenge Hakim Dieme mu minota y’igice cya kabiri.

Ikipe ya Gorilla FC itozwa na Ruremesha Emmanuel yo yatsinzwe uyu mukino wa gicuti ubaye uwa kabiri itsinzwe kuko mu mpera z’icyumweru gishize iyi kipe yari yatsinzwe n’ikipe y’abanyamujyi ya AS Kigali, muri uwo mukino wari wabaye ku wa gatandatu warangiye AS Kigali itsinze Gorilla FC Ibitego bitatu kuri bibiri.

Ku rundi ruhande i Rubavu ikipe ya Marines FC yo yari yakiriye ikipe ya AS Kigali, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe, muri uyu mukino ikipe ya AS Kigali yatsindiwe na myugariro wayo Ishimwe Christian wahuraga n’ikipe yahoze akinira.

Ku ruhande rwa Marines FC ikipe y’ingabo z’igihugu zirwanira mu mazi yo mu karere ka Rubavu yatsindiwe na rutahizamu wayo Mugenzi Bienvenu.

Mu yindi mikino ya gicuti iteganyijwe muri iki cyumweru, harimo umukino ukinwa kuri uyu wa gatatu ugahuza ikipe ya Bugesera FC yakira ikipe ya Rayon Sports kuri sitade ya Bugesera, kuri uyu wa kane ikipe ya Kiyovu Sports izakirira ku Mumena ikipe ya Police FC mu gihe ku wa gatandatu Gasogi United yo izakira ikipe ya AS Kigali bakinire mu mujyi wa Nyamata.

2021-04-21
Editorial

IZINDI NKURU

’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage

’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage

Editorial 04 May 2017
Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Editorial 25 Jan 2018
Imyambarire y’umuhanzi Shebaah yateje ururondogoro i Kigali

Imyambarire y’umuhanzi Shebaah yateje ururondogoro i Kigali

Editorial 24 Sep 2017
Kiyovu SC yasezereye Rwamagana FC mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itsinda Police FC mu mukino ubanza wa 1/4

Kiyovu SC yasezereye Rwamagana FC mu gikombe cy’Amahoro, Rayon Sports itsinda Police FC mu mukino ubanza wa 1/4

Editorial 27 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tour du Rwanda 2020: Umunya-Ethiopia yegukanye agace ka kabiri
IMIKINO

Tour du Rwanda 2020: Umunya-Ethiopia yegukanye agace ka kabiri

Editorial 24 Feb 2020
Kimwe mu bihatse ubucuti bwa Perezida Museveni na Bebe Cool cyagaragaye
POLITIKI

Kimwe mu bihatse ubucuti bwa Perezida Museveni na Bebe Cool cyagaragaye

Editorial 21 Oct 2018
Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya ‘RGL Security Company’
Amakuru

Rayon Sports yasinyanye amasezerano n’umufatanyabikorwa mushya ‘RGL Security Company’

Editorial 07 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru