Guhera kuri iki Cyumweru tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Gicurasi 2021, mu Rwanda hatangiye isiganwa rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda” ririmo kuba ku nshuro yaryo ya 13 kuva ribaye mpuzamahanga, agace ka mbere kavaga i Kigalie kerekeza mu karere ka Rwamagana ku ntera y’ibilometero 115 na metero 600, aka gace kakaba kegukanywe n’umunya Columbia Sanchez Vergara Brayan Stiven.
Aka gace kahagurukiye kuri Kigali Arena ahagana mu masaha y’i saa yine nibwo abakinnyi baturutse mu makipe 15 yitabiriye iri siganwa bahagurutse, mu nzira bagenda bakaba bakomeje kugendana nk’igikundi cyagendaga cyigabanyamo ibice bitandukanye, gusa muri iyi nzira ikaba yihariwe cyane n’ikipe ya Medellin ihagarariye igihugu cya Columbia.
Abasiganwa bageze mu mujyi wa Rwamagana bakaba bagombaga kuzenguruka uyu mujyi incuro 10 zigongera ku ntera ya Kigali – Rwamagana, aba bakomeje n’ubundi kugendera mu gikundi kugeza ubwo bageze aho basoreza umugabo ukinira ikipe ya Medellin Sanchez Vergara Brayan Stiven ariwe wegukanye aka gace ka mbere n’ubwo abakinnyi 44 bakoresheje ibihe bingana.
Sanchez Vergara akaba yakoresheje igihe kingana n’amasaha abiri, iminota mirongo itatu n’itatu n’amasegonda mirongo ine n’itatu (2h33’43”), yakurikiwe kandi na Alex Hoehn ukinira ikipe ya Wildlife Generation Pro Cycling yo muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika, ni mu gihe umwanya wa gatatu wo wegukanywe nanone n’umunya Columbia nawe ukinira ikipe ya Medellin Weimar Alfonso Roldán.
Ku bakinnyi b’abanyarwanda baje hafi, Hakizimana Seth ukinira ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy, uyu akaba yje ku mwanya wa 13, Uhiriwe Byiza Renus ukinira Benediction Club yaje ku mwanya wa cumi na kane naho Byukusenge Patrick nawe bakinana muri Benediction yashoje ku mwanya wa mirongo itatu na gatatu.
Abakinnyi b’abanyarwanda barimo Mugisha Samuel, Nsengimana Jean Bosco batwaye Tour du Rwanda mu myaka ishize nabo bakaba bahagereye rimwe n’igikundi cyari kiyobowe na Sanchez Vergara.
Nyuma yo gusoreza i Rwamagana, abasiganwa bagomba kurara mu mujyi wa Kigali aho bitegura ko kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021 bagomba guhagurukira ku nyubako ya MIC mu mujyi berekeza i Huye mu nta r’amajyepfo, abasiganwa bakaba bazakora urugendo rungana na Kilometero 120 na metero 500.