Umuhanzi Kavugwa Ismael uzwi nka Zilha abinyujije mu ndirimbo nshya yise “Visit Rwanda” arakangurira abatuye isi gusura igihugu cy’imisozi igihumbi kuko ari kimwe mu bihugu bifite ahantu nyaburanga ho gusura.
Mu kiganiro na RUSHYASHYA NEWS, uyu muhanzi yatubwiye ko icyamuteye guhanga iyi ndirimbo yahaye izina rya “Visit Rwanda” bisobanuye ngo “Sura u Rwanda” ngo byari bitewe nuko abona n’igihugu muri rusange cyashyize imbaraga muri iyo gahunda.
Yagize ati “Iyi ndirimbo iragaruka cyane mu gakungurira abanyamahanga n’abanyarwanda muri rusange gusura no gutembera u Rwanda.”
“Nayihimbye ngendeye kuri gahunda ya Visit Rwanda, bitewe nuko nabonaga igihugu kiri gushyira imbaraga muri gahunda ya Visit Rwanda, nahisemo gukora iyi ndirimbo ngo irusheho kubwira abanyarwanda n’abanyamahanga gusura no gutembera u Rwanda.”
Uyu muhanzi usanzwe akora umuziki mu njyana ya rap na hip hop yageneye abanyarwanda by’umwihariko, yagize ati “ubutumwa naha abanyarwanda nuko bakunda gutembera igihugu cyabo, bagisure kuko hari henshi heza cyane batarabona kandi bakwiye kumenya hano iwacu.”
Zilha aherutse gushyira hanze umuzingo we wambere yise “Inkotanyi cyane”, yariho indirimbo nka ibihe, Kuki, Twubahwe, Isuku, Ndashaka n’uyu, Tuzikuze, Inkotanyi cyane ndetse na Kagame Money.
Umva hano indirimbo “Visit Rwanda ya Zilha”: