Mu ruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, kuri uyu wa kane tariki 27 Gicurasi 2021, yavugiye ijambo ritazibagirana ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi.
Ubwo yari amaze kunamira inzirakarengane zisaga 250.000 ziruhukiye muri urwo rwibutso, Perezida Macron waranzwe n’imvugo yuzuyemo ubumuntu, yagarutse ku nzira y’inzitane Abatutsi bishwe ndetse n’abarokotse banyuzemo muri Jenoside bakorewe mu mwaka w’1994, maze avuga ko “amazina y’abishwe urw’agashinyaguro yanditse ku ibuye ritazigera risibangana.
Yasobanuraga ko ibyabaye mu Rwanda birenze ukwemera, kuko ari “ubwirakabiri bwagwiriye ikiremwamuntu aho kiva kikagera”, aboneraho gushimangira ko igihugu cye cyashyigikiye Leta y’abajenosideri, maze agira ati:” Abanyuze mu ijoro ry’icuraburindi nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira.
Dusabye iyo mpano ikomeye y’imbabazi”
Perezida Macron kandi yagaragaje ko Jenoside itagereranywa n’ikindi kintu icyo aricyo cyose, ntisobanurwe n’umubare w’abayizize ahubwo ikareberwa mu mpamvu bishwe, kandi mu Rwanda hishwe Abatutsi.
Aha akaba yashenye abirirwa bavuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ndetse anashimangira ko azaharanira ko abagize uruhare bose muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwa ubutabera.
Perezida w’Ubufaransa kandi yatangaje ko igihugu cye cyahagurukiye kwiyunga n’amateka, Ati:”Iyi myaka 27 yabaye iyo guhakana, kwinangira, kwigira abere no guhisha ukuri. Nicishije bugufi, mu cyubahiro mbagomba,ariko uyu munsi naje kwemera uruhare rwacu mu byababayeho. Mbisabiye imbabazi.”
Perezida Macron kandi yasabye urubyiruko rw’u Rwanda n’urw’Ubufaransa gushyira hamwe bakubaka amateka mashya, ashingiye ku bufatanye muri byose, ku kuri no kubahana.
Biteganyijwe ko mbere y’uko asoza uruzinduko rwe rw’iminsi 2 mu Rwanda, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bagirana ikiganiro n’abanyamakuru, aho byitezwe ko Perezida Macron asobanura kurushaho “impano ikomeye y’imbabazi” yasabye Abanyarwanda.