• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Urubyiruko rukomoka ku bicanyi rwibumbiye muri Jambo asbl rwateguye Mitingi yo kurwanya ubumwe n’iterambere mu Rwanda

Ubwanditsi 28 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ku munsi w’ejo urubyiruko rukomoka kubasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bateguye inama cyangwa se Mitingi nkuko nabo ubwabo babyivugira guhera muri 1991 bazakorera kuri murandasi ngo bagamije kuvuga ku bwiyunge nyabwo nyamara ahubwo bagamije kurwanya ubumwe n’iterambere Abanyarwanda bamaze kwigezaho.

Aba bana bakuriye cyane mu bihugu by’iburayi nyuma yo guhungana n’ababyeyi babo bari abategetsi bo mu gatsiko ka Hutu Pawa, bashinze imiryango itandukanye n’ibinyamakuru ariko uzwi cyane ni Jambo asbl. Iyi yashinzwe na Placide Kayumba mwene Dominique Ntawukuriryayo, wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha.

Ikitezwe muri iyi mitingi yabo, ni ukurwanya gahunda za Leta cyane cyane iz’ubumwe n’ubwiyunge, kwamamaza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri no guvugira ababyeyi babo n’abandi bose bahunze ubutabera mu Rwanda ndetse no kwangisha isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Mu bazavuga muri iyo nama harimo Gloria Uwishema Nsengiyumva, umukobwa w’interahamwe ruharwa Charles Ndereyehe Ntahobatuye, Natacha Abingeneye, umukobwa wa Juvenal Uwilingiyimana wari Minisitiri kubwa Habyarimana akaba ari no mu bashinze interahamwe, Prosper Iraguha wo muri Jambo asbl, Egide Ndayishimiye, umuganga ubarizwa muri Afurika y’Epfo bagaherekezwa n’inshuti yabo Johan Swinmen wari Ambasedri w’Ububigi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside.

Bamwe mubagize Jambo asbl ni bande?

Natacha Abingeneye; niwe uyoboye  Jambo asbl ubu. Ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana, wahoze ari Ministiri w’ubucuruzi akanaba n’umurwanashyaka ukomeye wa  MRND yari k’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana. Muri 2005, yakatiwe na ICTR kubera ibyaha bya Jenoside ariko yapfuye agikorana n’ubushinjacyaha bw’urukiko ngo atanga amakuru y’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Placide Kayumba; niwe washinze iri huriro aranariyobora. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo, wahoze ari Sous-Préfet wa Gisagara mu ntara y’amajyepfo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 2010, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’icyahoze ari ICTR kubera ibyaha bya genocide, aho yayoboye ubwicanyi k’umusozi wa Kabuye ahiciwe Abatutsi barenga 30,000.

Ruhumuza Mbonyumutwa; Ni umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa akanaba n’umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa, wabaye President wambere w’u Rwanda muri 1961. Shingiro Mbonyumutwa,  yatorotse nyuma yo gushinjwa Jenoside akanaba n’umurwanashyaka ukomeye wa MDR-Power, wabaye umuyobozi (DireCab) mu biro bya Ministiri w’Intebe Jean Kambanda mu gihe cya Jenoside Jean Kambanda niwe wari ukuriye abashyize mu bikorwa Jenoside, kuko yagendaga igihugu cyose akangurira abaturage kwica Abatutsi. Yanagaragaye kuri Television afite imbunda yo mu bwoko bwa masotela (Pistolet) agaragaza ko bafite intwaro zihangije ngo basohoze umugambi wabo.

Liliane Bahufite; Ni umukobwa wa Col Juvénal Bahufite, umuvugizi w’ingabo n’interahamwe zahungiye mu cyahoze ari Zaire I Bukavu nyuma yo gutsindwa n’ingabo za RPA/ RPF Inkotanyi

Jambo asbl ijya gushingwa, babanje kwiyita ari abanyarwanda “b’abahutu” ba diaspora, mu rwego rwo kwiyegereza abandi bafite imyumvire ishingiye ku moko.

Ubu buryo ni kimwe n’ubwo ishyaka CDR ryakoreshaga mu gukangurira abanyamuryango baryo kwanga Umututsi aho ava akagera, ari nabyo byaje kuvamo genocide yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni.

Jambo asbl igira imbuga nkoranyambaga zicishwaho amatwara ya “gi PARMEHUTU” ndetse hakanacishwaho imvugo n’inyandiko zishyigikira umutwe w’iterabwoba FDLR. Bamwe mu bagize jambo asbl banakunze gukora uruzinduko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo guhura n’abarwanyi ba FDLR aho bakoresha ibiganiro n’abo barwanyi ndetse n’imryango bafashe bugwate ngo bagaragaze ko abanyarwanda baheze ishyanga. Izo video bacisha kuri YouTube ubu zarasibwe kubera guhembera urwango, binyuranije n’amahame agenga urubuga YouTube.

2021-05-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi bo mu karere ka Musanze batangiye amahugurwa yo kunoza neza  akazi kabo

Abapolisi bo mu karere ka Musanze batangiye amahugurwa yo kunoza neza akazi kabo

Ubwanditsi 15 Mar 2016
Mu mikino nyafurika AS Kigali yatomboye Olympique De Missiri-Sima, APR FC itombora Mogadishu City Club yo muri Somalia inahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo

Mu mikino nyafurika AS Kigali yatomboye Olympique De Missiri-Sima, APR FC itombora Mogadishu City Club yo muri Somalia inahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo

Ubwanditsi 14 Aug 2021
Congo: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe

Congo: Ibiro by’itora bisaga 1,000 byafunzwe habura iminsi 2 ngo amatora abe

Ubwanditsi 28 Dec 2018
“Perezida Museveni niwe uri inyuma y’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda” Perezida w’ishyaka FDC Patrick Oboi Amuria

“Perezida Museveni niwe uri inyuma y’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda” Perezida w’ishyaka FDC Patrick Oboi Amuria

Ubwanditsi 02 Dec 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda
UBUKUNGU

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ubwanditsi 15 May 2017
U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽
Amakuru

U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽

RUSHYASHYA 10 Mar 2026
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasabye sosiyeti zigenga zishinzwe gucunga umutekano gukora kinyamwuga
Mu Mahanga

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasabye sosiyeti zigenga zishinzwe gucunga umutekano gukora kinyamwuga

Ubwanditsi 03 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru