Umunyabwenge yaciye umugani ati:”Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona”, yaciraga amarenga abigira intumva, ko amaherezo bumvishwa n’iminsi.
Yvonne Idamange na Aimable Karasira ubu bari mu maboko y’ubutabera, aho bakurikiranyweho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’imvugo zishishikariza abaturage kwigomeka ku butegetsi.
Yvonne Idamange we yamaze kugezwa imbere y’abacamanza akaba ategereje urubanza mu mizi yarwo, naho Aimable Karasira aracyari mu maboko y’ubugenzacyaha kuko idosiye ye igitunganywa ngo ishyikirize Ubushinjacyaha . Aba bavandimwe bombi bafashwe nyuma yo kwihanangirizwa kenshi, ariko bica amatwi.
Iyo urebye imyitwarire y’aba bantu bombi, kimwe n’abameze nkabo ariko bakidegembya, ukuramo amasomo atari make, yagufasha kumenya uko wabana neza n’amategeko, aho kuba “nyir’irikirimi kibi watanze umurozi gupfa”.
1.Ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ntibivuze ubwigomeke. Nibyo, Itegeko Nshinga tugenderaho ryemerera buri wese ubwo bwisanzure, ariko abenshi ntibaha agaciro ingingo yaryo ya 34, ivuga ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo butagomba kubangamira ubw’abandi. Kubirengaho rero ni ukwiharurira inzira ikujyana i Mageragere n’ahandi hasa nka ho.
2. Bakoshya ko uri intwari rwamara kurema bakagutererana. Hari abantu bemera gushukwa, bibeshya ko amahanga, imiryango ”iharanira uburenganzira bwa muntu”, n’abandi ba gashozantambara bazabatabariza igihe ubutabera buzaba bukora akazi kabwo. Ifatwa rya Karasira na Idamange riratwereka ko ibyiza ari ukubaha amategeko y’Igihugu, kuko iyo byagukomeranye abakubeshyaga ko uri igitangaza, ntacyo baba bakikumariye.
3. Urebye umubare w’abaturage basabye inzego za Leta gukurikirana Yvonne Idamange, Aimable Karasira, n’ababaha urubuga mu bitangazamakuru ngo baroge rubanda, bikwereka ko Abanyarwanda bamaze kumenya gutandukanya ikibi n’icyiza. Ntibifuza icyabasubiza mu ntambara n’andi madidane, akuruwe n’abiyita abanyamakuru, impirimbanyi za demokarasi n’uburenganzira bwa muntu. Ni ikimenyetso cy’abaturage batifuza inyangabirama.
4. Inzego z’ubutabera mu Rwanda, cyane cyane Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha, zishyira imbere kwigisha no gufasha abaturage kwirinda guhanwa. Twese twabonye ko zidahutiraho mu guta muri yombi abitwaza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bagakora ibyaha, ahubwo zitanga umwanya wo kwikosora. Nka Karasira yarigishijwe, asabwa kureka gukwirakwiza uburozi, ariko arinangira. Idamange nawe yafashwe amaze gusohora video ebyiri zuzuyemo uvuvunderi busenya ubumwe bw’Abanyarwanda. Umwanya wo kwikosora ntibawukoresheje neza, none ingaruka zatangiye kubageraho.
5. Abatarafatwa bagombye guhindura ingendo, kuko byagaragaye ko kuba umunyamakuru cyangwa umunyapolitiki wo muri ”opozisiyo” bitaguha ubudahangarwa imbere y’amategeko. Abaturage banyuranye bamaze iminsi binubira ibikorwa by’abantu nka Agnès Uwimana, Niyonsenga Dieudonné, Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard n’izindi nkozi z’ibibi. Aba bantu bigize indakoreka, kugeza n’aho ibimenyetso simusiga bigaragarije ko bakorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR, FLN n’iyindi.
Umwanzuro.
Aya masomo rero n’andi menshi twavanye mu ifatwa rya Idamange Yvonne na Aimable Karasira, atwereka ko uRwanda rwarenze ibyo gutinya igitutu cy’abanyamahanga. Abibwira ko rukiri urwo kwa Kinani rwahabwaga amategeko y’imyitwarire, baradindiye mu myumvire. Nta rubuga rw’abangiza rukiri mu Rwanda, ahubwo buri muturage asabwa kuba itegeko, hagamijwe kubaka uRwanda twibonamo twese.
Rutagengwa Amin
Umusomyi wa Rushyashya