Ku munsi w’ejo nibwo Umuryango ‘Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR)’, uharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha, watangaje ko wamenye amakuru ko Bakuzakundi yapfuye tariki 8 Kamena 2021, akagwa mu bitaro byitiriwe Jacques Monot de Montivilliers biri i Havre mu Bufaransa.
Uyu Michel Bakuzakundi ari kurutonde rw’abashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda naho Umuryango CPCR watanze ikirego kuwa 23 Ukwakira 2017 aho ashinjwa Jenoside yakoreye aho yari atuye I Remera mu mugi wa Kigali.
Uyu mwicanyi ruharwa uri mu bashinze CDR, yabanje guhungira muri Kameruni hamwe na ba Theoneste Bagosora bakaba kandi bari inyuma y’umugambi wo guhakana Jenoside. Ubwo Theoneste Bagosora yahungiraga muri Kameruni yahise yiyegereza abandi ba Jenosideri bo kurwego rwo hejuru nka Michel Bakuzakundi, Jean Bosco Barayagwiza, Ferdinand Nahimana, Anatole Nsengiyumva, Laurent Semanza n’abandi
Michel Bakuzakundi yafashwe n’inzego za Kameruni muri Mata 1995 nuko arekurwa tariki ya 25 Gashyantare 1996 ahita ajya mu Bufaransa aho yaguye adashyikirijwe ubutabera.
Bakuzakundi Michel, yari umuyobozi mukuru w’uruganda rukana impu (SODEPARAL) mu gihe cya Jenoside, akaba akomoka mu cyari Komini Mukingo.
Yagizwe Visi-Perezida wa Kabiri, akanayobora itsinda rishinzwe ‘Evaluation et Orientation’ muri Cercles des Républicains Progressistes (CRP) yabyaye ishyaka Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwanga abatutsi, byagejeje kuri Jenoside.