Twari tumenyereye uyu murwayi wo mu mutwe, Freeman Bikorwa Singirankabo, mu mateshwa yo kwirirwa atuka uRwanda, ahakana anapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko noneho aratwumije. Ubu arakwiza ku mbuga nkoranyambaga ko yavumbuye umuti wa Sida, akaba ngo akeneye abanyampuhwe bamufasha kuwugerageza, mbere yo kuwushyira ku isoko.
Abinyujije ku rubuga rwitwa”go fund me”, uyu mutekamutwe yatangije gusabiriza amafaranga ngo yo gukorera igerageza ry’umuti we ku bantu 4 bafite virusi itera Sida, umwe wo muri Canada, uwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uwo ku mugabane w’Uburayi n’uwo muri afrika. Magingo aya amaze kubona amadolari 600, ariko ngo akeneye ibihumbi 200 by’amadolari!
Twababwiye kenshi ko aba bantu birirwa basakuza ngo bararwanya uRwanda ari inkorabusa, abamamyi bishakira amaramuko binyuze mu buhemu, none dore Bikorwa Singirankabo arabishimangiye. Uretse kwishakira abadashishoza ngo bamuhe udufaranga twamusunika iminsi, yavumbuye umuti wa Sida abikomora ku buhe buhanga afite? Yakoranye n’ikihe kigo cy’ubushakashatsi cyangwa uwuhe muganga?
Birasekeje kubona hari abagishukwa n’abantu nka Freeman Bikorwa, bakabaha amafaranga nk’aba bamuhaye amadolari 600. Biranatangaje kandi kuko atari Freeman Bikorwa ugaragayeho ubusambo gusa. Mu minsi ishize mwumvise uwitwa René Mugenzi ufungiye mu Bwongereza, nyuma yo guhamwa n’ubujura yakoreye itorero yabeshyaga ko ari umukristu, n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.
Ntiyatinze kwerekana ko ko ubunyangamugayo ntabwo yigeze.
Umutangabuhamya mu rubanza rwa Paul Rusesabagina yasobanuye uko Rusisibiranya yakusanyije amamiliyoni y’ amadolari, abeshya abagiraneza ko agiye gufasha imfubyi n’abapfakazi, yose agashirira mu gifu cye no mu bikorwa by’iterabwoba, bitanamuhiriye.
Abakoranye na Kayumba Nyamwasa muri cya kiryabarezi RNC, bamushinje kenshi kubaka amafaranga menshi ngo agiye gufata ubutegetsi mu Rwanda, yarangiza akiguriramo za rukururana, abo yohereje mu mashyamba ya Kongo bicira isazi mu jisho.
Ingero ni nyinshi zigaragaza ko abiyita ko bari muri “opozisiyo” ari ba mpemukendamuke, kuko politiki bakina ari iy’inda gusa. Ni ngombwa rero ko gukomeza kuburira Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, bakima amatwi aba bashukanyi, kuko nta cyiza bateganyiriza u Rwanda.
Ni abanyoni butwi, babasahura imitungo, barangiza bakabashora mu ntambara bazi neza ko badashobora gutsinda,kuko nta mpamvu, nta n’ubushobozi bafite.