Ikipe ya Gasogi United yabaye ikipe ifashe iyambere mu gukoresha abakinnyi ikizamini cy’ubuzima mbere y’uko batanga amasezerano ku bakinnyi bifuza mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2021-2022, iyi kipe ikaba yahereye ku mukinnyi ukomoka muri Centre Africa.
Nk’uko bigaragara ku mafoto ndetse n’amashusho iyi kipe yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe yakoresheje ikizamini cy’ubuzima umukinnyi witwa Yawanendj Christian Theodore w’imyaka 19 ukina nka rutahizamu.
Nyuma yaho uyu mukinnyi akorewe ikizamini cy’ubuzima, umuyobozi wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yavuze ko bakoze iki gikorwa kubera ko hari isomo basigiwe n’uko hari abakinnyi bazanye batazi ubuzima bwabo bituma bagira igihombo.
Yagize ati “Ntekereza y’uko rimwe na rimwe ubwo twakoraga recruitement kuri aba bakinnyi b’abanyamahanga abenshi bakaza, ntituba tubazi aho bava , ntuba uzi imvune yagize uko zingana ntawe uba azi imvune yagize uko zingana, akaza mukamwishyura mukaza gusanga adashaboye atari ukubera ko ari umuswa ahubwo ari ukubera ubuzima bwe ntacyo yabamarira, ibyo byatubereye isomo dufata umwanzuro w’uko tutazongera gufata umwanzuro wo kuzana abanyamahanga uwariwe wese atabanje gukorerwa ibizamini byo kwa muganga. keretse ko no mu bakinnyi bacu nabo ibizamini nk’ibi ari ingenzi”.
Iki gikorwa cyo gupima ubuzima bw’uyu mukinnyi cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, taliki ya 01 Nyakanga 2021, ni igikorwa cyabereye mu bitaro bya BMC biherereye mu karere ka Kicukiro.
Gasogi United ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’imikino aho iherutse gusinyisha rutahizamu Armel Ghyslain ukomoka muri Cameroon, ni umukinnyi wahoze akinira ikipe ya Kiyovu Sports.
Biteganyijwe ko yawanendj Christian Theodore agomba gusinya amasezerano n’iyi kipe mu gihe cya vuba.