Abatangabuhamya benshi cyane, bari mu bahungiye muri Hoteli ya Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi , badushimiye umusaza witwa Louis Rugerinyange wabitangiye cyane, atitaye ko nawe ubwe yashoboraga kuhasiga ubuzima.
Uyu Louis Rugerinyange yari umukozi mukuru muri Banki ya Kigali. Akimara kumenya ko hari abakiliya b’iyo banki bahungiye muri Mille Collines yihutiye kubasanga, ababaza niba hari icyo yabafasha bakabona udufaranga two gusunika iminsi. Nk’uko abo yafashije babitubwiye, Rugerinyange ngo yanyuraga mu masasu avuza ubuhuha, akajya i Gitarama aho BK yari yarimukiye, maze nibura rimwe mu cyumweru, cyane cyane kuwa gatatu, akabazanira amafaranga.
Mu bo twashoboye kumenya Rugerinyange yafashije, harimo imiryango ya ba Nyakwigendera Védaste Rubangura na Bertin Makuza , n’abandi bantu benshi. Ngo wapfaga gusa kuba ufite sheki cyangwa akandi kantu kerekana ko wari umukiliya wa BK, ibindi Rugerinyange akabyirengera.
Abo batangabuhamya badusobanuriye uburyo ibyo Louis Rugerinyange yakoze byari nko kwiyahura, kuko uretse no kuba yarashoboraga kugwa mu masasu y’intambara, yashoboraga no kwicwa n’Interahamwe cyangwa abasirikari ba Leta y’icyo gihe bamushinja kugemurira ”Inyenzi”. Imana yaramufashije igikorwa cye cy’urukundo aragisohoza, kandi abo yagiriye neza baracyazirikana ubwo bumuntu.
Abaduhaye amakuru bavuga ko ayo mafaranga yagobotse benshi, barimo yemwe n’abatari abakiliya ba BK, kuko uwayabonaga yahagaho izindi mpunzi, bose bakishyura ikibatunga, andi bakayakoresha bigura kuri Rusesabagina ngo atabashumuriza Interahamwe nk’uko yabigenje ku babuze icyo bamuha.
Amakuru kandi dukesha abari mu myanya y’ubuyobozi bw’Igihugu, cyane cyane mu bijyanye n’imari nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahamya ko Louis Rugerinyange ari mu bagize uruhare rukomeye kugirango BK yongere gukora. Abo bantu bakoze uko bashoboye ngo imari n’inyandiko bya BK bicungirwe umutekano, ari nabyo byatumye ishobora guhita ifungura imiryango.
Igitangaje rero nk’uko abahungiye muri Mille Collines babivuga, ni ukubona Paul Rusesabagina ariwe wahawe igihembo “cy’ubutwari”, aho kugiha Louis Rugerinyange washyize ubuzima bwe mu kaga atabara ubw’abandi. Bagize bati:” Rusesabagina yari yibereye muri business. Ntakabeshye ngo hari uwo yarokoye kuko n’ibyo yakoze byose twaramwishyurana , n’ikimenyimenyi hari abo yajugunye hanze, abandi yanga kubakira kuko babuze amafaranga yo kwigura. Nyamara Rugerinyange we nta nyungu yari agamije mu bikorwa byiza yadukoreye. Uyu niwe ukwiye igihembo cy’ubugiraneza”.
Andi makuru twashoboye kumenya ni uko Louis Rugerinyange afitanye isano ya hafi na Matayo Ngirumpatse wari Perezida wa MRND. Mu gihe Ngirumpatse yari ahugiye mu bwicanyi, Rugerinyange we yari ahugiye mu butabazi. Ni Umunyarwanda muzima.
Louis Rugerinyange ni umugabo usheshe akanguhe, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Atuye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, akaba azwiho kwicisha bugufi no kubana neza n’abaturanyi.
Akwiye kubera benshi urugero, cyane cyane urubyiruko, ureke ”Rusisibiranya” Paul Rusesabagina wiyitirira ibyo atakoze.