Ubutabera ntibuzagwe mu mutego wa Aimable Karasira wiyita umurwayi wo mu mutwe, kandi ari”umusazi-mwenge”!
Aimable Karasira ni umwe mu bantu bamaze igihe bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nako basebya ubuyobozi bagamije kubwangisha abaturage.
Ibikorwa bye bibi Rushyashya yabigarutseho kenshi, yerekana ko niba Aimable Karasira adafashwe ngo aryozwe ubugizi bwa nabi, byari kuba ari ukorora umurozi ejo akakumara ku rubyaro. Igihe cyarageze, atabwa muri yombi, ndetse yamaze gushyikirizwa urukiko.
Tariki 07 Nyakanga 2021, imbere y’Urukiko yarihanukiriye ati:”Maze imyaka 18 ndi ku miti y’abarwayi bo mu mutwe”. Biramenyerewe ko mu nkiko abunganizi mu mategeko bategura amayeri yose ashobora gutabara umukiliya, cyane cyane iyo babona ibyaha aregwa bikomeye, ku buryo nta ngingo yindi imurengera uretse ayo mayeri nyine. By’umwihariko kuri Karasira Aimable, nta tegeko abunganizi be bashoboraga kwitabaza ngo rimugire umwere, ku magambo yivugiye mu ruhame kandi inshuro nyinshi. Icyari gisigaye gusa rero ni ukumugira inama yo kwigira umusazi, bagamije kugusha urukiko mu mutego wo kureka urubanza, Karasira akarekurwa.
Nyamara rero, nk’uko abasesenguzi bakomeje kubigarukaho ku mbuga nkoranyambaga, nta kuntu wavuga ko amahano ya Karasira yayakoreshejwe n’uburwayi bwo mu mutwe, mu gihe bigaragara ko imigambi ye yayicuranye ubwenge n’intego yo kwangiza. Ibyo yavuze byose yabisubiyemo kenshi nta gutegwa, nta guhuzagurika, ndetse n’abamuhaye ijambo inshuro utabara barabibonaga neza ko ibitekerezo bya Karasira bikurikiranye mu buryo bwa gihanga mu konona.
Wasobanura ute uburyo umuntu amaze imyaka 18 ari ku miti y’abarwayi bo mu mutwe, kandi muri iyo myaka hari iyo yamaze yigisha muri Kaminuza ibijyanye n’ikoranabuhanga? Niba abaganga baramubonagamo uburwayi kuki batamenyeshe Kaminuza ko ikoresha musazi ngo nibiba ngombwa ahabwe ikiruhuko gihagije cyo kwivuza? Kuki muri iyo myaka yose, baba abayobozi be, abarimu bakoranye, abanyeshuri yigishaga, nta muntu n’umwe wigeze agaragaza ko Aimable Karasira ari umurwayi udakwiye kwigisha muri kaminuza?
Twibukiranye ko Karasira Aimable yirukanywe muri Kaminuza y’uRwanda kubera amakosa arimo no “kuroga” urubyiruko arushyiramo imyumvire y’amacakubiri. Ntaho bihuriye n’uburwayi ubwo ari bwo bwose bwaba bwaramugaragayeho.
Ubwo inzego zibishinzwe zajyaga gusaka mu rugo rwa Karasira, zahasanze amamiliyoni y’amafaranga(arimo n’amanyamahanga). Hari amakuru yizewe avuga ko ayo mafaranga yayahabwaga n’abanzi b’uRwanda. Ese bakagize menshi, bafite n’ayo guha abasazi? Igisubizo buri wese yacyiha, nta mukoresha wahitamo umurwayi wo mu mutwe, ahubwo ahitamo uzatanga umusaruro umutezeho.
Ninde murwayi wo mu mutwe ushobora gushinga televiziyo nk’uko Aimable Karasira yabikoze ashinga “Umubavu TV”?! Ese ninde usara akamenya ko ari umusazi ra?
Iturufu ya Karasira n’abanyamategeko be yatarahuwe. Bahisemo iyi”stategy” yo kwisarisha, nk’uko Rusesabagina yahisemo iyo kwihakana ubunyarwanda, Béatrice Munyenyezi ahitamo iyo kuvuga ko atazi Ikinyarwanda n’abandi benshi nka Ngeze Hassan wasabye kuburana mu cyarabu byo kuruhanya, ariko birangira n’ubundi uhanwa ahanwe. Aha rero niho dusaba urukiko kutazagwa mu mutego wo kwibwira ko Aimable Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe, aho kumuburanisha ku byaha bikomeye aregwa rukaba rwamwohereza i Ndera mu bitaro. Ikindi, urukiko ruzaperereze ku mpapuro Karasira avuga ko yavanye kwa muganga, kuko bishobora kuba birimo ruswa.
Ntawe usarira kuri Jenoside, n’ubwo koko kuyipfobya no kuyihakana ubwabyo ari ubusazi, ariko Aimable Karasira ni” UMUSAZI-MWENGE”.