• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi

Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi

Ubwanditsi 10 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatandatu hasojwe umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yagombaga kwitabira imikino ya CECAFA U23 yagombaga kubera mu gihugu cya Ethiopia.

Nyuma y’icyemezo cyo guhagarika imyiteguro y’amakipe yagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga iteganyijwe muri uku kwezi aho Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yagombaga kwitabira irushanwa rya CECAFA U23 rizabera muri Ethiopia guhera ku itariki ya 17 Nyakanga ndetse na Scandinavia WFC yagombaga guhagararira u Rwanda mu irushanwa ryo gushaka itike ya CAF WCL yagombaga kubera muri Kenya,
Perezida wa FERWAFA bwana MUGABO N. Olivier aherekejwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo bwana SHEMA MABOKO Didier bari kumwe na Visi Perezida wa FERWAFA bwana HABYARIMANA Marcel ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA bwana UWAYEZU François Régis basuye abari bagize umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 wari uri kubera muri Hilltop Hotel.

Mu ijambo rye, Perezida wa FERWAFA yasabye abakinnyi kwihanganira iki kemezo ahubwo bagaharanira gukora cyane kandi bafite ubuzima bwiza kugirango bakomeze gutera imbere mu mwuga bahisemo wo gukina umupira w’amaguru cyane ko bose bakiri bato.

Yagize ati: ‘‘Ikifuzo cyacu mbere na mbere cyari icy’uko mujya guhatana mugatsinda kuko ubwo bushobozi tububabonamo. Kutitabira iri rushanwa birababaje ariko ubuzima bw’abantu nibwo buza imbere y’ibindi byose. Kutitabira irushanwa biratubabaje ariko ndabasaba ko mugira umuhate mugakora cyane kugirango ahazaza hanyu mu mupira w’amaguru habe heza. Mukomere cyane kandi mwihanganire izo mpinduka kandi mukomeze mwirinde aho mugiye mu miryango yanyu.’’

Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, bwana SHEMA Maboko Didier nawe yagarutse ku mpamvu yo guhagarika uyu mwiherero aho yagize ati: ‘‘Twari kwishimira guhura namwe uyu munsi tubaha ibendera ry’Igihugu n‘impanuro zo kujyana mu irushanwa rya CECAFA ry’abatarengeje imyaka 23, ariko bitewe n’ibihe turimo bitoroshye twese tubabajwe no kuba mutazajya kugaragaza impano zanyu no kuzamura ibendera ry’Igihugu cyacu. By’umwihariko narabakurikiranye mu myitozo mwakoraga kandi bigaragara ko muri ahazaza h’Ikipe y’Igihugu nkuru. Leta rero mu bushishozi bwayo ihora yifuza kurinda ubuzima bw’abaturage bayo ari nayo mpamvu itumye urugendo rwo kujya muri CECAFA rusubikwa.’’

Manishimwe Djabel wavuze ahagarariye abakinnyi yashimiye abayobozi ndetse agaragaza ko bari biteguye guhatana bagatwara igikombe ariko ashimira ko impinduka zabaye ari mu nyungu z’ubuzima bwabo kandi bazakiriye.

Umutoza Mukuru, bwana HABIMANA Sosthène yagarutse ku myiteguro bari bamazemo iminsi ndetse asaba ko Ikipe yazakomeza gukurikiranwa cyane cyane amakipe yo mu byiciro byo hasi.

‘‘Mu by’ukuri Ikipe yari imaze iminsi mu mwiherero kandi turashima ku byakozwe byose kugirango tugeze uyu munsi twitegura. Imyiteguro iganisha ku ntego yo gutwara igikombe twari dufite yari igeze kure. Iyi ni Ikipe irimo impano zikomeye kandi zinatanga ikizere mu minsi iri imbere. Turabasaba ko aba bakinnyi mwakora ibishoboka bakajya babona imikino myinshi hakabaho no kuzirikana gushakira imikino amakipe yo mu byiciro by’abatarengeje imyaka 20 na 17.’’

Abakinnyi, abatoza n’ababafasha basubiye mu miryango yabo nyuma yo gusezererwa n’abayobozi ba FERWAFA na Minisiteri ya Siporo.

2021-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umurundi Ndayiragije Etienne watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania yasimbuye Karekezi Olivier gutoza ikipe ya Kiyovu SC.

Umurundi Ndayiragije Etienne watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania yasimbuye Karekezi Olivier gutoza ikipe ya Kiyovu SC.

Ubwanditsi 05 May 2021
Abo kwa Rwigara bari imbere y’Urukiko noneho bunganiwe

Abo kwa Rwigara bari imbere y’Urukiko noneho bunganiwe

Ubwanditsi 09 Oct 2017
U Rwanda ruhagaze  neza muri  Shampiyona ya Afurika rwegukana imidali ine

U Rwanda ruhagaze neza muri Shampiyona ya Afurika rwegukana imidali ine

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Ni iki cyihishe inyuma y’igitero cya  FDLR  mu karere ka  Rubavu

Ni iki cyihishe inyuma y’igitero cya FDLR mu karere ka Rubavu

Ubwanditsi 20 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.
Amakuru

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ngo arambiwe uruzurungutane mu nkiko rubangamiye gahunda z’icyo gihugu.

Ubwanditsi 21 Nov 2023
Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero  [ AMAFOTO ]
Mu Mahanga

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 24 Feb 2017
Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo
UBUKUNGU

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Ubwanditsi 09 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru