Kuri uyu wa gatandatu hasojwe umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yagombaga kwitabira imikino ya CECAFA U23 yagombaga kubera mu gihugu cya Ethiopia.
Nyuma y’icyemezo cyo guhagarika imyiteguro y’amakipe yagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga iteganyijwe muri uku kwezi aho Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yagombaga kwitabira irushanwa rya CECAFA U23 rizabera muri Ethiopia guhera ku itariki ya 17 Nyakanga ndetse na Scandinavia WFC yagombaga guhagararira u Rwanda mu irushanwa ryo gushaka itike ya CAF WCL yagombaga kubera muri Kenya,
Perezida wa FERWAFA bwana MUGABO N. Olivier aherekejwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo bwana SHEMA MABOKO Didier bari kumwe na Visi Perezida wa FERWAFA bwana HABYARIMANA Marcel ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA bwana UWAYEZU François Régis basuye abari bagize umwiherero w’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 wari uri kubera muri Hilltop Hotel.
Mu ijambo rye, Perezida wa FERWAFA yasabye abakinnyi kwihanganira iki kemezo ahubwo bagaharanira gukora cyane kandi bafite ubuzima bwiza kugirango bakomeze gutera imbere mu mwuga bahisemo wo gukina umupira w’amaguru cyane ko bose bakiri bato.
Yagize ati: ‘‘Ikifuzo cyacu mbere na mbere cyari icy’uko mujya guhatana mugatsinda kuko ubwo bushobozi tububabonamo. Kutitabira iri rushanwa birababaje ariko ubuzima bw’abantu nibwo buza imbere y’ibindi byose. Kutitabira irushanwa biratubabaje ariko ndabasaba ko mugira umuhate mugakora cyane kugirango ahazaza hanyu mu mupira w’amaguru habe heza. Mukomere cyane kandi mwihanganire izo mpinduka kandi mukomeze mwirinde aho mugiye mu miryango yanyu.’’
Umunyambanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, bwana SHEMA Maboko Didier nawe yagarutse ku mpamvu yo guhagarika uyu mwiherero aho yagize ati: ‘‘Twari kwishimira guhura namwe uyu munsi tubaha ibendera ry’Igihugu n‘impanuro zo kujyana mu irushanwa rya CECAFA ry’abatarengeje imyaka 23, ariko bitewe n’ibihe turimo bitoroshye twese tubabajwe no kuba mutazajya kugaragaza impano zanyu no kuzamura ibendera ry’Igihugu cyacu. By’umwihariko narabakurikiranye mu myitozo mwakoraga kandi bigaragara ko muri ahazaza h’Ikipe y’Igihugu nkuru. Leta rero mu bushishozi bwayo ihora yifuza kurinda ubuzima bw’abaturage bayo ari nayo mpamvu itumye urugendo rwo kujya muri CECAFA rusubikwa.’’
Manishimwe Djabel wavuze ahagarariye abakinnyi yashimiye abayobozi ndetse agaragaza ko bari biteguye guhatana bagatwara igikombe ariko ashimira ko impinduka zabaye ari mu nyungu z’ubuzima bwabo kandi bazakiriye.
Umutoza Mukuru, bwana HABIMANA Sosthène yagarutse ku myiteguro bari bamazemo iminsi ndetse asaba ko Ikipe yazakomeza gukurikiranwa cyane cyane amakipe yo mu byiciro byo hasi.
‘‘Mu by’ukuri Ikipe yari imaze iminsi mu mwiherero kandi turashima ku byakozwe byose kugirango tugeze uyu munsi twitegura. Imyiteguro iganisha ku ntego yo gutwara igikombe twari dufite yari igeze kure. Iyi ni Ikipe irimo impano zikomeye kandi zinatanga ikizere mu minsi iri imbere. Turabasaba ko aba bakinnyi mwakora ibishoboka bakajya babona imikino myinshi hakabaho no kuzirikana gushakira imikino amakipe yo mu byiciro by’abatarengeje imyaka 20 na 17.’’
Abakinnyi, abatoza n’ababafasha basubiye mu miryango yabo nyuma yo gusezererwa n’abayobozi ba FERWAFA na Minisiteri ya Siporo.